Kwibuka 30/PSF: Guhezwa mu burezi byateye Abatutsi bahungira mubucuruzi
Mu muhango wo kwibuka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi by’ umwihariko abikorera hagaragajwe ko Abatutsi benshi bahitagamo inzira yo gucuruza bitewe n’uko bakumirwaga ndetse bakanahezwa mu mashuri no mu burezi rusange.
Uwanyirigira Mathilde yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, magingo aya ni umucuruzi umaze gutera intambwe nziza, akomoka ku mubyeyi wacuruzaga. Yemeza ko we na nyina umubyara bahuje kuko bose biciwe abagabo kandi bari abacuruzi bazira uko baremwe.
Mu buhamya bwe bugizwe n’ibice bibiri, mbere na nyuma ya Jenoside atangira avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigaga mu mashuli abanza aho yibuka itotezwa ryakorerwaga abana b’Abatutsi ubwo bahoraga ba bahagurutsa ba babaza ubwoko.
Twakorewe Itsembabumenyi ngo baduheze
Uwanyirigira Ati; “Ubwo abarimu batangiraga kuduhagurutsa batubaza ubwoko bwacu, njye bitewe n’uko ntari mbizi nahagurukaga mu bana benshi, mwarimu agahora antuma umubyeyi anshinja ko mvuze ibitari byo, si ibyo gusa kuko abarimu babi bigishaga uko ngo abana b’Abatutsi bahagurikiraga ku bana b’Abahutu ba bashinga amacumu, iyo twamaraga kubyumva ubwo ntabwo twongeraga kujya gukina n’abandi byabaga birangiye!.”
Uwanyirigira Mathilde yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Akomeza avuga ko ibyo byaherekezwaga no kubima amahirwe yo gukomeza amashuri ntibagere mu yisumbuye ahubwo abarimu b’Abatutsi bakagerageza kubahindurira amashuli bityo bagahora mu wa gatandatu nabo bakajya bahigisha. Ati; “Uwo iwabo babaga bishoboye bamujyanaga mu myuga, umukobwa akiga guteka mu ishami “Familial” naho umuhungu akiga kubaka no kubaza muri “CERAI”.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwanyirigira mu gahinda kenshi ko kubura abe harimo n’umugabo we wari umucuruzi akicwa muri Jenoside yumvaga atazongera gukunda ukundi, ariko yaje kugira umutima mwiza wo guharanira Ubumwe n’ubudaheranwa aho yareze abana baturutse mu bigo by’imfubyi atagendeye ku bwoko runaka.
Ati; “Nageze aho ntekereza ko inyama yakundaga bayinkuyemo ariko nagize ishyaka rikomeye kuko nanze gusabiriza kugira ngo ntazaba imbwa, mpitamo gutangira gucuruza nk’uko umugabo wanjye yabigenzaga n’ubwo bitamworoheraga kuko yahozwaga ku nkeke yamburwa imari ba “RUJIGO” bamwita umunyamagendu bamuca amande agacika intege, mu bintu bitandukanye n’umunsi wa none ducuruza ubundi tugasora kugira ngo igihugu cyacu gitera imbere kitaducinyiza”.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu mujyi wa Kigali, Ngabonziza Tharcisse asanga kwibuka 30 amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu gikomeye ngo bizadufasha kugira ngo tutazongera kugwa muri uwo mutego.
Ati; “Nyuma yo kumva ubuhamya bu babaje cyane bwa Uwanyirigira Mathilde twibutse uburyo abantu babuzwaga amahirwe yo kwiga bituma bahungiraga mu bucuruzi Kandi naho Leta ntiborohere ahuhwo ikabananiza kugeza naho umucuruzi asabwa icyemezo cyo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu “licence d’importation”, icyiza ni uko uyu munsi ntibihari bitewe n’uko dufite Ubuyobozi bwiza”.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu mujyi wa Kigali, Ngabonziza Tharcisse
Uwanyirigira Mathilde yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, magingo aya ni umucuruzi umaze gutera intambwe nziza akomoka ku mubyeyi wacuruzaga. Yemeza ko na Nyina umubyara bahuje ko bose biciwe abagabo bazira uko baremwe.
Mu buhamya bwe bugizwe n’ibice bibiri, mbere na nyuma ya Jenoside atangira avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigaga mu mashuli abanza aho yibuka itotezwa ryakorerwaga abana b’Abatutsi ubwo bahoraga ba bahagurutsa ba babaza ubwoko.
Impungenge za IBUKA
Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’ igihugu, Monfort Mujyambere ashimangira ko uyu muryango urengera uburemganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uhangayikishijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka ndetse n’abanga gutanga amakuru.
Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’ igihugu, Monfort Mujyambere
Mujyambere avuga ko kuba hari ababyeyi b’intwaza bagenda bapfa kandi bazi byinshi ku mateka ya Jenoside mu gihe bakagombye kuyasiga ni ikibazo cy’ingutu abantu twari dukwiriye kwitaho.
Mu ijambo rye agira Ati; “Birababaje cyane kubona bamwe mu Bayobozi b’Ibihugu by’amahanga bakoresha imvugo zigoretse ndetse zinapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba Abatutsi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bicwa isi irebera mbona Ari ukwirengagiza amahame nshingiro y’uburenganzira bwa muntu ya Loni”.
U Rwanda rwakoresheje ibintu 3 mu kwivana mu icuraburindi
Inararibonye Amb.Dr Charles Murigande witabiriye iyi gahunda yo kwibuka 30 ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Abikoreraga yagarutse ku ngingo 3 nyamukuru zatumye U Rwanda rushobora kwiyubaka mu gihe rwari mu icuraburindi ndetse icyo gihe benshi bemezaga ko rugiye kuzima burundu.
Amb.Dr Charles Murigande
Ibyo ni ibi bikurikira, Kuyimeza kudatega amatwi ibyo amahanga yavugaga bishoboka ko bamwe muri twe barabyongorerwaga mu matwi, kwiyemeza gufata inshingano no kugira icyo tubazwa “accountability” no kutemera kuba agahugu Gato cyangwa se kuba intsina ngufi umuntu wese ashobora gucaho ikoma ahubwo u Rwanda ni kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Ubuyapani.
Amb.Dr Charles Murigande
Kuri izi ngingo 3, Amb.Dr Charles Murigande, yasobanuye ko habayeho kwizera bukomeye ko Imana yaremye abanyarwanda kimwe n’abandi bantu kandi ko bagomba kwiyubakira igihugu cyiza kibanejeje n’ubwo atari Paradizo.
Ati; “Amateka mabi yaduhaye “determination”, niyo mpamvu abagize uruhare mu guhagarika Jenoside n’abagize uruhare mu kubaka u Rwanda tubona bagomba kwihisha abana babo amateka bityo bazayasigasire kuko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyariho, turayumva mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga”.
Mu imbwirwaruhame yateguranye umutima uhamye , Amb.Dr Charles Murigande asoza asaba urubyiruko kurwana intambara y’ubwenge iri ku mbuga nkoranyambaga kandi asaba Kwibuka Twiyubaka.
Umuyobozi w’ Urugaga rw’ abikorera mu Rwanda (PSF), Mubirigi Jeanne Francoise
Mu ijambo Nyamukuru, Umuyobozi w’ Urugaga rw’ abikorera mu Rwanda (PSF), Mubirigi Jeanne Francoise avuga ko bateguye igi gikorwa mu rwego rwo kwibuka 30, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko by’umwihariko abahoze bikorera bishwe.
Ati; “N’ubwo turi kwibuka ariko ni umwanya mwiza cyane wo kwibutsa abikorera ko bagomba gushora imari mu byubaka igihugu nk’itandukaniro y’ibyo amateka agaragaza, aho abikorera bagize uruhare rukomeye mu gukorera igihugu, ariko tukanasaba urubyiruko rw’ abikorera kurushaho kubyifatamo neza.”
Amani Ntakandi
Amahoronews.com