Kimisagara: Urubyiruko 250 rwahuguwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko 250 rugizwe ahanini n’abiga imyuga yo gutunganya umusatsi, inzara n’ubwiza, rwahuguwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amahugurwa yabereye kuri Maison des Jeunes i Kimisagara, mu gihe cy’amezi atandatu.

Aba bahuguwe bibandaga ku kwigishwa amateka y’amacakubiri n’ivanguramoko byatije umurindi Jenoside, ndetse n’uruhare rw’ubukoloni mu gucamo Abanyarwanda ibice.
Nyirambonabucya Emma, umwe mu bitabiriye amahugurwa, yavuze ko yasobanukiwe byinshi by’amateka u Rwanda rwanyuzemo, yemeza ko bigiye kumufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu bantu bamwe.
Nyirambonabucya yaavuze, ati, “Twasobanuriwe inkomoko y’amacakubiri n’ivanguramoko yatumye Abanyarwanda bacikamo ibice, ndetse n’uruhare rw’abakoloni. Twiyemeje guharanira ubunyarwanda kuko turi umwe,”
Yakomeje avuga kandi ko aya mahugurwa azabafasha guhangana n’ingengabitekerezo ishobora guturuka ku babyeyi bamwe bagifite imyumvire igayitse.

Nyirambonabucya Emma, umwe mu bitabiriye amahugurwa
Mugabe Salim, wiga gutunganya umusatsi (hair dressing), na we ni umwe mu bahawe amahugurwa. Yashimye ko yayamurikiwe uruhare rw’Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.
Yagize ati. “Ubu bumenyi buzatuma twirinda abadushora mu macakubiri. Tuzarushaho gusenyera umugozi umwe, dusigasire ibyagezweho kandi tugire umutima wo kurwanira igihugu”.

Mugabe Salim, wiga gutunganya umusatsi (hair dressing)
Bishigajiki Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa sendika y’abakora, Umusatsi, Ubwiza n’Inzara. yavuze ko bahisemo kwigisha uru rubyiruko amateka y’u Rwanda kugira ngo ruzarinde ibyagezweho, runamenye aho igihugu cyavuye.
Rushigajiki, yavuze ati, “Nk’umuntu mukuru wabaye mu Rwanda, sinashobora kwicecekera. Nzi aho twavuye. Ni ngombwa ko urubyiruko rumenya uburyo ubutegetsi bubi bwazanye amacakubiri n’ivanguramoko kugeza ubwo RPF-Inkotanyi yahagaritse Jenoside,”
Yagarutse cyane ku ruhare rw’abakoloni n’ingoma zaje nyuma y’ubwami, zaje zica intego y’ubumwe bw’Abanyarwanda, zitangiza politiki y’amacakubiri no guheza bamwe.
Yongeraho avuga ati, “Kwirengagiza aya mateka no kutayigisha abakiri bato ni amakosa ndetse n’icyaha. Hari abantu bagishaka gusenya u Rwanda, bagashuka urubyiruko. Ni yo mpamvu dukwiye kuruha amahirwe yo kumenya aya mateka hakiri kare,”.

Rushigajiki Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa sendika y’abakora, Umusatsi, Ubwiza n’Inzara
Urugendo rwo gusura Urwibutso
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, uru rubyiruko ruzasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Ni urugendo rugamije kurushishikariza kwiga amateka y’igihugu no gusobanukirwa byimbitse imvano n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gusura aharuhukiye inzirakarengane zazize Jenoside.





Amani Ntakandi
Amahoronews
