Amagambo y’ikinyarwanda afitanye isano n’icyongereza- Iman Jah{ Kageme Darius}

0

Buri gihe nibaza ukuntu umuntu yakunda igihugu cye n’umutima we wose nsanga nta yindi nzira atari ukukimenya neza nta kakwicyitse. Namenyeko kuvukira mu Rwanda, kurukuriramo cyangwa se kuvuga i Kinyarwanda neza atari ko rurumenya ; ko ahubwo ku ruhozaho umutima ariyo nzira nyakuri. Nabwiwe ko rugera aho rukagusekera rurakwiyereka. Nasanze ariko gusesengura ururimi no kurumeya imizi n’imiganda byaba inzira itugeza ku nkomoko yarwo bityo Umunyarwanda akaba yamenya neza inkomoko ye bishingiye k’Umuco n’Ururimi.

Muri iki kiganiro-mvugo-nyandiko ndagirango mbagezeho mu buryo butari ihame isano ryaba riri hagati y’Kinyarwanda n’Icyongereza mpereye ku magambo yakoreshwaga n’abanyaRwanda na mbere y’uko abazungu bahagera, ndetse nta n’Umunyarwanda urajya iwabo. Igitangaje kandi ni uko ayo magambo utayasanga mu bihugu duturanye byari byarigaruriwe n’abazungu. Icyo nibaza ni ukumenya uko byagenze mu mibanire y’AbanyaRwanda n’Abongereza mbere y’amateka tuzi. Niba kandi izo mvugo zarabayeho nyuma y’uko Abongereza bagera iwacu ntibyaba byumvikana mu gihe ataboneka nko mu Kigande, Igiswahili cyangwa se indimi z’ibindi bihugu baba baragezemo.

Hari kandi amagambo agaragara ko yaje vuba mu rurimi rwacu kuburyo yabaye iKinyarwanda. Kuyamenya nabyo byafasha abakiri bato gusobanukirwa no kumenya iKinyarwanda cyane cyane ko hari abana bafite ababyeyi nabo bavutse batavuga i Kinyarwanda k’uburyo mu myaka iri imbere indimi zose ziba zijya gusa ibihugu n’abaturage babyo nibakomeza kugendererana.

Uru rugendo ntera-matsiko narutangiye igihe abategetsi b’uRwanda bafataga icyemezo cyo gushyira Icyongereza mu rutonde rw’indimi zikoreshwa mu Rwanda. Icyo gihe havuzwe byinshi Umukuru w’Igihugu afata ingamba zo gusobanura impamvu z’icyo cyemezo. Ingingo yashyizwe imbere ni ikibazo cy’ihahirana bijyanye cyane n’ubukungu dore ko Icyongereza gifata umwanya wa mbere mu itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko kuri jye nahishuriwe ko haba hari indi Impamvu ahari Abanyarwanda tutarasobanukirwa bituma niyemeza guha agaciro akajwi kanyongoreraga ibyo nandika ari nabyo ngiye kubagezaho.



Amagambo yigaragaje muri jye ni menshi cyane ariko icyo nshaka kugeraho ni ugutera amatsiko abashakashatsi mu by’indimi, umuco n’amateka kugirango bajye kure mu bumenyi bw’Ikinyarwanda ku buryo bigaragaye ko Inkinyarwanda n’Icyongereza byegeranye cyane koko nk’uko mbicyeka, byakorohereza abanyeshuli kwiga ururimi rwa William Shakespeare na Ernest Hemingway. Ikindi ni uko Abarimu bacu baramutse bakomye imparutso mu bushakashatsi bwa ‘English’ bikagaragara ko Ikinyarwanda cyaba cyaragize uruhare urwo ari rwose mu iterambere ry’urwo rurimi, byatuma ibihugu byose bivuga Icyongereza byitabira icyo gikorwa… Icyo mpamya ni uko amagambo yo ari menshi. Insozi nziza !



Kugirango dutangire ikiganiro, reka duhere ku IZINA risumba
ayandi :

IMANA: ni ijambo mu Cyongereza risa bya hafi na a man, I man bisobanura umugabo, Jye mugabo mu Kinyarwanda. Bibiliya itubwira ishusho ry’umugabo iyo ivuga Imana. Umuririmbyi Peter Tosh nawe yungambo ati : Almight God is a living man. Reka turebe irindi zina rikomeye i wacu nyuma turihuze n’Imana ahari byarushaho kumvikana.

RWANDA : ni izina umuntu yavuga ko rije vuba ugereranyije niza ry’abazungu muri Afrika ariko inshinga kwanda bivuga igikorwa cyo kwagura ubutaka cyangwa igihugu, iyo ucishirije usanga uwabivuga nabi byasa na land kandi tuzi ko ayo magambo afitanye isano uretse ko ahari mu Cyongereza to land byaba nko kugera ku butaka. Naho to have a land bikavuga kugira igihugu cyangwa ubutaka. Iri jambo kandi ku-anda ari na ryo Rwanda ikomokaho iyo urebye igicumbi cya ryo ni ukuvuga agace karigize katajya gahinduka (radical) usanga nanone umuntu yakwibeshya ,yakumvanabi, yavuga agobwa ururimi cyangwa se agashyoma yavuga land aho kuvuga ‘’’and’’’ ari yo gicumbi cy’inshinga kwanda na Rwanda nko mu mvugo : … Reka noneho duhuze aya mazina nyamukuru mu mvugo izwi n’Abanyarwanda ngo Imana y’iRwanda Umwami abwira ingabo ko Gasabo igomba kwanda ikandishwa ikanda ikaba uRwanda. Wumvishe imvugo ngo Imana y’iRwanda usanga itaravuzwe n’Umunyarwanda ahubwo byaba ari Umunyamahanga wayiyambaje. Bitari ibyo yaba yaravuze Imana Yacu cyangwa y’Iwacu. Uwabivuga uko twabibonye mu cyongereza byaba A man of Rwanda. Umunyajamaika we yakwivugira, I’man of Rwanda. Tumaze kumenya Imana yacu n’igihugu cyacu mu Cyongereza noneho reka turebe n’Umwami wacu iwacu mu Rwanda.

UMWAMI: bisa n’ibiri mu mvugo isobanura inshingano Umugabo w’uRwanda afite zo kurubera ishingiro ry’ubwami bigatuma yitwa Inkingi yarwo. Ikomera n’Ubutwari bw’uMwami n’uBwami bw’igihugu ryarangwaga no kugira ibikingi (Ubushyo bw’inka). Yabaga afite icyicaro cy’uBwami n’igikingi kimwe cyangwa byinshi hagati mu gihugu ariko uko agenda arwandisha aho atsinze cyangwa aho ashatse hose akahashyira igikingi. Igicumbi cy IgiKingi ni King bivuga Umwami mu rurimi rw’Icyongereza. Naho mu ijambo Umwami ho dusangamo am nubwo nk’igicumbi hiyongeraho I ishobora gutuma bitanga indi mvugo kuko igicumbi cyakabaye ami (umwami, akami, abami, utwamikazi) bityo aho kuba I am, I’m bikaba Am I bivuga ngo ndi Jye.

INKA: igiKa, uduKa, agaKa…biragaragara ko agace kadahinduka na rimwe ari…Ka… Kongeraho uturangazina …bitanga a cow kuburyo mu mvugo cyangwa imyumvire kuba ititondewe byaba in’kaa.

AMATA: akomoka ku kiremwa mu bisanzwe cyibarutse umwana. Imbyeyi cyangwa Umubyeyi mu Cyongereza ni a Mother. Aya agambo yombi afitanye isano rya hafi kandi anavugwa kimwe. Irindi jambo bijya gusa ni (a)Water. Nibwira ko kuba amata n’amazi byose ari ibinyobwa umunyamahanga wabibona bwa mbere cyangwa wigana imvugo kubyitiranya si igitangaza ; a-Mata, a.Mother, a-Water.

KUBYARA: mu Cyongereza ni to-bear.

UBWATO: ni a boat.

UMUTIBA: uba umeze nk’igiheha kinini kuburyo wakwitiranywa na Tube mu Cyongereza. Niseguyeho gato, bijya kwitiranywa n’ibanga rya bashiki bacu.

