Nyarugenge: Urugendo rw’imyaka 5 rwabaye isoko y’ihinduka mu myumvire y’uburinganire mu Rwanda
Mu Rwanda hasojwe ku mugaragaro umushinga Generation Gender, wari umaze imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa mu bufatanye bwa RWAMREC n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye. Abitabiriye iki gikorwa basabye ko ibikorwa byawo bidahagarara ahubwo bikomeza nk’ihuriro riharanira urubyiruko rufite ijwi, uburinganire n’ubutabera nyabwo.

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro umushinga Generation Gender, wabereye i Kigali, abaterankunga, inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’urubyiruko rwitabiriye uyu mushinga, bahurije ku butumwa bumwe: “Uburinganire si urugendo rwarangiye, ahubwo ni umurage ugomba kuranga ibisekuru bizaza.”
Umubyeyi Marie Médiatrice, Uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira gahunda zifasha mu kugabanya ivangura rishingiye ku gitsina, no guteza imbere amahirwe angana kuri bose, ashimira abateguye iki gikorwa barimo RWAMREC, HDI n’abandi….
Yagize ati, “Twese abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore, tugomba kubaka iki gisekuru cy’uburinganire kugira ngo bizasigire abandi umurage mwiza,”
Yakomeje asobanura ko intego za Generation Gender zihura n’iziri muri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1 na NST2), aho igihugu cyiyemeje guteza imbere iterambere rirambye, ubuzima, uburezi n’imibereho myiza binyuze mu kwinjiza uburinganire mu nzego zose.
Yongeyeho agira ati, “Kwimakaza uburinganire ni ishingiro ry’iterambere rirambye, amahoro n’ubukire. Iyo dufite umuryango ukomeye kandi utekanye, igihugu nacyo kiba gifite ejo hazaza heza,”

Umushyitsi mukuru, Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (National Women’s Council)
Fidèle Rutayisire, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, yavuze ko uyu munsi atari uwo gusoza gusa, ahubwo ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwizihiza intambwe imaze guterwa mu kwimakaza uburinganire n’ubuyobozi bw’urubyiruko.
Ati,“Uyu munsi ni uwo kwishimira ibyo twagezeho, ariko kandi ni n’umwanya wo gutekereza ku cyakorwa kugira ngo ibyo twagezeho bitazima. Umushinga urangiye ariko ‘Generation Gender’ nk’ihuriro ry’ubutwari n’ubufatanye rirakomeza kubaho mu bikorwa by’abari hano bose,”

Fidèle Rutayisire, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC
Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa uko ari 3 bise (coalition) RWAMREC, HDI, AfriYan, n’umuterankunga, “Rutgers” ibinyujije muri “Equimundo”, avuga ko uyu mushinga utazibagirana mu mateka y’imbaraga z’urubyiruko mu guhindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire n’ubutabera.
Ku ruhande rwe, Shamsi Kazimbaya, Ushinzwe ibikobwa bya Equimondo, yavuze ko “Generation Gender” itari gahunda yonyine ahubwo ari ihuriro mpuzamahanga rihuza urubyiruko, imiryango n’inzego zitandukanye mu bihugu birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Maroc, Libani na Yorodani, hagamijwe guhindura imyumvire igifata uburinganire nk’urugamba, aho kuba indangagaciro rusange.
Yasobanuye avuga ati, “Icyo dukora si ibikorwa gusa, ahubwo ni imbuto z’ihinduka rirambye. Twubatse ubushobozi bw’imiryango ya sosiyete sivile, dufasha urubyiruko kuba ijwi mu bikorwa byo guhangana n’ihohoterwa n’imyumvire igituma abagore n’abagabo badahabwa amahirwe angana,”

Shamsi Kazimbaya, Ushinzwe ibikobwa bya Equimondo
Yashimangiye ko ibikorwa by’uru rugendo bizakomeza nk’ikiraro cy’ubufatanye hagati y’inzego za Leta, imiryango n’urubyiruko, kugira ngo uburinganire n’ubutabera bigere kuri bose.
ibirori byo gusoza umushinga Generation Gender yabaye umwanya wo gusangira ubunararibonye, gushimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga, ndetse no kongera guhamya ko urugendo rwo kubaka “igisekuru gifite uburenganzira n’amahirwe angana n’ubutabera” rugikomeje.
Ijambo risoza rya Fidéle Rutayisire, Executive Director wa RWAMREC, “Tugeze ku musozo w’uru rugendo rw’imyaka itanu rwa Generation Gender, ariko ni bwo urugendo nyarwo rutangiriye. Twakoze byinshi mu kwimakaza uburinganire, kongerera urubyiruko ubushobozi no guhuza imbaraga z’abagore n’abagabo mu kurwanya ihohoterwa n’ivangura.
Ariko kugira ngo izi mpinduka zirambe, tugomba gukomeza gukorana, ku rwego rw’umuryango, rw’abantu ku giti cyabo, ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Uburinganire si gahunda y’abagore gusa, ni urugendo rwacu twese. Iyo duhuje imbaraga, dufite ubushobozi bwo kubaka sosiyete itarangwamo ihohoterwa, irangwa n’ubwubahane, amahoro n’ubutabera.

Nubwo umushinga Generation Gender urangiye nk’igikorwa, nturangiye nk’urugendo. Dukomeze gusigasira ibyo twagezeho, duharanire ko buri wese, umukobwa, umuhungu, umugabo n’umugore, agira amahirwe angana, ijwi rye rikumvikana, kandi uruhare rwe rugahabwa agaciro. Generation Gender ishobora kuba irangiye nk’umushinga, ariko nk’urugendo, ni bwo itangiye.”
“Uburinganire nk’ umurage: Abayobozi n’urubyiruko bahamya ko urugendo rwa Generation Gender rukomeje”










Amani Ntakandi – Amahoronews.com
