Rukomo-Rwamagana niyo Etape ndende muri Tour du Rwanda 2026

0

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryatangaje inzira Irushanwa rya TOUR DURWANDA 2026 rizanyuramo aho bigaragara ko Etape izahagurukira Rukomo igasorezwa Rwamagana ariyo ndnde.

Ibi byagarutswe ho ku wa 22 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’Itangazamakuru cyari kigamije kwerekana inzira iri siganwa rizanyuramo aho izatangirira Rukomo mu karere ka Nyagatare rigasorezwa mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’imnsi 8.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Samson Ndayishimiye, yavuze ko Tour du Rwanda 2026, izaba ari umwihariko ugereranyije n’izabanje, cyane ko ari iya mbere igiye kuba nyuma yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Agira ati “Dutegereje umwaka wa 2026 n’amatsiko menshi. Ni uwo kurushaho kwaguka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yavuze ko amasomo yavuye muri Shampiyona y’Isi ari ingenzi cyane kuko azafasha Igihugu kurushaho gutegura amarushanwa mpuzamahanga, arimo na Tour du Rwanda.

Agira ati “Ni amasomo azadufasha kurushaho kwagura iri rushanwa [Tour du Rwanda]. Turashimira abafatanyabikorwa babanye natwe kandi duhamagarira abandi kurushaho kutwegera.”

 Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera

Ni  iya kabiri ndende igiye gukinwa kuko izaba ifite ibilometero 993. Izatangirira ku gace kazahagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi, isorezwe mu Mujyi wa Kigali. Tour du Rwanda ndende yakinwe kuva iri rushanwa rigizwe mpuzamahanga yabaye mu 2023, aho yareshyaga n’ibilometero 1129. Uduce tuzakinwa:

Iri rushanwa ngarukamwaka ry’umukino w’amagare rizenguruka Igihugu, rigiye kuba ku nshuro ya 18. Rizatangira tariki ya 22 Gashyantare, risozwe ku wa 1 Werurwe 2026.

Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda ya 2026 ariko hatangajwe 16 andi abiri azavugwa mu minsi iri mbere. Muri iri siganwa Etape ya nyuma izasorezwa i Nyamirambo nyuma y’imyaka itandatu.

Amakipe y’ibihugu: U Rwanda, Ethiopia, Afurika y’Epfo na Eritrea

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams): Team Amani [Rwanda], Benediction Ignite [Rwanda], May Stars [Rwanda], Madar [Algeria], Rembe Rad [ u Budage] na Localiza Meoo/ Swift Pro Cycling [Brazil]. Amakipe yo ku rwego rw’Isi [World Tour teams Devo Teams]: UAE Team Emirates Gen Z [UAE], Movistar [Espagne], NSN [Israel], Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto– Intermarché (U Bubiligi), Picnic Postnl [U Buholandi]

Agace ka 1: Rukomo-Rwamagana [174 Km]

Agace ka 2: Nyamata-Nyanza [135 Km]

Agace ka 3: Huye-Rusizi [145 Km]

Agace ka 4: Karongi-Rubavu [127 Km]

 Agace ka 5: Rubavu-Rubavu [82 Km]

 Agace ka 6: Rubavu-Musanze [84 Km]

Agace ka 7: Musanze-Kigali [147 Km]

 Agace ka 8: Kigali-Kigali [99Km]

Tubibutse ko Tour du Rwanda 2025 yari yatwawe n’Umufaranza Fabien Doubey wa Total Energies, umunyarwanda waje hafi ni Vainquer Masengesho wari wabaye uwa 7 ku rutonde rusange, icyakora iri siganwa ntiryarangiye kubera ikibazo cy’imvura byatumye agace ka nyuma kadakirwa.

 Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *