U Rwanda rufite intego yo guhindura Sida amateka mu 2030 – Dr Ikuzo Basile
Virusi itera SIDA ikomeje guhangayikisha isi n’u Rwanda rudasigaye, cyane ko ubushakashatsi bwerekanye ko ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko, akaba ari muri urwo rwego hakomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo nk’imwe mu nzira yizewe yo kwirinda kwandura virusi itera SIDA.
Umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo ni umwe mu yizihizwa no mu Rwanda, ubu ukaba warizihijwe tariki ya 13 Gashyantare 2124 ku nshuro ya 15. Nkuko bitangazwa na RBC, hakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Sida, bityo mu myaka iri imbere ikazaba yahindutse amateka mu Rwanda.
Kuri uwo munsi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Nk’uko Dr Ikuzo Basile yatangaje ko agakingirizo ubu ushobora kukabona mu buryo butandukanye bitewe n’amikoro yawe, kandi kakaba kaboneka ahantu hose.
Yagize ati “Ubu ushobora kukabona ku kigo nderabuzima mu Rwanda, kandi dufite ibigo nderabuzima birenga 600. Ni ukuvuga ko muri buri murenge ushobora kuhabora agakingirizo kandi ku buntu, ahandi kuri ziriya “Condom kiosk” hari n’abafatanyabikorwa tujya tugira aho bamanuka bakajya mu baturage kubakangurira gukoresha agakingirizo, aho naho umuntu ashobora kuhabona mu buryo bworoshye”,
Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima {RBC} atanga ubutumwa ku munsi mukuru mpuzamahaga w’agakingirizo
Yakomeje avuga ngo iyo uhageze baguha nibura tune, kubera ko rimwe na rimwe umuntu iyo ikintu yakiboneye ku buntu hari igihe atagiha agaciro ariko wagenda wacyenera uturenzeho ukagaruka kuko singombwa ko baguha ipaki irimo udukingirizo 100, rimwe na rimwe ukaba wajya kutugurisha. Nubwo tubabuza kutugurisha kandi tuba twadutangiye ubuntu, ni mu rwego rwo kwirinda ko habaho ko twangirika cyangwa tujugunywa kandi twari twaguze amafaranga menshi, Ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona hari umuryango ukorana na RBC witwa “UPHLS” ubafasha, bafite ibikoresho byabugenewe bakoresha ngo babamenyeshe izo serivisi.
Ku izindi ngamba zafashwe, harimo ubukangurambaga n’amahugurwa kugira ngo abantu b’ingeri zose bagire amakuru kuri virusi itera SIDA, kugira gahunda zihariye zo gupima abantu ku buntu kugira ngo bamenye uko bahagaze, gufatanya n’abafatanyabikorwa, kwegereza abantu serivise zijyanye na virusi itera SIDA kugera ku bigo nderabuzima.
Dr Ikuzo Basile, atanga ubutumwa agira ati “Ndibutsa buri muntu wese ko virusi itera SIDA igihari hari kandi no kuyirinda bishoboka. Ikindi ni ukuvuga ngo hari byinshi tumenya ariko ugasanga ntacyo bitumariye rero menya uko uhagaze kuko numenya uko uhagaze nibwo uzibuka agakingirizo kuko ntiwakwirinda indwara utazi niba uyifite cyangwa utayifite”.
Akomeza avuga ngo abakigira ipfunwe igihe kirageze ”ngo tubwize abantu ukuri kuko iyo uvuze ngo biteye isoni kujya gufata agakingirizo ariko igihe kizagera numara kwandura ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti kuko ni ubuzima bwawe buzaba bwugarijwe.”
Yagiriye inama yo gutinyuka akareba muri izo nzira zose ziri gukoresha batanga agakingirizo akareba uko yabona agakingirizo kuko ntawujya gukora imibonanao mpuzabitsina bimutunguye.
Hari byinshi bimaze gukorwa mu guhangana na virusi itera “SIDA” birimo kugeza udukingirizo ahantu hatandukanye kuko bifasha gukumira ubwandu bushya, gakoreshejwe neza gakumira ubwandu.
Akomeza agira ati ”dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu barimo AHF-Rwanda, RNGOF n’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda “Abasirwa” dukomeze kwigisha ko agakingirizo gakoreshejwe neza karinda ubwandu bushya, kandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo mbere yuko habaho umunsi w’abakunda ni byiza kuko abakunda bagomba nabo gukoresha ako gakingirizo kugira ngo birinde kuba bakwandura virusi itera sida”.
Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), ihuza imiryango ikora ku buzima 139, bityo rero urubyiruko ruracyafite isoni zo kujya kwaka agakingirizo ndetse naho bagakura.
Rwanda NGO Forum, ku bufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa hamwe n’imiryango ibarizwa muri NGO Forum dukomeje gushyira imbaraga muri rwa rubyiruko kuko imibare igaragaza ko ubwandu bushya burimo kuzamuka mu rubyiruko kugira ngo batinyuke bazamure imyumvire kugira ngo barinde ubuzima bwabo kandi ibyo tuzabigeraho dufatanijwe twese.
Yashoje agira ati ”Intego y’u Rwanda “VIH” izaba ari amateka muri 2030 agaragaza ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije gukumira ubwandu bushya.
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya “SIDA” guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “RNGOF”, yagize ati ”uyu munsi ni umunsi w’amateka mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ubwandu bushya bwa virusi itera sida bugenda bugaragara mu byiciro byihari aribyo Indangamirwa (Key Population) ndetse no mu rubyiruko rw’abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato. aho bigaragara ko ubwandu buri hejuru bityo rero agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe mu gihe bagakoresheje bagamije kwirinda ubwo bwandu bushya bwa virusi itera SIDA”.
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya “SIDA”, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “RNGOF” atanga ikigairo ku munsi mpuzamahanga w’agakingirizo
Yashoje atanga ubutumwa, agira ati “kwizihiza uyu munsi ari ukwibukiranya ko virusi itera sida igihari. bityo dukwiye gukoresha agakingirizo neza kuko biturinda kwandura za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, tukaba dushishikariza urubyiruko ko ku munsi w’abakundana aho bahana indabyo bajye banibuka ko n’agakingirizo ari ngombwa kugira ngo kabarinde izo ndwara twavuze haruguru”.
Nteziryayo Narcisse, Umuyobozi w’Umuryango urwanya virusi itera SIDA ukanita ku banduye virusi itera SIDA, “AHF- Rwanda” yatangaje ko agakingirizo gakora byinshi, ngo n’ingenzi mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, gutwara inda zitateganyijwe, kurwara indwa zitandukaye wakoze imibonano idakingiye.
Nteziryayo Narcisse, Umuyobozi w’Umuryango urwanya virusi itera SIDA ukanita ku banduye virusi itera SIDA, “AHF- Rwanda” atanga ikiganiro ku munsi mukuru mpuzamahanga w’agakingirzo
Yakomeje avuga ko kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, bifasha kwibukiranya ibyiza byo kugakoresha no gukuraho akato, ikindi ngo nuko udukingirizo twegerejwe abantu, kuburo AHF itanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni 4 na 5 ku mwaka mu gihe igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo, tukanaboneka hirya hino ku ma kiyosike cyane cyane ahahurira abantu benshi, ku bigo nderabuzima no ku bitaro, ku buryo nta cyabuza buri wese kugezwaho serivisi zijyanye na SIDA.
Uretse imbogamizi zagaragajwe ku ikoreshwa ry’agakingirizo harimo ikibazo kigaragara k’umuco hakaba akato ku bijyanye n’agakingirizo, ikibazo cy’imyumvire, kugirira umurwayi ibanga, n’umuco hazakomeza ubukangurambaga kugira ngo imyumvire ku ikoreshwa ry’agakingirizo ihinduke.
Nteziryayo Narcisse, yakomeje agira ati “Ejo mu biganiro twagiye tuvuga ko ku munsi wa Saint Valentin ari ukwishima ariko muzibuke mu mugihe ushobora kumara imibonano wishima ariko ukamara indi minsi myinshi wibaza uko uzarera umwana kandi utarabiteguye, kandi nawe wari ugikeneye kurerwa. Twagira ngo twibutse ko agakingirizo ari ingirakamaro, n’abatanga kado nababwira ko ugashyizemo ntayo byaba bitwaye”.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com & Amahoro Rwanda TV