Karongi: abahuguwe barasaba kwigishwa mu buryo bwimbitse gushyira mu bikorwa ibyo basabwa

0

Tariki ya 5 Ukuboza 2024, mu Karere ka Karongi m’ubukangurambaga bwo kwigisha abafite aho bahuriye no kugemura ibiribwa ku mashuri, ababitegura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho inzobere mu by’ubuziranenge z’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” bahuguwe uburyo bwo kubika ibiribwa bitangirika no kubitegura ibiryo byujuje ubuziranenge mbere yo kubiha abana mu mashuri.

Ndahimana Jérôme, Umukozi wa “RSB” muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, ahugura

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya G.S Bubazi cyo mu Murenge wa Rubengera,  Joseph Nyandwi, yatangiye avuga kuri gahunda ya “RSB” y’ubukangurambaga ku buziranenge rw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri ari nziza cyane, kuko abahawe amahugurwa kuri iyi nshuro bagiye kumanuka bahugure n’abandi bityo bitume abana bazajya babona amafunguro afite ubuziranenge.

Agira ati, “Ntabwo twashidikanya ngo tuvuge ko kugira ubumenyi buhagije ku buziranenge bw’ibiryo ari ibintu twavuga ngo ntabwo bikwiye, birakwiye ahubwo cyane nk’ubungubu tuba dukoresha abakozi bateka, ntabwo baba barabyigiye, bakagerageza kubaha amahugurwa, ariko ayo mahugurwa nayo ntabwo ari y’igihe kinini, ariko ubona bakeneye amahugurwa cyane”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya G.S Bubazi cyo mu Murenge wa Rubengera,  Joseph Nyandwi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri baratangaza ko kuba “RSB” yaratekereje itegura gahunda yo guhugura abafite aho bahuriye n’uruhererekane rw’itegurwa ry’amafunguro ahabwa abana ku ishuri, ariko hari n’imbogamizi z’uko bamwe mu bakozi b’ibigo by’amashuri bashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa rwiyemezamirimo aba agemuye ku ishuri batabizobereyemo nabo bakwiye guhugurwa, hakaba n’abakozi bashinzwe gutegura no gutunganya ayo mafunguro nta bumenyi buhagije mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa.

Basabye kandi ku bafite aho bahuriye n’itegurwa n’itunganywa ry’amafunguro ahabwa abana ku ishuri nta bumenyi buhagije bafite bwo gutegura neza amafunguro, hakaba habaho kwigishwa ku buryo bwimbitse.

Ikindi kandi ngo n’uko  habaho amahugurwa mu byiciro bitandukanye, nk’uko ubuziranenge buturuka mu murima kugeza ibiryo bigeze ku isahani ndetse n’umwana abifungura, ni byiza ko abo bantu bose bagendera muri uwo murongo, bose babone amahugurwa ahagije, kugira ngo hazekubaho ubufatanye, ubuziranenge bube ahantu hose mu gihugu.

Narangwe Celestine Lillian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Karongi,  yatangaje avuga k’ubukangurambaga bw’ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku ishuri bwateguwe na “RSB” ari ingirakamaro ngo kuko bugiye gutuma abategurira abana amafunguro bagiye kurushaho kuyategurana ubushishozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bwayo.

Narangwe Celestine Lillian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Karongi

Ndahimana Jérôme, Umukozi wa “RSB” muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, ushinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, yavuze ko hari gahunda yo gufasha ibigo by’amashuri kubona uburyo bunoze bwo kugenzura niba ibiribwa bagaburira abanyeshuri byujuje ubuziranenge.

Akomeza avuga ko ubushobozi bugenda bwubakwa buhoro buhoro n’ubumenyi buracyari buke, ngo ninayo mpamvu iyi gahunda yagiyeho, nk’uko yakomeje asobanurira abari bitabiriye ayo amahugurwa ngo nyuma y’iyi gahunda y’ubukangurambaga yo kumenyesha abantu ibyo basabwa, bazagerageza no kubigisha mu buryo bwimbitse gushyira mu bikorwa ibyo basabwa.

Ubukangurambaga bwo guhugura abafite aho bahuriye n’itegurwa ry’amafunguro ahabwa abana ku ishuri, aho bahabwa inyigisho zigamije kubahugurira gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge agenga uruhererekane rw’itegurwa ry’ibyo kurya bitangwa ku mashuri, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB”, buzakomeza mu turere 11, Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare, na Gasabo.

Iki gikorwa gifatikanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).

@Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *