Indwara y’Igicuri iza ku Isonga muri CARAES Ndera

0

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera buvuga ko indwara ya “Epilepsy” cyangwa Igicuri ikomeje kuza ku isonga ugendeye ku mibare y’abarwayi ibi bitaro byakira umunsi ku munsi.

Ubusanzwe  igicuri ni indwara y’imitsi irangwa no gutuma ubwonko budakora uko bikwiye, ibyo bigakurikirwa no kwikubita hasi bitunguranye kandi bigakunda kubaho kenshi.

Ibi byavuye mu mibare ibi bitaro byatangaje aho bagaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ibi bitaro mu 2023 byari byakiriye abarwayi ibihumbi 94,mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101.

Raporo igaragaza ko abagera 36.097 bangana na 29,08% by’abarwayi bose babiganye muri kiriya gihe ari abari bafite ikibazo cy’Igicuri igakurikirwa niyo bita ‘Schizophrenia’ iyi ni yo ndwara yo mu mutwe yeruye, ni ukuvuga uburwayi bwo mu mutwe bukabije ari na yo benshi bajyaga bita ibisazi 24.991, bangana na 20,14% by’abarwayi bose bakiriwe.

Hari kandi indwara ya Acute and Transient Psychotic Disorder (ATPD), iyi ni indwara yo mu mutwe ishobora kuza ihutiyeho ariko nanone idatinda gukira, ishobora nko guterwa n’umunaniro umuntu ahuye na wo, igikomere cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bamwe bayita umujagararo.

Mu 2024/2025 ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi bayifite 10.349 bangana 8,34%.

Ibi bitaro kandi byakiriye abafite uburwayi bwa Bipolar disorder irangwa no kwihinduranya kw’amarangamutima, hamwe usanga umuntu agira agahinda gakabije mu mwanya muto akaba yagira ibyishimo bikabiije (Mania).

Muri uwo mwaka wonyine hakiriwe abantu 7.235 bayirwaye bangana 5,83%.

Indwara y’agahinda gakabije na yo iri mu zizahaje benshi, aho ibi bitaro byakiriye abantu 4.076 bangana na 3,28%.

Hari kandi n’indwara izwi nka Substance Use disorders. Ubu ni uburwayi bujyanye no kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge, habarirwamo inzoga, urumogi, mugo (heroin) n’izindi.

Izi ndwara by’umwihariko zivurirwa mu ishami riherereye ku Icyizere Psychotherapeutic Center mu Karere ka Kicukiro, aha ni n’aho havurirwa Ihungabana (Trauma / PTSD) by’umwihariko.

Hakiriwe abayirwaye 3.229 bayirwaye bingana na 2,7%.

Muri rusange ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje mu mwaka wa 2024/2025, abarembeye mu Bitaro bangana 4.250.

Ibitaro bigaragaza ko abakiriwe bafite indwara zo mu mutwe ‘Psychiatric cases’ bangana na 66.335 naho indwara z’imyakura zizwi nka ‘Neurological cases’ bari 53.524.

Iyo bavuze indwara z’imyakura ni ho usanga uburwayi nka stroke iterwa no guturika ku bwonko, izirimo kwibagirwa ‘dementia’, umutwe uhoraho n’izindi kandi mu zakiriwe zigera kuri 44,67% by’abo bavuye.

Ibyo bisobanuye ko ibi bitaro bitavura gusa abafite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko benshi bakunze kubivuga no gutinya kuba bahivuriza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *