“Kivu Beach Festival Rubavu Nziza” yatangiranye ishema- Iyaremye Yves
Mu gihe iki gikorwa kibayejo bwa mbere, Umuhozabikorwa wa KivuBeach Festival Rubavu Nziza , Yves Iyaremye atangaza ko ku ikubitiro nk’ Iserukiramuco ry’umuco Nyarwanda n’umuco mvamahanga ryari rifite unwihariko ndetse ryagenze neza.
Iyaremye Yves wateguye iri serukirakurimuco avuga ko ryari rifite umwihariko ryamaze iminsi ine ryagenze neza ku kigero cya 200%.
Avuga ko ryitabiriwe n’abantu barimo abamurika bo mu Rwanda, Uganda,Congo,Nigerian na Ghana barimo abanyabukorikori abahanzi b’imideri n’imyambaro.
Akomeza avuga ku bijyanye n’umuziki Gakondo abitabiriye basusurukijwe n’Itorero Inyamamare mu Mico itandukanye yo mu Rwanda mu bice bitandukanye harimo IMBYINO zo mu Bugoyi,Uburera,Nkombo n’ahandi
Benshi mu bitabiriye iri serukiramuco bemeje ko Wari umwanya wishimiwe cyane mu marushanwa yo kubyina yitabiriwe n’amatsinda umunani abiri yagize Andi aratsinda ahabwa ibihembo.
Ku rundi ruhande, harashimwa abahanzi Bagezweho mu Rwanda basusurikije abamtu kandi baba inyangamugayo cyane cyane nka Platin P Baba, Riderman,BullDog,Dany Na None wacuranze ku musozo.
Iyaremye Ati” Nubwo twari mu bihe by’Imvura ndetse n’itangira ry’amashuri abakuru n’abakiri bato baritabiriye Aho byibuze ku munsi twabiraga abantu bagera ku bihumbi 3000 Bavuye impande zitandukanye.”
Gufungura ku mugaragaro Kivu Beach Festival Byakozwe na Nzabonimpa Deogratias Visi Meya w’Qkarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu yashimye YIRUNGA Ltd yateguye iri Serukiramuco asaba ko ryajya riba kenshi gashoboka kugira ngo abaturage barusheho kwishima ndetse hakitabwa ku gihe cyo gutegura mu mpeshyi hagati mu rwego rwo kwirinda imbogamizi.
Nzabonimpa yasabye buri wese ufite umushinga wateza imbere abantu batandukanye kugana ubuyobozi kugira ngo ushirwe mu bikorwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba wabonye umwanya wo gusura ibikorwa bya KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA yashimye uyu mushinga asaba ko wanagezwa mu tundi turere dukora ku Kiyaga cya Kivu yizeza YIRUNGA Ltd ubufasha bwose bushoboka.
Abitabiriye Kivu Beach Festival Rubavu Nziza basabye ko iminsi yakongerwa,ndetse Iserukiramuco rikajya ryamamazwa cyane.
Gaston Rwaka
Amahoronews.com