Ibitangazamakuru byongeye gusabwa kongera umwanya biha Abafite ubumuga
Abagize imiryangoi itandukanye yita ku bamugaye mu Rwanda yongeye gusaba Ibitangazamakuru n’abanyamakuru kongera ingano cyangwa umwanya baha abamugaye mu nkuru n’ibiganiro bakora bya buri munsi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane11 Ukuboza 2025 hari mu gikorwa cyo guhugura no kwibutsa Abayobozi b’ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda guha umwanya inkuru zivuga ku buzima bw’abamugaye. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru bakorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga n’abandi banyantege nke ROJAPED ku bufatanye na FOJO Media Institut .
Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku mbogamizi abafite ubumuga bakomeza guhura nazo mu buzima bwa buri munsi ariko bishobora gukemuka binyuze mu Itangazamakuru bimwe mu byagaragajwe abayobozi b’ibinyamakuru bakwiye kureba,hanenzwe cyane inyubako ibinyamakuru bikoreramo usanga zitorohereza abamugaye kuhagera.
Francis Xavier Karangwa ni umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’imiryango yita ku bafite ubumuga mu Rwanda(UPHLS) agira ati” Twagarukaga ku buryo bwo kubaka inzu z’itangazamakuru zidaheza abafite ubumuga, uyu munsi inzu zitangazamakuru ziragenda zikigira muri etaji.”
Akomeza agira ati”Iyo utumiye umutuimira agasanga aribuze kurira esikariye 4,5 atari bubashe kugerayo uba umubangamiye ni byiza ko n’amazu y’Itangazamakuru akorera ahantu abantu bafite ubumuga abasha kwibona mu buryo bw’imigendere,mu buryo bwo kuhakorera kugenda no kugeza muri studio bakoreramo”

Honorine Tuyishimire ni umuyobozi w’umuryango w’Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije we ashima intambwe imaze guterwa mu Itangazamakuru haba mu gukoresha imvugo ziboneye ariko akongeraho ko ubuvugizi ari urugendo rutarangira mu gihe gito hari ibigomba kunozwa.
Agira ati” Nk’uko hari izindi nkuru mu gihugu zitangazwa hari n’inkuru z’abafite ubumuga zishobora kudufasha kugira aho dukura umuntu ufite ubumuga tukagira aho tumugeza, turasaba abanyamakuru kwegera imiryango cyangwa wa muntu ufite ubumuga n’abantu bafite aho bageze mu gukora ubuvugizi kugira ngo bafatanye gukora inkuru cyangwa ibiganiro kuri wa muntu mu buryo bushobora gutanga impinduka muri sosiyete Nyarwanda.”
Honorine Tuyishimire avuga ko inkuru zireba abafite ubumuga zidakwiye gukorwa mu kugaragaza umuntu nk’ufite ibibazo cyangwa mu buryo bumutesha agaciro.
Ati” Aha havamo ko ushobora kumubaza ikibazo ubona ko kitari ku rwego rwe rw’imitekerereze byatuma asubiza ibintu abantu bashobora kwita ko bisekeje kandi twe nk’abafite ubumuga tubona ko harimo kumutesha agaciro.”
Bukebuke Aimable uyobora ROJAPED, avuga ko nubwo bashima ibimaze kugerwaho birimo ko hari ibyagiye bikosoka nk’imvugo zipfobya cyangwa kwita kuri za nkuru bavuga ko zicuruza ariko hakiri icyuho kikigaragara mu gutangaza ibirebana n’abafite ubumuga.
Agira ati” Muri iyo gahunda y’Itangazamakuru tubonako iyo nta nkuru zacu zirimo biba bituzuye niyo mpamvu ROJAPED yahuje abayobozi b’Ibitangazamakuru n’amashyirahamwe y’abafite ubumuga kugira ngo turebe uburyo twagirana imikoranire.”

Akomeza agira ati”Turisabira abayobozi b’ibitangazamakuru ko bajya bashaka umwanya uhagije wo gukora inkuru no gukora ibiganiro ku bafite ubumuga cyane cyane ko bigaragara ko abafite ubumuga hari aho bava n’aho bajya mu iterambere”
Mu kwezi kwa 8 umwaka wa 2025 kandi ROJAPED nabwo yari yahuguye abanyamakuru batandukanye mu gihugu hagamijwe kumenyekanisha amateka n’ubuzima bw’abantu bafite ubumuga mu buryo burengera uburenganzira bwabo.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com
