Perezida Kagame ari muri Arabia Saudite mu ruzinduko rw’akazi

0
Perezida Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari n’iterambere ya Future Investment Initiative (FII9) aho yakiriwe na Nyiricyubahiro Igikomangoma cy’Ubwami bwa Arabie Saudite  Mohammed bin Salman”.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama Perezida Kagame azaganira na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania, ku buryo ibihugu bikorana ubucuruzi, uko byarengera inyungu zabyo ariko binabungabunga inyungu bisangiye.
Umukuru w’igihugu kandi azagira uruhare mu kiganiro cyahawe umutwe ugira uti ‘ese ikiremwamuntu kiri kugana mu cyerekezo gikwiriye?’

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Arabiya Saudite Mohammed bin Salman

Perezida Kagame, ari kumwe n’Abaperezida ba Guyana, Kosovo, Colombia, Bulgaria, Albania ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda, bazaganira ku buryo ubucuruzi mpuzamahanga buri guhinduka muri iki gihe, n’uburyo bwo kurengera inyungu z’ibihugu mu rwego rwo gusangira  iterambere rusange. Ibi biganiro bizayoborwa na Matteo Renzi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani  ubu akaba ari Senateri.

Perezida Kagame azanitabira ikiganiro inda kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: Ese Inyokomuntu Irimo igana mu Cyerekezo Gikwiye?”, aho azaganira na Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana, Perezida Gustavo Petro wa Colombia, Minisitiri w’Intebe Edi Rama wa Albania, Minisitiri w’Intebe Muhammad Shahbaz Sharif wa Pakisitani, ndetse na Ray Dalio, washinze Bridgewater Associates, hamwe na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA.

Iki kiganiro kizayoborwa na Richard Attias, Perezida w’Inama Nyobozi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Future Investment Initiative Institute (FII Institute).

FII Institute yatangiye mu mwaka wa 2017 nk’igikorwa ngarukamwaka kigamije guhuza abantu bafite inyota yo gushora imari mu bisubizo birambye ku bibazo byugarije isi.

Iki kigo cyahisemo kwibanda ku nzego enye zifite ubusumbane bugaragara kugira ngo hategurwe ibisubizo bihuriweho: Ikoranabuhanga n’Ubwenge bw’Artificial (AI & Robotics), Uburezi, Ubuvuzi, n’Imibereho irambye (Sustainability).

Arabiya Sawudite ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, kikaba kiri mu mutima w’Uburasirazuba bwo hagati..

Gifite ubuso bungana na kilometero kare miliyoni 2.150.000, kikaba ari igihugu cya gatanu kinini muri Aziya, icya mbere kinini muri Middle East, n’icya cumi na kabiri kinini ku isi.

Gihana imbibi n’inyanja Itukura (Red Sea) mu burengerazuba, Jordan, Iraki na Koweti mu majyaruguru, Ikigobe cya Perisi (Persian Gulf), Bahareyni, Katari n’Amahanga y’Abarabu yunze ubumwe (UAE) mu burasirazuba, Oman mu majyepfo ashyira uburasirazuba, ndetse na Yemeni mu majyepfo.

U Rwanda na Arabiya Sawudite bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya dipolomasi n’ubukungu, harimo amasezerano mu bijyanye n’ubuzima (ubuvuzi), uburezi, ingufu, n’ibikorwaremezo.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *