Perezida Kagame ari muri Arabia Saudite mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Arabiya Saudite Mohammed bin Salman
Perezida Kagame, ari kumwe n’Abaperezida ba Guyana, Kosovo, Colombia, Bulgaria, Albania ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda, bazaganira ku buryo ubucuruzi mpuzamahanga buri guhinduka muri iki gihe, n’uburyo bwo kurengera inyungu z’ibihugu mu rwego rwo gusangira iterambere rusange. Ibi biganiro bizayoborwa na Matteo Renzi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ubu akaba ari Senateri.
Perezida Kagame azanitabira ikiganiro inda kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ese Inyokomuntu Irimo igana mu Cyerekezo Gikwiye?”, aho azaganira na Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana, Perezida Gustavo Petro wa Colombia, Minisitiri w’Intebe Edi Rama wa Albania, Minisitiri w’Intebe Muhammad Shahbaz Sharif wa Pakisitani, ndetse na Ray Dalio, washinze Bridgewater Associates, hamwe na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA.
Iki kiganiro kizayoborwa na Richard Attias, Perezida w’Inama Nyobozi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Future Investment Initiative Institute (FII Institute).
FII Institute yatangiye mu mwaka wa 2017 nk’igikorwa ngarukamwaka kigamije guhuza abantu bafite inyota yo gushora imari mu bisubizo birambye ku bibazo byugarije isi.
Iki kigo cyahisemo kwibanda ku nzego enye zifite ubusumbane bugaragara kugira ngo hategurwe ibisubizo bihuriweho: Ikoranabuhanga n’Ubwenge bw’Artificial (AI & Robotics), Uburezi, Ubuvuzi, n’Imibereho irambye (Sustainability).
Arabiya Sawudite ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, kikaba kiri mu mutima w’Uburasirazuba bwo hagati..
Gifite ubuso bungana na kilometero kare miliyoni 2.150.000, kikaba ari igihugu cya gatanu kinini muri Aziya, icya mbere kinini muri Middle East, n’icya cumi na kabiri kinini ku isi.
Gihana imbibi n’inyanja Itukura (Red Sea) mu burengerazuba, Jordan, Iraki na Koweti mu majyaruguru, Ikigobe cya Perisi (Persian Gulf), Bahareyni, Katari n’Amahanga y’Abarabu yunze ubumwe (UAE) mu burasirazuba, Oman mu majyepfo ashyira uburasirazuba, ndetse na Yemeni mu majyepfo.

U Rwanda na Arabiya Sawudite bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya dipolomasi n’ubukungu, harimo amasezerano mu bijyanye n’ubuzima (ubuvuzi), uburezi, ingufu, n’ibikorwaremezo.
Raoul Nshungu- Amahoronews.com
