Muri Africa ibibazo by’ amazi bazakomeza kuba ingutu

Uko abatuye isi biyongera gukenera amazi meza, adahenze, nabyo biriyongera bigashyira igitutu ku basanzwe bayatanga. Nibyo bita “igitutu cy’amazi”.
Kugera mu 2025, 1/2 cy’abatuye isi bazaba batuye ahantu hari “igitutu cy’amazi”, nk’uko nivugwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO.
Kugeza amazi meza ku bantu ntabwo byakwiyongera nk’uko abantu bayakeneye. Amazi agera ku bantu ku isi ku buryo budahoraho, kandi amazi meza biragorana kuyageraho kandi birahenze kuyatwara.
Kwiyongera kw’abantu, gukura kw’imijyi n’ihindagurika ry’ikirere ni ibintu biri kuzamuka biteye ubwoba, bigatera ubuke bw’amazi cyangwa kwandura kw’asanzwe atangwa.
Reka twibande kuri Africa
Mu myaka 30 iri imbere byitezwe ko abatuye Africa bazaba miliyari 2.5, nk’uko bivugwa na Organisation for Economic Co-operation and Development (OECD).
Kimwe cya kabiri cy’abatuye Africa basanzwe baba mu mijyi, kandi abarenga icya kabiri cy’abo baba mu duce tw’akajagari.
Inzobere ziburira ko niba nta gikozwe abarenga miliyoni 100 baba mu mijyi bashobora kubura amazi bihoraho.
Ibibazo shingiro byo kwihaza ku mazi
Ihindagurika ry’ikirere rizana ibihe bititezwe birimo amapfa n’imyuzure. Ubuziranenge bw’amazi y’ikuzimu bwaragabanutse ahantu henshi.
Iminsi myinshi cyane y’akazi n’ubushakashatsi iratakara buri mwaka kubera indwara zakomeye bivuye ku kubura amazi cyangwa amazi mabi.
Kugera ku mazi avomwa, acunzwe neza mu mujyi
Mu myaka irenga 20, hari intambwe iboneka yatewe mu gutanga amazi meza, adahanze muri Africa
Ariko nyamara, ibibazo bikomeye biracyahari
Haboneka amazi acunzwe neza, adahanze kandi arinzwe kwandura. Urugero rw’abatuye Africa bagera ku mazi nk’ayo ruva ku 9% muri Liberia kugera kuri 99% muri Africa y’Epfo, nk’uko bivugwa na WHO n’ishami rya ONU ryita ku bana UNICEF.
SDG 6: Ikibazo cy’amazi meza n’isukura kuri bose
Mu 2015 inteko rusange ya ONU yiyemeje “kuba haboneka amazi meza isuku n’isukura kuri bose kandi bicunzwe neza” nk’imwe mu ntego 17 z’iterambere rirambye (SDGs).
Icyo kizwi nka SDG 6
Djibouti, Maroc, Namibia na Misiri ni ibihugu byitezwe ko bizagira ibibazo bikabije by’ubucye bw’amazi
Ariko ibihugu byose bya Africa bifite ingorane ziboneka mu kugera ku ntego SDG 6
Igenzura ryo mu 2019 ryasanze hari ibihugu biri gukora neza, ariko icya kabiri cy’ibyakozwe byari byaraheze aho bigeze.