RDB yagaragaje uko Ishoramari ry’abanyamahanga rikomeje kuzamuka mu Rwanda

0
rdb

Nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB)  Ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda (FDI) rikomeje kwiyongera kuko ryazamutseho 21.8% ugereranyije imyaka ya 2023 na 2024.

RDB ivuga ko mu 2024 iri shoramari ryageze kuri Miliyoni 872.9 z’Amadolari  rivuye kuri miliyoni 716.5 mu 2023

Ni bimwe mu byatangajwe muri raporo ya RDB igaragaza umusaruro wabonetse mu ishoramari, ibyoherezwa mu mahanga n’ubukerarugendo mu 2025, no gukomeza gushyira mu bikorwa amavugurura agamije guteza imbere ubucuruzi.

Muri iyo raporo hagaragaramo ko mu 2025, u Rwanda rwemeje ishoramari ringana na miliyari 2.62 z’amadolari ya Amerika mu mishinga 799, rivuye kuri 612 mu 2024. Aho biteganyijwe ko iyi mishinga izatanga imirimo irenga ibihumbi 38.

Inzego zirimo ubwubatsi (real estate), inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni zo zagize uruhare runini, zigira n’ingaruka nziza mu kwinjiza imari no guhanga imirimo.

Raporo igaragaza ko ishoramari ry’abanyamahanga kuri miliyoni 872.9 z’amadolari mu 2024, rivuye kuri miliyoni 716.5 mu 2023, bingana n’izamuka rya 21.8%, bigaragaza icyizere gikomeje kugirirwa u Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’ubukungu.

Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 685 z’amadolari mu 2025, buvuye kuri miliyoni 647 mu 2024, bingana n’izamuka rya 6%.

Abasuye u Rwanda bageze kuri miliyoni 1.49, biyongera ku kigero cya 9%, ahanini bitewe n’ibikorwa bizwi birimo gusura ingagi zo mu birunga,
n’ibindi bikorwa bishya mu pariki z’Igihugu.

Urwego rwa MICE (inama, imurikagurisha n’ibindi bikorwa mpuzamahanga) rwinjije miliyoni 94.7 z’amadolari, ruzamuka ho 11%, bitewe n’ibikorwa 165 mpuzamahanga byabereye mu Rwanda.

Mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibirori bikomeye birimo, UCI Road World Championships 2025 byari bibereye bwa mbere muri Afurika,
Move Afrika: Kigali yitabiriwe na JohnLegend,
Mobile World Congress,
n’amarushanwa ya Basketball Africa League Season 5.

Ibi byongereye umubare w’abasura u Rwanda no kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwabonye kandi rwabonye miliyari 3.6 z’amadolari avuye mu byoherezwa mu mahanga, bitewe ahanini n’inzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubuhinzi bw’indabo n’imboga.

Serivisi zoherezwa hanze ziyongereyeho 2.7%, naho ubwikorezi bwo mu kirere buzamukaho 2.4%, bugera kuri toni 6,257.

U Rwanda rwakomeje ubufatanye n’amakipe binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho Paris Saint-Germain bafitanye amasezerano kugeza 2028,
Atlético de Madrid kugeza 2028,
ndetse n’amakipe ya Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams kugeza 2030.

Ibi bizafasha kongera kumenyekanisha u Rwanda no gukurura abashoramari n’abakerarugendo benshi.

Iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga, aho rufite amanota ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’amategeko agenga ubucuruzi (World Bank B-READY),
kandi rukomeza kuza ku isonga muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kubahiriza amategeko (Rule of Law Index).

RDB yakomeje kunoza serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga rihuriweho ritanga serivisi zirenga 400, gukurikirana imikorere mu buryo bw’igihe nyacyo (real-time monitoring),
no koroshya ishoramari n’iyandikisha ry’ibigo.

Hanashyizweho Urwego rw’Igihugu rugenzura imikino y’amahirwe (NLGC), ruzafasha kunoza imiyoborere muri uwo murenge.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, avuga ko ibyagezweho mu 2025 bigaragaza intambwe nziza mu gushimangira ubukungu bw’u Rwanda no gushyira mu bikorwa gahunda z’ishoramari.

Ati “Ibyoherezwa mu mahanga, ubukerarugendo no gutanga serivisi nziza. Tuzakomeza kubaka ibidukikije byiza bifasha abikorera gutera imbere no kugera ku iterambere rirambye.”

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko buzakomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere icyiciro cyayo cya kabiri (NST2 ya 2025–2030), yibanda cyane ku kongera ishoramari,
guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ubukerarugendo bufite agaciro, no guteza imbere udushya n’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *