Imirimo yo kubaka Uruganda rwa BioNtech mu Rwanda igeze kure

0

Imirimo yo kubaka Uruganda rwa BioNtech mu Rwanda igeze kure kuko igice cya mbere kizaba kirugize cyamaze kuzura, ndetse imyiteguro yo kubaka icya kabiri igeze kure, ku buryo biteganyijwe ko mu 2025 inkingo za mbere zizatangira kujya ku isoko.

Uru ruganda ruri kubakwa mu Cyanya Cyahariwe Inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo. Imirimo yo kurwubaka yatangiye muri Kamena mu 2022.

Umuhango wo gutaha iki gice cya mbere cy’uru ruganda wabaye ku wa Mbere, tariki 18 Ukuboza mu 2023.

Witabiriwe na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley.

Wanitabiriwe kandi na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Muri Werurwe mu 2023, u Rwanda rwakiriye kontineri esheshatu zizwi nka BioNTainers ari na zo zikorerwamo imirimo yo gukora izi nkingo.

Uru ruganda nirumara kuzura ruzaba rugizwe n’inyubako zitandukanye, zirimo ibiro n’ikindi cyumba umuntu yagereranya na hangari (hangar) ari nacyo giterekwamo izi kontineri zirimo ikoranabuhanga ryo gukora inkingo.

Iyi hangari izaba irimo kontineri 14, aho esheshatu zizaba zikoze icyo umuntu yakwita inyubako imwe, izindi umunani na zo zizaba zikoze inyubako ya kabiri.

Iyi nyubako ya mbere yamaze no kuzura igizwe na kontineri eshatu zigeretse ku zindi eshatu, zose hamwe zikaba esheshatu.

Kontineri eshatu zo hejuru zirimo ikoranabuhanga rifasha mu gutunganya umwuka uvuye hanze, ugakurwamo imyanda yose ishoboka.

Uyu mwuka iyo umaze gutunganywa woherezwa muri kontineri eshatu zo hasi, ari na zo zirimo ikoranabuhanga ryo gukora inkingo.

Prof Uğur Şahin uri mu bashinze BioNtech ndetse akaba n’Umuyobozi wayo Mukuru yavuze ko uru ruganda nirumara kuzura ruzagirira inyungu Umugabane wa Afurika muri rusange.

Ati “Afurika izaba ifite kimwe mu bigo bifite biteye imbere mu bijyanye no gukora inkingo ku Isi. Izi kontineri zizaba zifite ubushobozi bwo gukora inkingo izo arizo zose za mRNA. […] zifite ubushobozi bwo gukora doze zirenga miliyoni 50 z’inkingo buri mwaka zigenewe abaturage mu buryo buhoraho cyangwa mu gihe cy’icyorezo.”

“Ntabwo turagera aho dukwiriye kuba turi, haracyari akazi kenshi kari imbere yacu. Mu 2024 turateganya kurangiza kubaka inyubazo zose zizaba ziri hano n’ibindi byangombwa by’ingenzi ndetse no gutoza abakozi b’imbere mu gihugu. Intego yacu ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo uru ruganda rukore hagendewe ku bipimo Mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko uru ruganda ruzatangira gushyira inkingo ku isoko mu 2025.

Izi nkingo zizakorerwa mu Rwanda zizaba ari izo mu bwoko bwa messenger Ribonucleic Acid (mRNA). Ubu buryo bwo gukora inkingo ni bushya kuko bwatangiranye no gukora inkingo z’icyorezo cya COVID-19, gusa kugeza ubu hari no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo izindi ndwara zirimo na Malaria zikorerwe izi nkingo zikoresha ikoranabuhanga rya mRNA.

Ushobora kwibaza aho izi nkingo za mRNA zitandukaniye n’izindi. Mu busanzwe inkingo zari ziriho mbere y’icyorezo cya COVID-19, mu kuzikora hafatwaga agace gato ka bagiteri cyangwa virusi zagenewe kurinda, kagashyirwa mu rukingo. Bivuze ko urukingo rw’imbasa, ruba rwivitemo igice gito cya virusi itera imbasa. Iki gice gito cya virusi kigomba kuba gifite intege nke cyangwa cyarapfuye ku buryo nta kibazo gishobora guteza mu mubiri.

Urukingo rurimo iki gice gito cya virusi iyo rutewe umuntu, rukangura abasirikare b’umubiri bashinzwe kurinda iyo virusi, ku buryo iyo virusi ya nyayo yinjiye mu mubiri babasha kuyirwanya.

Izi nkingo zisanzwe zikoreshwa n’inshya za mRNA, zihuriye ku kuba zose zirinda indwara. Gusa zikoresha uburyo butandukanye muri aka kazi ko kurinda indwara.

Ubu bwoko bushya bw’inkingo za mRNA, buba bugizwe n’iki gice cyitwa mRNA, gisimbura cya gice gito cya virusi cyangwa bagiteri cyari gisanzwe gishyirwa mu nkingo.

Buri virusi iba igizwe na protein ari na zo ziyifasha kwinjira mu tunyangingo tw’umubiri kugira ngo ziteze indwara.

mRNA iba mu nkingo za COVID-19, na yo iba igizwe na protein zisa n’iziri kuri Coronavirus ari na yo itera COVID-19.

Bivuze ko abashakashatsi nibabasha gukora inkingo z’igituntu hifashishijwe iri koranabuhanga, mRNA yazo izaba ifite protein zisa n’iziri kuri virusi y’igituntu. Muri make hashobora gukorwa mRNA zitandukanye bitewe n’indwara igiye guhashywa.

Iyo urukingo rurimo mRNA rutewe umuntu bitewe na ya protein irimo isa n’iya virusi, umubiri urema abasirikare bashobora guhangana n’ubwoko bwihariye bwa virusi ishobora kuzaza mu mubiri ifite protein isa n’iyo.

Igice cya mbere cy’uruganda rwa BioNTech mu Rwanda cyamaze kuzura kigizwe na za kontineri esheshatu ni ikizajya gikorerwamo iyi mRNA.

Kontineri umunani zitegerejwe ni izizaba zigize igice gikorerwamo ibindi binyabutabire bitandukanye bishyirwa mu nkingo, birimo n’ibizajya byinjira mu mubiri bikikije iki gice gito cya mRNA, mbere y’uko gisandarira mu mubiri.

Mu kiganiro na Amahoronews, Umuyobozi w’uru ruganda rwa BioNTech mu Rwanda, Aneto Okeke, yavuze ko nta gihindutse izi konteri zindi zazagera mu Rwanda umwaka utaha, imirimo yo gukora inkingo igatangira mu 2025.

Ati “Umwaka utaha twiteguye kurangiza izindi nyubako zose zisigaye zizafasha muri iyi gahunda yo gukora inkingo. Umwaka utaha tuzarangiza ibijyanye n’inyubako noneho mu 2025 tuzakora indi mirimo ijyanye no gutangira gushyira inkingo ku isoko.”

Yakomeje avuga ko “Twiteguye gutangira gukorera inkingo muri Afurika. BioNTech yihaye intego yo guharanira ko habaho uburyo bwo kugerwaho n’inkingo ku kigero kingana muri Afurika, iyi niyo mpamvu y’ingenzi BioNTech yaje hano.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko uyu mushinga utari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye.

Ati “Uru ruganda ntabwo rwari kuza gushoboka iyo hatabaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye buri umwe muri twe azana. Ni inkuru igaragaza gukorera hamwe, hagati y’abashakashatsi muri siyansi, ibucuruzi bugamije guhanga udushya hagati ya Afurika n’u Burayi.”

Byitezwe ko uru ruganda ruzatangira rukora inkingo za COVID-19, ariko iri koranabuhanga rya mRNA ryamara kwemezwa no ku zindi nkingo, na zo zigatangira gukorerwa mu Rwanda. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.

 

Imirimo yo gutanganya izi kontineri no kuzishyiramo ibyangombwa byabugenewe yamaze kurangira

Izi kontineri esheshatu zigerekeranye zizajya zikorerwamo mRNA
Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *