Kicukiro: Akarere kemereye “BMA” ubufatanye mu kunoza umwuga wabo bagakora kinyamwuga
Uyu munsi, tariki ya 17/12/2024, ku cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro, Ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye abagize Komite Nyobozi ya Beauty Makers Association “BMA” mu Karere ka Kicukiro. Bibanze cyane cyane ku mikoranire y’Ishyirahamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere hamwe no kuzamura ikigero cy’ubunyamwuga mu bakora umwuga wo gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu.
Umuyobozi w’Akarere aganira n’abagize Komite Nyobozi ya BMA mu Karere ka Kicukiro
Abari bitabiriye ibyo biganiro, ku ruhande rw’Akarere hari, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro (DEA), MUTSINZI Antoine, Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere n’Umukozi Ushinzwe Isuku mu Karere.
K’uruhande rwa BMA, itsinda ry’abantu umunani (8) ryari riyobowe na Ndagijimana Jean Baptiste, Perezida wa BMA mu Karere ka Kicukiro ari kumwe na Perezidante wa BMA ku rwego rw’Igihugu, Madame Nyirazana Adeline, bari baherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa PSF mu Karere ka Kicukiro, Emmanuel BIZUMUREMYI.
Madame Nyirazana Adeline, Perezidante wa BMA ku rwego rw’igihugu
Yakira Komite Nyobozi ya BMA, Umuyobozi w’Akarere yabashimiye intambwe bateye bakaza kuganira n’Ubuyobozi kubigendanye iterambere ry’imirimo yo gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu. Yagize ati: Turashaka kubatega amatwi tukabumva, kuko nk’akarere ntabwo twarituzi ko iri shyirahamwe ryanyu ribaho, mutubwire imigabo n’imigambi yanyu.
Ndagijimana Jean Baptiste, Perezida wa BMA mu Karere ka Kicukiro, mu ijambo rye yavuzeko BMA ari ishyirahamwe ry’abakoresha bakora umwuga wo gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu. Yakomeje avuga ko iyo mirimo bakora ijyanye no kogosha imisatsi, kuyitunganya, guca inzara, gutunganya uruhu, sawuna na masaje byose bigamije kurimbisha umubiri.
Yavuze kandi ko BMA ifite intego zo kuzamura ikigero cy’ishoramari muri uyu mwuga kandi ugahesha agaciro uwukora. Ndagijimana yavuze ko mu bibazo bikibangamiye uyu mwuga harimo, ibijyanye n’akajagari k’abawukora nta bumenyi buhagije babifitemo bisaba ko hashyirwamo ingufu kugirango bagere ku kigero gikenewe.
Ikindi, ni ikibazo kijyanye n’ubuhemu, ubushukanyi n’ububeshyi hamwe no kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya bikorwa na bamwe mu bakozi baka za avansi bagacika abakoresha babo bigateza ibihombo bikabije kugeza n’aho bizinesi zifunga imiryango.
Yavuze na none ku kibazo cy’isuku avuga ko kwigenzura byafasha ishyirahamwe BMA gutunganya gahunda z’isuku kandi zibereye Umjyi wa Kigali twese twifuza;
Yongeyeho ko ikibazo kigenda gikemuka kuko Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwabafashije kongera umubare w’abanyamuryango, ubu mu Mujyi wa Kigali hakaba harabaruwe abanyamuryango “salo na sawuna” 718 n’abakozi babo barenga 2,800, mu gihe mbere y’ibarura ishyirahamwe ryari rigizwe n’abanyamuryango 11 gusa. Yanaboneyeho gusaba akarere ubufatanye mu gushyiraho inzego mu rwego rw’Umurenge.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, yagize ati, “Ndasaba abagize komite ya “BMA” kunoza imikorere, amasezerano yakazi n’abakozi babo, bagashyiraho inyandiko ngenderwaho ya kontaro, abakozi bagahemberwa kuri banki. Ati: Ibi bizafasha akarere na BMA gukemura ibibazo bya ba bihemu no kuzamurira abakozi ubumenyi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, MUTSINZI Antoine
Mu gusoza ikiganiro, akarere na “BMA”, hemejwe ko mu kwezi kwa mbere kwa 2025 hazakorwa inama y’abanyamuryango ba “BMA” bose ikazabera muri salle y’Akarere ka Kicukiro ikazanitabirwa kandi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Iyi nama izashyiraho gahunda yo gutora inzego za “BMA” mu Mirenge kandi abanyamuryango banibutswe amabwiriza agenga umwuga wabo. Impande zombi zashimishijwe n’uku guhura kandi ziyemeza gukomeza gukorana bya hafi na hafi.
Mu myanzuro yafatiwemo, Ubuyobozi bw’Akarere bwemereye “BMA” ubufatanye mu kunoza umwuga wabo bagakora kinyamwuga kandi bubahiriza amabwiriza abagenga. Ubuyobozi bwa “BMA” nabwo bwiyemeje kwigenzura bufatanije n’akarere kugirango umwuga wabo ugire isura nziza kandi ube umwuga uteza imbere ba nyirawo by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) busanzwe bwunganira BMA mu mirimo yayo
Amani Ntakandi
Amahoronews.com