Huye: Ikigo “Inzozi Youth Center” cyahawe urubyiruko nk’ikiraro cy’ihindurabuzima n’iterambere
Mu Karere ka Huye hatashywe ku mugaragaro Inzozi Youth Center, ikigo kigezweho kigamije gufasha urubyiruko kwihugura, guhanga udushya no kwiteza imbere mu bukungu.
Iki kigo cyubatswe ku bufatanye bwa Croix-Rouge y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko no kubafasha guhangana n’ibibazo bibugarije.

Urubyiruko rwitabiriye itahwa ry’Inzozi Youth Center mu Karere ka Huye
Ikigo cy’icyizere n’amahirwe mashya
Ku rubyiruko rwo mu Murenge wa Ngoma, iki kigo gishya si inyubako gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’icyizere n’amahirwe mashya. Nyuma y’imyaka myinshi badafite aho bakinira cyangwa aho bigira ubumenyi bundi, ubu bafite ahantu hatekanye ho kwiga, kwidagadura no guhanga udushya n’Ikoranabuhanga.
Egide Mucyo, umwe mu rubyiruko rwitabiriye itahwa ry’iki kigo, yagize ati, “Biradushimishije cyane kuko tutigeze tugira aho twidagadurira cyangwa aho twigira ibintu bifatika. Ubu dufite ahantu ho kwiga no gukina aho kujya mu ngeso mbi nko gukoresha ibiyobyabwenge.”

Egide Mucyo, umwe mu rubyiruko rwitabiriye itahwa ry’iki kigo
Emeline Ishimwe, wasuye icyumba cy’ikoranabuhanga, yongeyeho ati, “Iki kigo kiduha umudendezo wo kwiga no kwishima icyarimwe. Tuzahabwa amahugurwa ku kwigira no kwihangira umurimo, kandi bizadufasha kwirinda imyitwarire mibi.”
Salomon Mahoroyimana, undi musore witabiriye itahwa ry’iki kigo, yavuze ko gishobora kuzabyara impinduka nyayo mu rubyiruko.
Yakomeje avuga ati, “Iki kigo kizadufasha guteza imbere ibitekerezo byacu by’ubucuruzi no kubigaragaza. Kizatuma tugira ibyo dukora aho gutwarwa n’ibibazo nk’ibiyobyabwenge cyangwa inda ziterwa abangavu.”
Guhanga ejo hazaza h’urubyiruko
Nk’uko Karasira Wilson, Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, yabisobanuye, “Inzozi Youth Center” yatekerejwe kugira ngo ifashe urubyiruko gufata iya mbere mu iterambere ryabo bwite n’iry’igihugu.
Ati, “Iki kigo cyubatswe hagamijwe gufasha urubyiruko rw’i Huye kubona amahugurwa, kwiga imwuga, kumenya gutabara (first aid), no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Intego ni ukugikwirakwiza no mu yindi ntara.”

Karasira Wilson, Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, asobanura intego z’iki kigo
Leta isaba kurukoresha neza
Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yashimye iki gikorwa avuga ko ari igisubizo ku bibazo byinshi urubyiruko ruhura nabyo, asaba ko rwakibyaza umusaruro.
Yagize ati, “Uyu ni umwanya wanyu wo kwiyubakira ejo hazaza. Ibi bikorwa n’ibibuga by’imikino bigomba kubafasha gukura mu bwenge aho kubashora mu biyobyabwenge n’imyitwarire ibangamira iterambere ryanyu.”

Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe y’ikigo gishya
Ubufatanye bwubaka impinduka irambye
Ange Sebutege, Meya w’Akarere ka Huye, yashimiye abaterankunga bose barimo Croix-Rouge y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, avuga ko iki kigo ari urugero rwiza rw’uko ubufatanye bushobora guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati, “Ndashimira abaterankunga bose bagize uruhare muri uru rugendo. “Inzozi Youth Center” ni igihamya cy’uko ubufatanye bushobora guteza imbere iterambere rirambye. Turacyari guhanga inzozi z’uko iki kigo kizaba icyitegererezo mu gufasha urubyiruko rwahano hose.”

Hagati, Ange Sebutege, Meya w’Akarere ka Huye, atanga ubutumwa bw’ishimwe n’icyizere
Ikigo kigezweho gifite icyerekezo
Inzozi Youth Center ifite ibibuga bya volleyball na basketball, ibyumba by’amashuri, laboratwari y’icyumba cya mudasobwa, icyumba cy’ubujyanama n’ubuzima, ndetse n’icyumba cy’inama n’amahugurwa.
Umushinga wose uteganyijwe kuzatwara asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3Milliard), mu gihe ibikorwa byatashywe ubu bifite agaciro ka miliyoni (450 Frw).
Mu muhango wo gutaha iki kigo, hanabereye inama y’abafatanyabikorwa ba Croix-Rouge y’u Rwanda, aho hatanzwe amakuru ku mishinga iri gukorwa irimo Hoteli nshya iri kubakwa ku cyicaro gikuru cya Croix-Rouge, ifite agaciro ka miliyari imwe (1Milliard), n’inyubako z’ubucuruzi zimaze kuzura.





Ibibuga by’imikino n’ibyumba by’amahugurwa biri muri Inzozi Youth Center





Imishinga iri gukorwa irimo Hoteli nshya iri kubakwa ku cyicaro gikuru cya Croix-Rouge, n’inyubako z’ubucuruzi zimaze kuzura
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
