Kamonyi: Kwita ukekwaho icyaha “umunyacyaha” mbere y’urubanza bishobora kubangamira ubutabera

0
abanyamakuru

 

Mu gihe inkuru z’ibyaha n’iz’ubutabera zikomeje gukurura abasomyi benshi, impuguke mu mategeko n’itangazamakuru zagaragaje ko umunyamakuru adakwiye na rimwe gusimbura inzego z’ubutabera cyangwa kwihutira kwemeza ko umuntu yakoze icyaha mbere y’uko urukiko rubimuhamya. Zivuga ko kubahiriza ihame ry’uko ukekwaho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije ari inkingi y’ubutabera n’itangazamakuru ry’umwuga.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu ku gutara no gutangaza inkuru z’ibyaha (Crime Reporting), yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd, yabereye mu Karere ka Kamonyi kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026.

Aya mahugurwa yibanze ku kunoza ubunyamwuga mu gutara no gutangaza inkuru z’ibyaha, hibandwa ku kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza, kurinda uburenganzira bw’abahohotewe n’amasoko y’amakuru, kubaha ubuzima bwite bw’abarebwa n’inkuru no gukora inkuru zishyira imbere inyungu rusange.

Mu kiganiro yatanze, umunyamategeko Me Jean Paul Ibambe yasobanuye ko inshingano z’umunyamakuru zitangirira ku gushaka amakuru y’ukuri no kuyatangaza mu buryo buboneye, ariko ko atagomba kwinjira mu nshingano z’inzego z’ubutabera.

Yagize ati: “Umunyamakuru ntabwo ari umugenzacyaha, si umushinjacyaha kandi si umucamanza. Inshingano ze ni ugutanga amakuru yizewe, si ugufata imyanzuro cyangwa guca urubanza.”

Yakomeje agaragaza ko amategeko arengera buri wese ukekwaho icyaha, amufata nk’umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije.

Ati: “Nubwo umuntu akekwaho cyangwa aregwa icyaha, afite uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha, kugira umwunganizi, kuburana mu buryo buboneye no kujuririra icyemezo igihe amategeko abimwemerera.”

Me Ibambe Jean Paul avuga ko umunyamakuru atari umugenzacyaha

Yaburiye abanyamakuru kwirinda amagambo ashobora guca urubanza mbere y’igihe, kuko ashobora kwangiza uburenganzira bw’uregwa no kuyobya rubanda.

Yagize ati: “Ntibikwiye kuvuga ngo ‘umujura’, ‘umwicanyi’ cyangwa ‘umusambanyi’. Ahubwo mugomba kuvuga ‘ukekwaho ubujura’, ‘ukekwaho ubwicanyi’ cyangwa ‘ukekwaho gufata ku ngufu’, kuko icyaha gikorwa n’urukiko ari rwo rugihamya.”

Yatanze urugero rw’impanuka zo mu muhanda, avuga ko bidakwiye kwemeza icyateye urupfu mbere y’uko abaganga babifitiye ububasha batangaza ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo.

Me Ibambe yanibukije abanyamakuru ko bafite inshingano yo gukurikirana urubanza kugeza ku musozo warwo.

Yavuze ko gutangaza ifatwa ry’umuntu cyangwa ifungurwa rye gusa, ntibihagije, ahubwo ko ari ngombwa no kumenyesha abaturage umwanzuro wa nyuma w’urukiko.

Yasabye abanyamakuru kuzirikana ko hari abantu benshi barangiza imanza bagizwe abere, nyamara inkuru zabanje kubatangazaho ziba zarabasigiye icyasha mu muryango no mu buzima bwabo.

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko amasomo bahawe azabafasha kunoza imikorere yabo, by’umwihariko mu kugenzura amakuru, guha ijambo impande zose no gukurikirana imanza kugeza zifatiwe imyanzuro ya nyuma.

Bavuze ko ibyo bize bizabafasha gukora inkuru zirangwa n’ukuri, ubunyamwuga n’ubutabogama, bityo itangazamakuru rikomeze kugira uruhare mu guteza imbere ubutabera, kubaka icyizere cy’abaturage no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu mategeko y’u Rwanda, icyaha ni igikorwa cyangwa ukutagira icyo umuntu akora mu gihe amategeko abibuza cyangwa abitegeka, ku buryo ugikoze ashobora guhanishwa igihano giteganywa n’amategeko.

Amategeko kandi agabanya ibyaha mu byiciro bitatu: ibyaha byoroheje, ibyaha bikomeye n’ibyaha by’ubugome, bitewe n’uburemere bwabyo n’ibihano biteganywa.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *