“Feed the Future Rwanda Hanga Akazi “mu rugamba rw’ iterambere ry’ abafite ubumuga

0

Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere abafite ubumuga, ku nkunga ya USAID, Rwanda Hanga Akazi (HA), mbere y’ itangazamakuru n’ abandi bafatanyabikorwa yamuritse bimwe mu bikorwa byayo by’ ubukangurambaga ku ya 20 Nzeri 2024 muri Centre des Jeunes Sourds-Muets mu Karere ka Huye.

Ku nsanganyamatsiko igira iti”Disability Awareness Champions Campaign Media Tour”tugenekereje mu kinyarwanda, “Urugendo rwo Kumenyekanisha ubuhangange n’ ubushobozi bw’ abafite ubumuga” , igikorwa bwite cyabimburiwe no gusura ikigo giha ubumenyi abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ,Centre des Jeunes Sourds-Muets.

Mu ijambo rye ry’ ikaze, Umuyobozi wa Centre des Jeunes Sourds-Muets, Nshimiyimana Jean Paul avuga ko muri uyu mwaka bamaze kwakira abanyeshuli 388 harimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko n’abagenzi babo basanzwe badafite ibyo bibazo.

Ati” Icyo dukorera abana batugana batavuga ndetse ntibumve bari hagati y’ imyaka 12 na 16 y’ amavuko ni ukubigisha ururimi rw’ amarenga, kwandika ndetse n’ imibare bikaba bishobora gufata imyaka 3 nyuma bakigishwa imyuga irimo ubudozi n’ ububwoshi,ubwubatsi n’ ububaji ndetse no gusuka no gusokoza bya kijyambere.”

Nshimiyimana Jean Paul akomeza avuga  ko imwe mu nzitizi iki kigo kigifite ni uko kitaremerwa na WDA ngo gihunduke ishuli ry’imyuga ku nyungu z’ abanyeshuli bafite ubumuga kuko imyuga iraborohera gushira mu bikorwa ku murimo kurusha ibindi byose bakiga.

Fr.Ntakirutimana Deo ufasha abanyeshuli mu kubongerera ubushobozi bwo kumva birangira kenshi bashobora no kugerageza kumenya kuvuga.

Avuga ko bahura n’ ikibazo cyo kenshi bakira abana bakuze barangaranywe n’ ababyeyi ku bw’ impamvu zitandukanye ,nk’ ubukene n’ ubujiji bigatuma bigorana kubafasha.

Bimwe mu Bikoresho Byifashishwa mu isuzuma ryo kumva no kutumva

Akuma gafasha abanyeshuli kumva ariko igiciro cyako ni imbogamizi

Ati” Nubwo bimeze bityo,tugomba gukora iyo bwabaga tugafasha aba bana dukoreheje audiometrie ndetse iyo bibaye ngombwa tubaha itwuma tubafasha kumva cyane urusaku runini nk’ urw’ indege imodoka cyangwa se inkuba iyo bitararenza igihe.”

Uwamariya Josephine wo mu karere ka Gisigara akimara kumenya ko umwana we afite ubumuga bwo kutumva no kutabona yanze kumuhisha amushakira ishuli yakirwa muri Centre des Jeunes Sourds-Muets ahiga kuva muri 2011 kugeza muri 2023.

Ati”Icya mbere ndashima Imana, ni uko umwana wanjye atigeze yigunga cyangwa se yicwe n’ agahinda, n’ ubwo naburaga ibikoresho by’ ishuli abayobozi b’ iki kigo ntibigeze banca intege , ahubwo bahoraga bamwira ngo zana umwan yige, ubu rero umwana yarangije kwiga ubudozi n’ ububwoshyi ntarabona akazi, ariko ampa umunezero pe!ni umwana ufite imico myiza ukunda abantu, aranejeje cyane…, kandi n’ akazi azakabona, mbega ukuntu amfasha imiro yo mu rugo!ntabwo nicuza kuba Imana yaramumpaye.”

Karangwa Felix, umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabaye muri Centre des Jeunes Sourds-Muets kuva mu 1992 yiga ubwubatsi agaruka ku mateka maremare y’ uburyo yavutse neza nk’ abandi bana ariko ku myaka 3 gusa aza kurwara mugiga ari naho yakuye ubumuga.

Ati” Hano hari abere bari bafite umutima wo gufasha , dore ko ababyeyi bacu batari bihagije , ariko twarize pe!tubona ubumenyi njye nagize amahirwe kuko nkisoza nahise mpabwa akazi hano mu kigo, gusa nahoranaga agahinda k’ abagenzi banjye twari dusangiye ikibazo iyo bajyaga mu kazi ntabwo bashoboraga kumvikana n’ abandi, icyo cyatumye dutekereza gukora ishyirahamwe ryacu kandi bitugoye byaje gucamo tubona ibyangombwa bishoboka turikorera nka koperative ni njye Perezida wayo turaho ,turi abantu biyubashye.”

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ufite ubumuga bwo kutabona, Niyo Bosco yitabiriye “Disability Awareness Champions Campaign Media Tour” yagarutse ku rugendo rw’ ubuzima bwe ashimangira ko uko “umuntu ameze bidakuraho icyo ashoboye”.

Ati” Mwebwe bantu mufite ubumuga nimwigirire icyizere mwiyubake kandi murenge intekerezo zo kumva ko mwafashwa gusa, kandi murenge urwego rwo guhora mugirirwa impuhwe kuko hari benshi babyitwaza.”

Maina Mary, Umuyobozi ushinzwe imicungire y’ imishinga (Program Manager) muri Feed the Future Rwanda Hanga Akazi agaruka ahanini ku ruhare rwabo mu gushakira abafite ubumuga ,ariko banafite ubumenyi kubona akazi gashobora kubateza imbere bukanahindura imibereho yabo.

Ati” Twebwe nka Feed the Future Rwanda Hanga Akazi ntabwo dufata aba bafite ubumuga nk’ abantu baraho bo gufashwa ahubwo ni abafatanyabikorwa b’ icyubahiro mu gihe bateguwe neza, kuko barashoboye pe!dukorana rero n’ Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu kubashakira akazi bityo bikabagirira umumaro {abafite ubumuga bafite ubumenyi,…}, ndetse umusaruro w’ ibyo bakora ukaba wagirira igihugu inyungu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Umuyobozi ushinzwe ubukungu na gahunda mu Ihuriro ry’imiryango nyarwanda yita ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (NUDOR), Theophile Murwanshaka avuga ko nyuma yo gusura iki kigo ndetse n’ ibindi bigo bifite intego zimwe ubuvugizi buzakomeza gukorwa ku neza y’ aba bana kugira ngo babeho neza nk’ abandi bose.

Umuyobozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka HUYE, Kayitare Constatin asaba abantu gutera intambwe mu rugendo rwo guha agaciro abafite ubumuga kuko n’ abantu kimwe n’abandi.

Ati” Bakwiriye (abafite ubumuga) kwiga , kuvurwa no kubaho neza nk’ abandi banyarwanda bose kuko igihugu cyabo kibatezeho byinshi kandi byiza, ahubwo ndanenga cyane abantu bubaka ibikorwa remezo bibangamiye aba bantu nkabubaka inzira zabo bakazikora nk’ imiringoti ibi ni ugukorera ku jisho ngo barangize umuhango, dusabwa rero kugira umutima nama muzima.”

 

 

 

 

Umuryango Nyarwanda w’ Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (Rwanda National Union of Deaf), UPHLS, NUDOR, Akarere ka Huye ni imwe mu miryango yigenga ndetse ya Sosiyete Sivile yitabiriye iki gikorwa cy’ ubukangurambaga mu guteza imbere abafite ubumuga , nk’ uko cyateguwe na Feed the Future Rwanda Hanga Akazi ku nkunga ya USAID.

Gaston Rwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *