Masoro: Hatangiye imirimo yo kubaka isoko ry’imboga n’imbuto rya miliyari 77

0

 

Umushinga wo kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali (Kigali Wholesale Market for Fresh Produce), ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko inyigo nshya igaragaje ko uzatwara miliyoni 53,4 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari 77,2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Bizimana Claude, yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha gukemura ikibazo cy’igihombo n’isuku nke byakunze kugaragara mu bucuruzi bw’imboga n’imbuto mu murwa mukuru.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude

Imyiteguro igeze kure

Iri soko rizashyirwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku buso bwa hegitare 10,8. Bizimana yamenyesheje Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ko kwimura abaturage no gutanga ingurane byarangiye ku rwego rwa 99%.

Ku bijyanye n’uburyo uyu mushinga uzakorwa, Leta y’u Rwanda izatanga 50% by’amafaranga binyuze mu nguzanyo yakuwe mu kigega cya OPEC, mu gihe andi 50% azatangwa n’Ubuhorandi (Netherlands) nk’inkunga. Amasezerano yo gutangira imirimo ateganyijwe gusinywa muri Gashyantare 2026, nyuma y’uruzinduko rw’intumwa z’aba bafatanyabikorwa.

Gukemura igihombo n’ikibazo cy’isuku

Kugeza ubu, nibura 86% by’imbuto n’imboga biribwa mu Mujyi wa Kigali binyura mu isoko rya Nyabugogo (ahazwi nko kwa Mutangana). Umuyobozi wa “NAEB” yagaragaje ko iri soko ritakicyanye n’icyerekezo cy’igihugu haba ku mutekano w’ibiribwa n’isuku.

Yagize ati: “Iyo turebye kwa Mutangana i Nyabugogo, ntabwo hari ku rwego rujyanye n’aho igihugu kigeze mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa. Uyu mushinga uje gukemura icyo kibazo.”

Uyu mushinga uzatunganywa mu byiciro bibiri;

Icyiciro cya mbere: Kubaka ibikorwaremezo by’isoko n’ububiko bugezweho.

Icyiciro cya kabiri: Kongerera agaciro umusaruro w’imboga n’imbuto.

Inyungu ku muhinzi n’ubukungu bw’igihugu

Biteganyijwe ko iri soko rizagabanya igihombo cy’umusaruro wangirika, ubu ungana na 40% ku mwaka kubera kubura ububiko n’uburyo bwo kuwubungabunga.

Rizafasha kandi, kunoza ibiciro binyuze mu mucyo n’ikoranabuhanga, Gufasha amahoteli n’ama-restaurent akomeye kubona aho ahahira ibyujuje ubuziranenge, Kuzamura ingano n’ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga, Guhuza abahinzi bato n’isoko ryo muri Kigali mu buryo bworoshye.

Uyu mushinga ufatwa nk’igisubizo kirambye mu kurinda umutekano w’ibiribwa no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *