Kinshasa: Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa, kuwa 29 Nzeri 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa RDC rwakatiye igihano cy’urupfu Senateri ubuziraherezo Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika kuva 2001 kugeza 2019.
Kabila, wahoze ari umwe mu bategetsi bakomeye muri Afurika, akurikiranyweho kwifatanya n’inyeshyamba, ubwicanyi, guhemukira igihugu n’ibindi byaha bikomeye.

Mu mihanda ya Kinshasa, umwuka w’igitutu urigaragaza. Abaturage bamwe bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka ubutabera, abandi bagakeka ko ari politiki yihishe inyuma.
Jean-Pierre Mbayo, umuturage wo mu gace ka Gombe waje imbere y’urukiko kureba uko ibintu bigenda, yagize ati, “Niba koko ubutabera bubaho muri iki gihugu, uyu munsi uzaba amateka. Kabila yagombaga kubazwa ibyo yakoze kera kose”.
Ku rundi ruhande, hari abamushyigikiye bavuga ko Kabila ari intwari yabohoye igihugu kandi ko kumushyira imbere y’ubutabera ari ugushaka kumuca intege.
Mama Odette, umushyigikiye PPRD, yasobanuye agira ati, “Ntibishoboka! Uyu mugabo niwe wakuye Congo mu mwijima nyuma y’urupfu rwa se. Ubu ni ukurwanya ishyaka rye no kumuharabika,”
Impaka mu banyapolitiki n’abasesenguzi
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko iri buranisha rifite ingufu zishobora guhindura isura ya politiki ya RDC.
Dr.Emmanuel Banza, inzobere mu by’amategeko mpuzamahanga, ati, “Kuba Kabila aburanishwa n’Urukiko rwa gisirikare ni ikimenyetso cy’uko ibyaha ashinjwa bifatwa nk’ibikomeye cyane ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu. Ariko nanone bigaragaza ubushake bwa guverinoma bwo kwerekana ko ntawe uri hejuru y’amategeko.”
Ijwi ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu
Imiryango nka “Human Rights Watch” na “Amnesty International” yakiriye iri buranisha nk’intambwe ikomeye mu guharanira ubutabera, cyane cyane ku byaha by’ubwicanyi n’ihohoterwa ryakorewe abaturage mu burasirazuba bwa Congo mu bihe byashize.
Ati, “Ibi bigaragaza ko n’uwigeze kuba ku mwanya wo hejuru cyane ashobora kubazwa ibyo yakoze. Niba ibi bitunganyijwe neza, bizaba isomo rikomeye kuri Afurika yose,”
Itangazo rya HRW ryasohotse ku wa mbere ryabigarutseho.
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko intumwa nyinshi z’amahanga, abanyamakuru mpuzamahanga n’imiryango itandukanye bazaba bakurikirana uru rubanza, kugira ngo harebwe niba koko ubutabera bwa Congo bushobora gutanga umusaruro mu rubanza nk’uru rukomeye.
Ku ruhande rwa politiki, iri buranisha ryashyize mu rujijo ry’ishyakwa rya Kabila, PPRD, rikomeje gushakisha uburyo ryakomeza kugira ijambo mu ruhando rwa politiki ya RDC.
Abasesenguzi bamwe bibaza niba Kabila azaba iherezo rya politiki ye, cyangwa niba azifashisha uru rubanza nk’urubuga rwo kugaragaza ko ari umwere no kongera kubaka isura ye mu gihugu.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com.
