Abana bafite ubumuga bafite uburenganzira bwabo ni ndakumirwa

0

AIMPO (African Initiative for Mankind Progress Organisation) wateguye amahugurwa ku bagenerwa bikorwa bawo, ayo mahugurwa akaba yaribanze ku burenganzira bw’umwana ufite ubumuga ndetse n’uburyo akwiye gufatwa mu muryango.

Abitabiriye ano mahugurwa banyuzwe n’ubumenyi bayungukiyemo Abafite ubumuga bagira inzego nyinshi zibavuganira, ariko usanga hari ubwo iyo kugira ubumuga bihuriranye n’ubukene biba bibi kurusha , niyo mpamvu AIMPO yibanda cyane ku buvugizi bw’abafite ubumuga bakomoka mu miryango ikennye cyane, n’iyasigajwe inyuma n’amateka.

Muri ano mahugurwa kandi abayitabiriye basobanuriwe ko umwana ufite ubumuga ari umwana kimwe n’abandi, akaba akwiriye kwitabwaho no guhabwa ikizere kuko nawe afite icyo ashobora gukora kikamugirira akamaro ndetse akakagirira n’igihugu muri rusange.

Umwe mu batanze amahugurwa ku burenganzira bw’umwana ufite ubumuga nuko akwiriye kwitabwaho. Muri ano mahugurwa kandi hagarutswe ku burengenzira bw’umwana ufite ubumuga, ko ari kimwe nk’undi wese, bivuze ko umwana ufite ubumuga afite uburenganzira bwo kwiga, kubona ubuvuzi , kwitabwaho no kurererwa mu muryango kimwe n’abandi, abitabiriye ano mahugurwa bibukijwe ko nta muntu ukwiye guhisha umwana kuko afite ubumuga.

Madamu Uwajeneza Delphine umuyobozi wungirije w’umuryango AIMPO aganira n’itangazamakuru yagize ati’’ano mahugurwa yadufashije kumva ibintu kimwe, atubera umwanya wo kongera guhuza ibitekerezo no kuganira ku cyakorwa kugirango uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga ukomoka mu muryango ukennye bubashe kubahirizwa.

Madamu Uwajeneza Adelphine umuyobozi wungirije wa AIMPO (wicaye imbere) nawe yakurikiranye amahugurwa ku burenganzira bw’umwana ufite ubumuga Uyu muyobozi kandi akomeza agira ati’’aya ni amahugurwa twatumiyemo abagenerwabikorwa bagera kuri 30 ni abantu baturuka mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, bakaba barimo ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, hakabamo abanyamuryango ba FPDO (Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzi bw’abafite ubumuga basigajwe inyuma n’amateka) akaba kandi yitabiriwe na bamwe mu bayobozi ba AIMPO, ano mahugurwa akaba agamije gukangurira ababyeyi ko kuba umwana afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

Bwana Siborurema Joseph umuyobozi mukuru wa FPDO yagize ati’’tumaze iminsi 2 mu mahugurwa afite intego yo gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga bakomoka mu miryango ikennye y’abasigajwe inyuma n’amateka,ayo mahugurwa yaragendereye ku kuganira ku burenganzira bwabo bana, kugirango bwubahirizwe kimwe nubw’abandi bana. Siborurema yakomeje agira ati’’ mu bushakashatsi butandukanye byagaragaye ko hari

abana bafite ubumuga bo mu miryango ikennye batabasha kujya mu ishuri, abandi nabo kubona ubuvuzi bikaba ikibazo kubera ubukene bw’imiryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma,ikindi nuko abana bafite ubumuga kandi bava no mu miryango ikennye usanga bahura n’ibibazo byikubye kabiri, ano mahugurwa akaba yaratugiriye umumaro kuko twasobanukiwe uko twakorera ubuvugizi abo bana.

FPDO ni umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ryabo amateka agaragaza ko  basigajwe inyuma bafite ubumuga, icyo ikora ni ubukangurambaga bwo kurengera umwana ufite ubumuga, ndetse ikagerageza no gukora ubuvugizi kugirango haboneke amahugurwa ahagije yo gusobanukirwa uburenganzira bw’umwana by’umwihariko ufite ubumuga.ibyo ikabikora ifatanyije na AIMPO.

