Safi Madiba agarutse mu Rwanda
Umuhanzi Safi Madiba, wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys ryamamaye mu Rwanda, yafashe indege imwerekeza mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo azahuriramo n’abahoze ari bagenzi be muri iri tsinda.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026, Safi Madiba yasangije abamukurikira amashusho n’amafoto ari ku Kibuga cy’Indege, agaragaza ko yatangiye urugendo rumuzana mu Rwanda.
Biteganyijwe ko azataramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru, aho azongera gusangira urubyiniro na Humble Jizzo na Nizzo Kaboss, bahoze bafatanya muri Urban Boys.
Iki gitaramo kiri muri gahunda yo guha umwanya abahanzi n’amatsinda yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, aho buri wegukanye iri rushanwa cyangwa itsinda ryaryegukanye ari gutaramira abafana mu bitaramo bitandukanye biri kuzenguruka igihugu.
Safi Madiba agarutse muri iyi gahunda nyuma y’imyaka ibiri adakandagira mu Rwanda, kuko yaherukaga kuhagera mu 2024 ubwo yari yaje gusura inshuti n’abavandimwe.
Uyu muhanzi amaze imyaka isaga itandatu atuye muri Canada, aho yimukiye muri Gashyantare 2020 asanga uwari umugore we, Niyonizera Judith. Bombi baza gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2023.
Urban boys ni itsinda ryakunzwe cyane nka Umwanzuro,Bibaye, Wampye iki, Caguwa, Take it off bakoranye na Jack chandiru nyuma baza gutandukana kuber kutumvikana muri za 2017.

