Kigali: Polisi igiye kubizamo ikadufasha abarya amafaranga y’abakoresha bakanirwe urubakwiriye “Nyirazana Adeline”

Nyuma yo kwemeza ko ubuyobozi bwa mbere bwa Beauty Makers bwatangiye gahunda yo gutegurira abakozi amasezerano y’akazi yemewe n’amategeko, bityo abakozi bakajya bahemberwa kuri banki, ariko kubera ingufu nkeya zari zibirimo ntibyakunda, abanyamwuga muri iri shami bashimiye ubuyobozi bwa PSF bwabahuje bubicije mu biganiro.
Ni muri urwego, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025, Sendika y’abatunganya imisatsi n’ubwiza mu Rwanda gusaba ko abakozi bahemberwwa kuri banki ariko bakanagira ubwiteganyirize.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi muri “CESTRAL” Haruna Rushigajiki, Ati, “Sintinya kuvuga ukuri nk’umunyarwanda wisanzura, Birababaje kubona bariya banyamahanga bakora mu masalo bahembwa miliyoni imwe n’ igice cyangwa ebyiri bakayahemberwa mu ntoki, umuntu abimazemo imyaka 2 akayatwara mu ntoki, mu gihe umwalimu ahembwa ibihumbi ijana agatanga umusoro uteza imbere igihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi muri “CESTRAL” Haruna Rushigajiki
Akomeza avuga ko hakirimo ikibazo gikomeye cy’ imyumvire y’ uko abanyamahanga hari bo bazi gusokoza neza kurusha abanyarwanda , ariko byose ni mu mutwe kuko abanyarwanda bashobora kubikora neza kurusha.
Hari abakozi bagiye bahabwa amafaranga y’avanse mu ma salo atandukanye ariko hari ingamba zagiye zifatwa zikubiye mu masezerano ku buryo kugeza magingo aya harimo icyuho cy’abakozi mu masalo atandukanye.
Haruna Rushigajiki , agaruka ku kibazo cy’abanyarwanda biyumvishaga ko batasokoza bavuga ko gusokoza ari umwihariko w’ Abanyekongo ugenda uva mu bantu benshi kuko ubu byarahindutse.
yakomeje atanga urugero ngo mu igihe cyatambutse, umunyarwanda yatekerezaga ko atabikora “gusokoza, gusuka, gutunganya inzara,…” atabyiga ngo abimenye, niba ari ukubisuzugura tugira ishali, natangiye nshinga ishuli muri 2016 ku Kicukiro tubifashijwemo WDA iduha impamyabushobozi, ubu dufite 600 bakora bafite ubushobozi kandi badufashije kwigisha abafite ubumuga ku Kimisigara ku nkunga ya Minisiteri y’urubyiruko. Ati, “Ubwanjye nashinze ishuli”
Abanyir’ amasalo y’abatunganya imisatsi n’ubwiza mu Rwanda basabwe kubahiriza abanyeshuli baje kwimenyereza umwuga bafatwa nabi bagakoreshwa imirimo iciritse nko koza abantu mu mutwe, kubatumagiza mu turimo duciriritse nko gukora amasuku, gutumwa ibiryo bya hato n’ahato na za fanta n’ibindi bitandukanye bias nabyo.
Ingufu nkeye nizo ntandandaro yo kudahembera abakozi ku ma banki no kutagira amasezerano y’akazi n’ubwiteganyirije ku abakozi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Ubwiza n’Uburanga, Nyirazana Adeline, yatangiye adutangaiza ko impamvu babona abanyamahanga bakiri benshi mu mwuga kubera ko abanyarwanda batajya babyitabira cyane nk’uko bikwiye.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Ubwiza n’Uburanga, Nyirazana Adeline
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bagiye gushyiramo imbaraga cyane nabo bakareba uburyo abana b’abanyarwanda bakunda uy’umwuga kandi wabagirira akamaro, kandi muri bamwe mu bakoresha batuma abanyeshuri baba baraje gusaba imenyerezamwuga babajyana mu bindi bigatuma urukundo rw’umwuga rugabanuka kubra icyibazanye cyo kwimenyereza batakigeraho nk’uko babyifuza.
Nyirazana Adeline, yakomoje ku kibazo cyabaye nk’icyorezo cyo gusaba avansi mbere yo gutangira akazi, avuga ko ubu bagiye guhagurukira ba bihemu ba bogoshi bafite ingeso yo gusaba avansi mu ma salo atandukanye bari bafite umuco wo kurya amafaranga bagahita basubira iwabo cyangwa se bakajya mu bindi bihugu byibituranyi by’u Rwanda bakazifashisha uburyo bwo kuzajya bahemberwa ku ma banki nabakeneye avansi bakaziherwa ku ma banki.
Ati, “Turashaka ko umukozi azajya ahemberwa muri Banki, hari ibigo turi gukorana na byo ku buryo mu gihe yahuye n’ikibazo ashobora kujya kwaka amafaranga muri Banki iyo nguzanyo ikamufasha”.
Yakomeje avuga, Ati, “Turashaka ko umukozi azajya ahemberwa muri Banki, ubwo burenganzira bwe abubone, ubwishingizi ndetse n’ibindi byose, ibi bizatuma aba umuntu ukunda umurimo nk’umukozi, ikintu cya avanse cyo gikwiye kurandurwa burundu ubu aba Polisi nabo bagiye kubizamo ikadufasha kugira ngo abarya amafaranga y’abakoresha bakanirwe urubakwiriye”.
Komezusenge Josette, washinze Mother Saloon ifite umwihariko wo gukora ibisa na, “Dread locks”, ku Kimihurura kuri Kigali Heights avuga ko ari nawe wazanye ibintu byo gukora ama dread mu Rwanda akigisha abaturutse mu salo atandukanye ariko akanahugura ababyize mu mashuli.
Komezusenge yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2008, ariko asanga nta banyarwanda babikora cyane ndetse bitari mu muco, buhorobuhoro uko abanyamahanga bazanaga amanyanga barya amafaranga ya avanse bagahemuka nibwo yatangiye gushishikariza abana b’abanyarwanda kwiga gukora mu by’ubwiza.
Komezusenge Josette, washinze Mother Saloon mu Rwanda
Yakomeje kandi avuga ko hari n’abana yibuka yavanaga mu muhanda batari bafite akazi ndetse yafashe n’abana bize ariko badafite akazi. Ati, “Nk’uko njye ubwanjye aka kazi karantunze ndi mu mahanga m’Ububirigi kandi abantu babikoraga bari bafite amafaranga menshi, nizere ko rero nubwo hakirimo imbogamizi kuko abanyir’ubu bucuruzi mu Rwanda bagifite utundu tuzi ku ruhande kuko batarizera ko byabatunga ubwabyo.
Yashoje agira, Ati, “Ubu bucuruzi bwa beauty burimo amafaranga niyo mpamvu ba nyir’ubwite bagomba kubikora bazigamye bityo n’abakoresha babo bakabibonamo inyungu umwuga ukazamuka”.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com