Sano Emmanuella umwe mu bitabiriye amahugurwa, yagaragaje ko ubuvugizi ari ugufasha utabasha kwivugira kuba ikibazo afite cyamenyekana, ababishinzwe bakabona uko babikemura.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko mbere wasangaga abana bafite ubumuga bakomoka mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka basa n’abibagiranye ndetse ukabona ko batereranywe,iki nicyo cyatumye FPDO Ifatanyije na AIMPO biyemeje nabo kubakorera ubuvugizi kugirango ibibazo bafite bibashe kujya ahagaragara dore ko Ubumuga iyo buhuriranye n’ubukene ndetse no kuba amateka yaragusigaje inyuma ubuzima buba bibi cyane.

Bwana Majyambere aboneraho gusaba inzego zitandukanye ko zabera imboni abana bafite ubumuga bava mu miryango ikennye by’umwihariko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma,aha niho yagize ati ‘’hakwiriye ubuvugizi kuva mu nzego z’ibanze kugera ku nzego zo hejuru kugirango abo bana aho bagiye babone uburenganzira bwabo ndetse na serivise bitabagoye.

Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko hari ubumenyi bungutse batari basobanukiwe Yongera kandi gusaba ko abana bafite ubumuga bava mu miryango ikennye bakwiye koroherezwa kujya mu ishuri ndetse muri rusange abafite ubumuga baracyagorwa no kubona serivise z’ubuvuzi kuko hari aho ubwisungane mu kwivuza butemererwa ngo bitabweho bijyanye n’ubumuga umuntu afite , aha niho ahera asaba inzego zibishinzwe ko yabafasha bakabasha kujya babona ubuvuzi bwihariye ku bafite ubumuga.

Nyirarukundo Assia witabiriye ano mahugurwa aturutse mu karere ka Gicumbi nawe yemeza ko ano mahugurwa yabagiriye akamaro kanini, yagize ati’’icyo nakuye muri ano mahugurwa ni uko nasobanukiwe neza ko abana bafite ubumuga nabo bafite uburenganzira bwo kwiga kimwe n’abandi, ikindi kandi Nyiraminani yemeza ko yamenye ko umwana ufite ubumuga adakwiye gutera ipfunwe uwamubyaye ngo bitumen amuhisha kuko nawe yaremwe n’imana.

Mukanyandwi Emma Marie yavuye mu mahugurwa yiyemeje ko agiye kwegera abana bafite ubumuga, abatere ingabo mu bitugu babashe kwigirira icyizere Mukanyandwi i kandi yemeza ko umwana ufite ubumuga akwiye kwegerwa aho gutereranwa, akwiriye kandi guterwa ingabo mu bitugu kugirango nawe yigirire icyizere kuko kuba afite ubumuga bitavuze ko nta cyo yashobora, Nyiraminani atangaza ko hari ababyeyi bamwe na bamwe bagihisha abana cyangwa bakabuza uburenganzira bwabo bavuga ko ntacyo bashobora, ibyo bikaba bikwiriye gucika.

Bwana Maniragaba waturutse mu karere ka Kicukiro nawe yagize ati’’muri ano mahugurwa twabashije gusobanurirwa ko umwana ufite ubumuga agomba kugira uburenganzira kimwe n’abandi.

Abitabiriye amahugurwa banejejwe n’ubumenyi bungutse batari bazi Mugisha kandi aboneraho gushimira inzego za leta ko zikomeje kuba hafi abafite ubumuga, ariko aboneraho no kunenga abagifite umyumvire mibi yo kumva ko abana bafite ubumuga nta cya boshobora, akaboneraho gusaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ko bakwiriye kubitaho bya kibyeyi kugirango bakure bifitiye ikizere.

Umuryango AIMPO usanzwe ukora ubuvugizi ku miryango itishoboye, kugeza ubu ikomeje gufatanya na FPDO mu guharanira ko abafite ubumuga bakomoka mu miryango ikennye niy’abasigajwe inyuma n’amateka nabo bakwitabwaho kugirango babashe kwiteza imbere kimwe na bagenzi babo.

Ano mahugurwa yateguwe ku nkunga ya Disability Rights Fund ano mahugurwa yateguwe n’umuryango AIMPO ku nkunga ya Disability Rights fund, akaba yitabiriwe n’abagenerwa bikorwa 30 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu cyacu.

Mukanyandwi Emma Marie

Alphonse Uhagaze – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *