Trump yagaragaje uburyo Nyina yakundaga Umwami Charles III mu buto bwe

0
Trump

Perezida Donald Trump yakiranye urwenya Umwami Charles III w’u Bwongereza, agaragaza ko Mary Anne MacLeod Trump witabye Imana mu 2000, yakundaga uyu mwami wari ukuri igikomangoma mu buryo budasanzwe.

Yabigarutseho ku wa 28 Mata 2026 ubwo yakiraga Umwami Charles uri kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Trump yavuze ko icyubahiro agomba umuryango w’ibwami mu Bwongereza ari icya kera, agaragaza uburyo umubyeyi we Mary Anne MacLeod Trump ukomoka muri Écosse yari yarihebeye ubwiza bwa Charles akiri muto.

Agira ati “Yakundaga umuryango w’ibwami ndetse yakundaga umwamikazi… igihe cyose umwamikazi yabaga ari mu birori runaka cyangwa ikindi kintu mama ntabwo yagombaga kuva kuri televiziyo. Yaravugaga ati ‘Donald reba ukuntu ari byiza.” “Ndibuka avuga neza ati ‘Charles, reba uburyo Charles ukiri muto ari mwiza cyane. Mama yari yarasariye Charles. Ntabwo wabyumva, ni ibintu bitangaje.”

Ibi bije nyuma yaho Perezida Trump yari amaze atangaza amagambo asa nk’aho yumvikanisha ko atabanye neza n’Ubwami bw’U Bwongereza biturutse kuba igihugu cy’U Bwongereza cyanze kujya mu ntambara Amerika irimo na Iran.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *