Urukiko rw’ubutabera rwa Afurika y’iburasirazuba ruzakorera mu Rwanda

0

Urukiko rw’ubutabera rwa Afurika y’iburasirazuba (EAC J) ruzakurikirana imanza 19 zireba ibihugu by’abafatanyabikorwa b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, igikorwa giteganyijwe hagati ya  Gashyantare na Werurwe 2025.

EAC J ishinzwe gusobanura ibikubiye mu masezerano ya EAC akemura  amakimbirane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango na EAC, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu  ariko harimo n’ ibibazo byo kurengera ibidukikije, n’umutungo.

Hagati ya Gashyantare na Werurwe, EAC J izimura by’agateganyo abakozi bayo n’ibikoresho biva muri Arusha, muri Tanzaniya bakaza gukorera i Kigali mu Rwanda, nk’ uko bikorwa buri mwaka aho buri gihugu cy’ umuryango gihabwa aya mahirwe.

Iyi gahunda igamije kongera ubushobozi bw’inkiko m’ ubucamanza bw’Abanyafurika y’Iburasirazuba.

Mu gutangaza inama ya Kigali Perezida wa EAC J Perezida w’ubutabera Nestor Kayobera atangaza ko  urwego rwa mbere n’ubujurire bw’urukiko ruzakorera iburanisha mu Rwanda.

Ati” Tuzaburabisha imanza zigera ku 10 zizaburanishwa n’ Urukiko rwibanze, 9 zo mu Rukiko  rw’ubujurire. Tuzazaba dufite imanztanga kandi imyanzuro myinshi, ku ya 28 Gashyantare.”

Ibi Bwana Kayobera yabishimangiye ubwo yitabiriye inama yagiranye n’ itangazamakuru Gashyantare 17 i Kigali.

Muri iki gihe kandi mu Rwanda, EAC J izakora kandi amahugurwa y’abacamanza ku byaha by’ikoranabuhanga kandi ikore inama hagati y’abacamanza n’abavoka kugira ngo baganire ku bibazo bigaragara mu nkiko z’ ubucuruzi.

Kuva ku wa kabiri kugeza ku wa gatatu urukiko ruzakira kandi inama i Kigali, ruzahuza abitabiriye amahugurwa barenga 250, barimo abashoramari mu by’amategeko baturutse mu bihugu umunani bigize abafatanyabikorwa ba EAC, ba Minisitiri ba Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Inama yo gutegura igenamigambi nayo izaba igamije kwerekana icyerekezo cy’ urukiko mu myaka itanu iri imbere.

Gaston Rwaka

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *