Umuhanzi Jacques Nyungura yasuye u Rwanda aherekeza mukuru we

0

 

Umuhanzi, umutoza GAKONDO w’imbyino nyarwanda,  Jacques NYUNGURA arabarizwa mu Rwanda ni nyuma y’ aho mukuru we yitabye IMANA.

Bitewe n’ ibihe bitoroshye Jacques Nyungura yarimo ntiyashoboye kuvugana n’ itangazamakuru ariko Umuhanzi Patrick Gihana yagize icyo atangariza Amahoronews.

Gihana, ati” Nibyo Jacques Nyungura yageze I muhira nubwo yazanywe n’ inkuru mbi y’ urupfu rwa mukuru we Katarebe Innocent,Nk’ umuryango, abavandimwe, inshuti ze ndetse n’ intore  bagenzi be tugomba kumuba hafi, nk’ uko umuco wacu ubidusaba.”

Umuhanzi nyarwanda gakondo, Jacques Nyungura utuye muri Leta Zunze za Amerika aherutse kwandika amateka ubwo we n”itorero rye bataramiraga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Byari muri 2018, ubwo Jacques Nyungura yagiye mu butumwa bw’ akazi mu Bwongereza ayoboye intore bisanga bari ku kibuga cya Arsenal ubwo iyi kipe yitozaga isoje imyitozo ni uko Jacques Nyungura n’ abagenzi be bajya mu ngamba barahamiriza, ndetse biba ngombwa ko n’ abakinnyi bose ba Arsenal batangira kubyina n’ iri torero nyarwanda.

Ibyishimo byatashye Arsenal kubona ubwiza n’ agaciro k’ abanyarwanda babyina nk’ intore , ni uko agaciro ka Visit Rwanda kariyongera ijoro n’ amanwa.

Uyu muhanzi uririmba injyana gakondo ndetse akaba umutoza,  yavukiye I Bujumbura mu Burundi yatangiye guhamiriza agifite imyaka 5 y’ amavuko ariko atangira guseruka ku myaka 8 yagaragaye bwa mbere mu nzu mberabyombi izwi nka Odeon palace i Bujumbura.

Ntabwo ari ibyo gusa, Kuko Jacques Nyungura n’ Itorero rye ni bamwe mu bazakira abashyitsi mu gitaramo mpuzamahanga kizihiza amateka n’ umuco nyarwanda kizwi nka Rwanda Convetion USA ni kuva ku itariki 4 kugeza 6 Nyakanga 2025 muri Leta ya Dallas I Texas.

 

J Nyungura nk’ umunyamwuga ni umuntu utsimbaraye ku muco gakondo nyarwanda n’ indangagaciro, ni umubyeyi w’ indahemuka, ndetse yabaye mu itorero Indahemuka rivoma umurage mu kubohora u Rwanda muri 1994.

Gaston Rwaka 

Amahoronews

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *