Kayonza: Groupe scolaire de Gishanda irakataje mu isuku n’isukura
Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandukanye zituruka Ku mwanda, Akarere ka Kayonza katàngiye kwishimira umusaruro wagaragaye mu rwunge rw’amashuli rwa Gishanda.
Umuyobozi w’iki kigo kigizwe n’abanyeshuli barenga 900 yahishuye ibanga nyamukuru ryatumye bakomeje gukataza mu isuku n’isukura.
Umubikira Marie Solange Mukamuganga
Umubikira Marie Solange Mukamuganga uyoboye Groupe scolaire de Gishanda avuga ko bahora bigisha abanyeshuli babo ko isuku ihera Ku mubiri bakagenzura ko bigaragara neza uko bishoboka bakanareba ko imisatsi yabo yogoshwe ndetse n’isuku Ku nzara.
Ati; ” Natwe nk’abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ”World Vision” tugerageza kubegereza amazi meza akabafasha kuba bahorana ibikoresho bariraho bikeye ndetse n’imyenda ikeneye.”
Anavuga kandi ko ababyeyi bafatanyije kurera bagenda bashimira umuco n’isuku n’isukura babi mu Bana babo ngo kuko iyo bagize iwabo baba umusemburo n’isuku uburyo burwanya Ku mugaragaro indwara zituruka Ku mwanda.
Umukozi w’ubuzima, Akarere ka Kayonza ishami ry’ isuku n’isukura, Rugira Jean Baptiste avuga urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa gahunda n’isuku n’isukura mu rwunge rw’amashuli rwa Gishanda ari ikimenyetso simusiga Ku gikorwa cy’ ubukangurambaga bwakozwe n’Akarere ndetse n’a MINISANTE hagamijwe guhashya indwara zituruka Ku mwanda.
Rugira Jean Baptiste, Umukozi w’ubuzima mu Akarere ka Kayonza
Ati; ” Ibi tubonan muri Gishanda bizabera urumuri ibindi bigo 270 dufite muri Aka karere kuko hari gahunda y’àmatsinda (Clubs) ashinzwe isuku n’isukura mu bigo byose kandi bagomba guhura bakajya bahuhugurana”
Abajijwe ikirimo gukorwa kugira ngo iyi gahunda idasubira inyuma,Rugira avuga ko hakoreshwa uburyo bwo gukurikirana ko mu bigo bafite ibyuma byabugenewe biyungurura amazi (Filtres) naho bitari amazi agatekwa, bakareba niba bafite kandagira ukarabe zifasha abana kuba bahorana isuku Ku maboko byaba bavuye Ku musarane cyangwa bagiye ndetse banarangije gufata amafunguro.A
Asoza agaragaza ko icyizere ari cyose nyumbani y’aho ibarurishamibare rigaragaza ko indwara ziterwa n’imyenda zikomeje kugabanuka Ku kigero cya 80/100.
Umukozi wa RBC, Hitiyaremye Nathan yavuze ko n’ubwo bigaragara ko abanyeshuli ba Groupe scolaire de Gishanda barimo neza muri iyo gahunda ya WASH ,abanyeshuli babajwe n’abagenzi babo bavuye mu ishuli.
ATI” Iyo aba banyeshuli bitegereje bagenzi babo bataye ishuli bafite umwanda ukabije bari hirya no hino Ku mihanda barababara cyane ! Badusabye ko bifuza kubabera ijwi.”
Umukozi wa RBC, Hitiyaremye Nathan
Hitiyaremye avuga ko nta kundi gahunda y’ isuku n’isukura yagezwa Ku Bana bataye ishuli usibye kuba MINEDUC ibafasha mu cyiswe “Back to School”.
Gukwirakwiza ibigega by’ amazi mu bigo by’ amashuli,kugwiza no guha imbaraga Ama clubs y’isuku n’isukura ndetse no kubaka ibwiherero buhagije mu bigo by’ amashuli bishobora gukomeza kuba umusemburo w’ibuzima buzira umuze mu gihugu cy’ U Rwanda kigizwe n’umubare munini w’ irubyiruko.
Amani Ntakandi
Amahoronews