Perezida Kagame yarebye umukino w’amakipe 2 akorana na Visit Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakurikiye umukino wahuje amakipe ya Paris saint Germain na Bayern Munich aya makipe akaba afitanye amasezerano y’imikoranire na Visit Rwanda.
Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, ukinirwa kuri Stade ya Parc des Princes ndetse ukurikirwa n’abarimo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, Perezida wa Paris Saint Germain Nasser Al-Khelaïfi n’abandi.
Iminota 90 y’umukino yarangiye Paris Saint-Germain itsinze Bayern Munchen ibitego 5-4.
Ibitego bya Paris Saint Germain byatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia watsinze bibiri, João Neves watsinze kimwe, na Ousmane Dembélé watsinze bibiri, mu gihe ibya Bayern Munich byatsinzwe na Harry Kane, Michael Olise, Dalot Opamecanoo na Luis Díaz.
Uyu mukino wanditse amateka yo kubonekamo ibitego byinshi nyuma y’uwa ½ muri European Cup wo mu 1960, Eintracht Frankfurt yatsinzemo Rangers 6-3.
Paris Saint Germain yageze muri ½ isezereye Liverpool yo mu Bwongereza ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mukino wabaye ku wa 14 Mata 2026.

Perezida wa PSG ,Nasser Al-Khelaïfi yahaye impano Perezida Kagame
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Mata 2026 yashimiye iyi kipe yageze muri iki cyiciro, n’izindi kipe z’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda.
Yagize ati: “Twishimiye abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda, Paris Saint-Germain F.C. na Atlético de Madrid, ku ntsinzi bagezeho. Bagaragaje umukino mwiza cyane kandi bakwiriye umusaruro babonye. Tubifurije amahirwe masa mu cyiciro gikurikiraho.”
Ikipe ya Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kuva 2019, ikaba yaravuguruwe mu mwaka ushize wa 2025 aho iyo mikoranire izageza mu 2028.
Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.
Naho ikipe ya Bayern Munich ifite amasezerano cyane agamije kurera impano no kwamamaza Ubukerarugendo inyuze muri Visit Rwanda kuva mu mwaka wa 2023 akaba azarangira 2028
Umukino wo kwishyura uzabera mu Budage kuri Allianz Arena, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026.
Raoul Nshungu- Amahoronews.com
