Rwamagana: Ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko buteye inkeke

0

Mu gihe Ubwandu Bushya bwa Virusi itera SIDA ikomeje kwiyongera mu rubyiruko nk’ imbaraga z’igihugu, rurasabwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ibi byashimangiwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima “RBC”, (Strive foundation) ndetse n’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024 mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bushya bukomeje kugaragara.

Dr.Ikuzo Basille, atanga ubutumwa k’urubyiruko uburyo bwo kwirinda Virusi itera “SIDA”

Umwe mu rubyiruko yabwiye “Amahoronews.com” ko bamaze igihe gito bipimisha Virusi itera SIDA asanga ari muzima ariko ashishikarizwa gukoresha akifata byakwanga agakoresha agakingirizo.

Dusabeyezu, umuturage w’i Rwamagana ati: ” Nterwa ipfunwe no kugurira agakingirizo ahantu hahurira abantu benshi kuko  bintera isoni ndetse bikanatuma abantu bamenye ibyo ngiye gukora, bigatuma nkorera aho .”

Akomeza Ati; “agakingirizo karahenze, ni magana atanu y’amanyarwanda (500Frs) no kuyabona biratugora, Leta n’abafatanyabikorwa bayo batworohereze kubona utu dukingirizo mu buryo buhendutse”.

Undi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa, aragira ati: “ Bidutera ipfunwe kugura agakingirizo, nkiyo ngiye kukagura nkashakira izina, mpereza ka kantu, ndashaka udufuka,… Mbese mu marenga rimwe na rimwe bikaba byatuma mpava nta kaguze bitewe no kutumvikana n’umucuruzi cyangwa nahasanga abantu benshi nkabivamo”.

Dr Ikuzo Basille, Umuyobozi w’Ishami rirwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Umukozi wa RBC, avuga ko kwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze ariyo ntambwe ya mbere yo kurwanya Virusi nshya.

Dr Ikuzo Basille

Ati: “Urubyiruko ruracyatinya kwipimisha ku mugaragaro, rero ku bantu bashinzwe ubuzima kuri bo ni imbogamizi, ibi bitandukanye n’uko abantu bakuru babyitabira.”

Dr.Ikuzo Basille, Umuyobozi w’Ishami rirwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, yakomeje avuga ko ubwandu bushya bwa Virus Itera SIDA bugaragara cyane mu rubyiruko, akaba ariyo mpamvu RBC yashyizeho gahunda yo kwegera urubyiruko irusanze mu bigo by’amashuro, mu bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga,… ikabakangurira kwipimisha.

Ati: “Uwo dusanze yaranduye tumukangurira gufata imiti neza no gukurikiza izindi nama ahabwa n’abaganga.”

Muri iki gihe serivisi zihariye kuri HIV/SIDA mu bigo nderabuzima byose mu gihugu zigeze kuri 56% ahakiri intambwe yo gutera. Ibarurishamibare riheruka dukesha RBC, rigaragaza ko Akarere ka Rwamagana gafite abantu ibihumbi icyenda (9000) Virusi nshya itera SIDA kandi bakaba biganjemo urubyiruko.

Dr.Nshizirungu Placide, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, yadutangarije ko Virsi nshya itera SIDA, umubare munini uri murubyiruko, ngo bishobora guterwa no kutagira amakuru ahagije y’uko Virusi itera SIDA ihari n’uburyo bwo kuyirinda, nuburyo uwayanduye ashobora kuyirinda, asaba abo bireba bose kubegera bakabibasobanurira banabakangurira kwipimisha.

VIH-SIDA-Rwamagana: Les élèves préfèrent des tests de dépistage à l’école

Yakomeje agira Ati; “Virusi nshya itera SIDA tubona umubare w’urubyiruko uba uri hejuru, ahanini biterwa no kutagira amakuru ahagije ngo bamenye ko SIDA ihari, uburyo bwo kuyirinda n’uburyo uwayanduye yafata imiti, rero ababyeyi abarezi abanyamakuru n’abandi bose bareke dufatanye kubaha aya makuru, tunabakangurira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze”.

Urubyiruko rwahawe inyigisho yo kwirinda Virusi iteRa “SIDA”

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *