Rayon sport yahagaritse abatoza bayo
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse Umutoza Mukuru w’iyi kipe Afhamia Lotfi ndetse n’umwungirije mu gihe kingana n’ukwezi.
Ibinyujije mu Itangazo yashyize ku mbugankoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025 yavuze ko abatoza bayo Afhmia Lotfi (Mukuru ) na Azzouz Lotfi bahagaritswe
Iri tangazo rigira riti” Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano Umutoza mukuruAfhamia Lotfi n’Umutoza wungirije wa kabiri Azzouz Lotfi.”
Muri iri tangazo Rayon yakomeje ivuga ko ikipe izakomeza kuba iri gutozwa na Harna Ferouzi wari umutoza wa mbere wungirije.
Iti” Umutoza wungirije Haruna Ferouz n’abandi bakorana barakomeza inshingano zo gutegura imikino iri imbere.”
Sibyo gusa kuko Rayon sport yavuze ko kandi yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana bivugwa ko agiye kwerekeza muri Libya nawe hari hashize iminsi atameranye neza na Perezida w’iyi kipe Twagirayezu Thadee’.

Ibi bibaye nyuma y’Ibyari bimaze iminsi bivugwa Rayon sport yaba iri mu nzira zo kumwirukana bigendanye n’umusaruro iyi kipe imaze iminsi itanga,kuko yari amaze imikino 4 ta ntsinzi.
Afahmia Lotfi ahagaritswe amaze gutoza Rayon Sports imikino itanu y’amarushanwa irimo ibiri ya CAF Confederation yatsinzwe na Singida Black Stars akanasezererwa ndetse n’itatu ya shampiyona yatsinzemo umwe, agatsindwa undi, akanganya undi.
Umutoza Afhmia Lotfi ukomoka muri Tunisia yaje muri Rayon Sports avuye muri Mukuru VS, aho yari amaze imyaka igera kuri itatu.