KWENDA … Enda: umuntu abikoresha ahereza undi ikintu. Icyo gikorwa mu Cyongereza ni To hand mu gihe a Hand ari ikiganza.

IHENE: utayizi (nk’umwana) neza yayitiranya na a Hyna bivuga impyisi. Icyo ibi bikoko bihuriraho ni ugusuzugurwa cyane cyane – umugani w’Intama na Bihehe cyangwa aho Yezu agira ati: Ihene zizajya ibimoso Intama iburyo…

HABIMANA: byo bisa na Herb’man nko mu ndirimbo ya Bob Marley, African Herb’man. Semana ni Sea’man.

GUSINGIZA: harimo inshinga to Sing tuziko basingiza umuntu bamuririmba. Aha ariko akadahinduka ni Singiz – araSingizwa, ndaSingiza, GaSingizwa, Singiza…uwatondagura toSing (kuririmba) mu Ndagihe, Njyenga ya gatatu y’ubucye byaba Sings. Kuri iyi nshinga umuntu yavuga no GUHAYA: guhayagiriza bikunze kuvugwa mu Kirundi; nta gushidikanya ko mu Cyongereza bya ari toHigh bivuga gushyira ejuru umuntu mu byino n’indirimbo ahari bijyanye n’icyubahiro kirenze.

INKOTA: ni ijambo rifitanye isano toCut nk‘uko agace k’ijambo gahoraho kabyerekana InKota. Akamaro k’inkota gasa no gukata, kubaga…

GUSENDA: ni ukwirukana, kohereza bivuga toSend mu Cyongereza.

UMUTI: harimo akadahinduka Ti. Icyayi ni ibyatsi cyangwa ibibabi nk’imiti ya kinyarwandaba bakabyita Tea.

IBUYE: na to buy bifitanye ihuriro cyane cyane ko kuva na kera bakoresha amabuye nk’iminzani mu kugurirana bapima uburemere mu gihe mu rurimi rw‘ iCyarabu cyangwa lgiswahili ho bavuga bei bashaka kuvuga igiciro.

KUBAKA: umuntu yubaka hari icyo yubakira kubera umutekano. Iri jambo rirajya guhura na to back bisobanura nko gutera umuntu ingabo mu bitugu umuhagararaho umurinda umwanzi(back him). Bisa na none na go back byagasobanuye jya gutabara. Go back birumvikana ko ariho hakomoka inshinga kugoboka. Babivuga mu gihe umuntu yari mu ngorane nyinshi by’amahirwe atari yiteguye hakaza umugiraneza.

UMUKARA: tuvuge ko ari Color na kare abo bitaga colouredmen babaga ari abirabura kuko burya ngo abazungu nta bara bagira. Umwirabura rero ntaho byaba bihuriye n’ijambo umukara ahubwo bifitanye isano na Arab – Umwarabu – byakagombye gutanga ‘UmwArabura‘ ariko iKinyarwanda nacyo kigira amategeko yacyo mu mvugo kuburyo icyakaba A kiba I.

GUKAMA: gukamisha, yarakamye, namukamiye, nkamira, zakamwe, irakamwa; harimo, Kam. Niba rero gukama ari ugukurura amabere y’inka kugirango amata aze, byaba bifitanye isano na tocome bivuga Kuza.

UMUGORE: Mbere y’uko aba umugore abanza kwitwa umukobwa. Umuntu aguhaye umukobwa we yakubwira mu Cyongereza ati: ai gif’yu ma gar (I give you my girl). Uwakiriye nawe agashimira rimwe na rimwe mu rurimi rushya asa n’usubira mu byo yumvise ati: Urakoze kumpa magor. Kimwe n’uko yakubwira ati: nguhaye umugore ariko akiri umukobwa ukumva ko aguye girl bitewe nuko igicumbi cy’iri jambo ari gore bisa na girl mu Cyongereza.

HINO: Muri iri jambo humvikanamo here na in kuburyo byaba Herein. Gushaka: mu buryo bwo kubona cyangwa kwifuza kumenya byaba Search/research.

UMUKAMBA: Imikamba y’inda…ni imitsi yiyegeraya igakomera nk’umugozi ubu abasore benshi bakora imyitozo kugirango imikamba igaragare neza. Nubwo iri jambo ryumvika nk’iGishwahili (ikamba) bivuga umugozi, naryo risa na Cable mu Cyongereza.

KUMIRA: gushyira ibiryo mu kanywa bikajya mu nda cyangwa se kurya. Iri jambo mu iKiganda rifitanye isano n‘Imere ariko mu Cyongereza bikaba Meal. Biragaragara ko aha Ikinyarwanda cyegeranye cyane n’Icyongereza ku rusha uko Icyongereza cyegereye i Kiganda – Hari ibiryo bitaga buriguri bikomoka ku Ngano; Umuntu ambwiye ati: mira bunguri jye nakumva Meal Burger cyangwa Burger Meal.

KURASA: Mu bisanzwe ni ukurasa ukoresheje umuheto n’umwambi, imbunda,… Kugirango dusobanukirwe n’ijambo ry’Icyongereza bijya gusa, reka twubire umuntu tuti: raswa yo, tumusaba kwihuta (nk’umwabi cgw isasu). Shakespeare ashatse kukubwira ngo nyaruka ahari yagira ati: rush… (rasa). Nanone iyi nshinga y’Icyongereza To rush bisobanura abantu gusibana birunda ku muntu bagira bamufate mpiri bikaba byerekana ko iri jambo ryerekeza ku gikorwa cy’urugamba.

GUTANGA: Gutanga byavugwaga gusa igihe Umwami yitabye Imana. Gutanga ntibyari bikwiriye kwitiranwa no Guhereza kuko igikorwa cyo guhereza kijyana n’ubushake cyangwa ubushobozi naho Gutanga byo bika bigaragara ko nta mahitamo. Icyo gihe gutanga ni Gusubiza. Umwami yashubije Ubwami, yatanze… Tanga iby’abandi… Tanga amahoro… Tanga ituze… Igicumbi cy’iri jambo Tanga, Gutanga, Yatanze ni Tan. Niba rero gutanga ari ugusubiza iby’abandi inshinga toTurn bisa n’ibivuga guhindukiza, guhindukira byafasha kumva isano riri muri izi mvugo zombi.

KURIRA (amarira): Sinzi ukuntu abanyarwanda babivugaga mbere y’uko Abongereza baza iwacu. Nubwo rijya gusa n’iryo dusanga mu Giswahili – Kuriya, birumvicana ko ari to Cry.

KURANGIRA (urusaku): Ni rimwe mu mugambo ahari atamaze igihe kini muKinyarwanda ariko akoreshwa cyane. Kurangira, kurangirizwa…nubwo kucyakabaye igicumbi hiyongeraho agatangajwi gato, ariko turasangamo, rang ikomoka kunshinga y’Icyongereza ring, rang, rung. Bivuga kuvuza inzongera -Inzogera irarangira.

GUTARANGA: tubanze twibuke ko mu Kinyarwanda inyuguti L itabagaho… Gutaranga bivugwa igihe umuntu agenda avugavuga undi bikaba bisa na telling-telling (to tell). Amagambo ni menshi cyane.

KUROBA: ukumva ngo umuntu yaje arobamo ibyiza gusa asiga ibibi. Kurobanura, ngo yarobanuyemo…urebye usanga kuroba ari ugutoranya ikintu mu bindi kandi ubifitiye umugambi kuburyo byasa n’imyitwarire y’umujura igihe yitoneye icyo agiye kwiba bikabya byasa to rob.

Nawe shaka rero inkomoko y’izina BARAFINDA mu Cyongereza kandi niba hari andi magambo ufite, wayashyira muri ‚comments‘ uraba ufashije abashakashatsi kandi utanze umusanzu mu rwego rwo gukunda no gukundisha Iwacu abandi. Imana ihe umugisha uRwanda n’Abanyarwanda!



Byakozwe n’ umuhanzi, umwanditsi Iman Jah{ Kageme Darius}/ 2020 Switzerland

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2