Kagame yagiranye ibiganiro na Denis Sassou Nguesso ku mubano w’u Rwanda na Congo

0
sassou

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uburyo Afurika yakomeza gukemura ibibazo byayo ishingiye ku bisubizo nyafurika.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byabaye ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo bitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Isanzure, International Space Summit, yabereye i Paris mu Bufaransa.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bwavuze ko Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso “bashimangiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo, banungurana ibitekerezo kuri gahunda zihuriweho n’uburyo hakenewe guteza imbere ibisubizo nyafurika biboneye kandi birambye ku bibazo umugabane wacu uhura na byo.”

U Rwanda na Repubulika ya Congo bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki. Muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Repubulika ya Congo, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Muri Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano agamije kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubufatanye mu bya gisirikare, guteza imbere imyigire n’imyigishirize muri za kaminuza, imikoreshereze y’ubutaka, iterambere rirambye no kubungabunga ibidukikije.

Aya masezerano kandi yarebaga guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza kwagura ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso bibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu gihe Afurika nayo ikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano, iterambere n’imiyoborere bishingiye ku bushobozi n’ubufatanye bw’Abanyafurika.

AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *