Gasabo: LAF mu rugamba rwo guhugura abanyamakuru gukora inkuru z’ ubutabera kinyamwuga

0

Ihuriro LAF ryahuguye abanyamakuru rigamije kubongera ubumenyi mu gutara,gutunganya no gutangaza inkuru z’ ubutabera n’ izicukumbuye kinyamwuga.

Ibi ni mu gihe bigarara ko mu mibereho ya buri munsi, abaturage bagenda bagirira abanyamakuru icyizere kurusha izindi nzego.

Iyi ntero yashimangiwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LAF, Me Kananga Andrew Ku ya 21 Gashyantare 2024 ,avuga ko Ari ngombwa cyane ko abanyamakuru bongerwa ubumenyi mu kunoza umwuga wabo mu gutangaza inkuru zijyanye n’ ubutabera cyane cyane mu nkiko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LAF, Me Kananga Andrew

Me Kananga, Ati; “Twasanze Hari inkuru nyinshi abanyamakuru bigira abacamanza bigatuma rimwe na rimwe inkuru bakoze zishobora kuyobya abaturage.”

Akomeza ashimangira kandi ko hatabayeho gukora kinyamwuga, byorohera  abanyamakuru kuyobya abaturage bitewe nicyo bababatezeho.

Perezida w’ Urwego  rw’ itangazamakuru rwigenzura (RMC), Barore Cléophas

Perezida w’ Urwego  rw’ itangazamakuru rwigenzura (RMC), Barore Cléophas yibukije abanyamakuru ko batagomba kugarukira Ku mahame y’ umwuga wabo birengagiza ko bashobora kugongana n’ ayandi mategeko.

Barore atanga urugero rw’ abanyamakuru bagiye bitwara nabi mu kazi ,urugero Ni nko gutukana mu ruhame,kwaka ruswa ndetse n’ abandi bitwara nabi hanze y’ akazi bitwaza icyo Bari cyo.

Abicishije mu nzego Nkuru z’ ubutabera z’ igihugu zari zihagarariwe na Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RIB…, Barore yasabye ko abanyamakuru bahugurwa byimbitse.

Ati; “Umubare w’abanyamakuru bafite ubushobozi bwo gutara no gutangaza inkuru zo mu nkiko ukiri hasi cyane ,gusa ndasaba bagenzi banjye gutandukanya itangazamakuru ry’ ubuvugizi n’ ubunyamwuga kuko bihabanye cyane”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RIB, Col Jeannot Ruhunga yagarutse Ku kamaro k’ itangazamakuru mu bugenzacyaha ariko anavuga uburyo rishobora kuba imbarutso mu gusenya Sosiyete,aha atanga ingero za Kanguka na RTLM mu gutiza umurindi jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RIB, Col.Jeannot Ruhunga 

Yakebuye bamwe mu banyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kwinjiza amafaranga atanga ingero zabagiye bafatirwa mu makosa bwa mbere bakagirwa inama bakwanga guhinduka bagashikirizwa inkiko.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika , Havugiyaremye Aimable yibukije abanyamakuru ko n’ubwo bafite uburenganzira busesuye n’ ubwisanzure bwo gutangaza amakuru bagomba kwirinda ikintu cyose cyabangamira umudendezo,icyubahiro cy’ umuntu ndetse no kwivanga mu buzima bwite bwa muntu.

Yashimangiye Ku ngingo igaragaza uburyo Hari abanyamakuru bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ umwuga ariko abandi bikaba bihabanye.

Perezida w’Urukiko rw’ikiremga, Dr.Faustin Nteziryayo, umushyitsi Mukuru muri aya mahugurwa y’ abanyamakuru mu gutara,gutunganya ndetse no gutangaza inkuru z’ ubutabera n’izicukumbuye yibutsa ko abanyamakuru bagomba guhora bazirikana ko itegekonshinga Riri hejuru y’ ayandi mategeko yose.

Perezida w’ urugaga rw’ abavoka mu Rwanda, Nkundabarashi Moïse yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko imyuga y’ abavoka n’ itangazamakuru itandukanye ariko yombi ihurira mu butabera.

Perezida w’ urugaga rw’ abavoka mu Rwanda, Nkundabarashi Moïse

Ati”Icy’ingenzi kandi gikomeye ni uko umwunganizi mu by’amategeko n’ umunyamakuru bagomba kurangwa no kubumbatira ,gusigasira ndetse no kubika ibanga ry’akazi , Kugira ngo ubutabera butangwe neza mu nyungu ya rubanda.”

                               Umuvugizi w’urwego rw’amagereza yagize umwanya muri aya mahugurwa

N’ubwo bitoroshye, Abagenerwabikorwa ndetse n’ abafatanyabikorwa muri aya mahugurwa basoje batanga icyifuzo cy’ uko hazajya hategurwa inyigisho zigiye gito zifasha abanyamakuru gukora inkuru z’ ubutabera zujuje ubuziranenge.

                                                                     Visi Perezida w’Urukiko rw’ikirenga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’ abanyamakuru  (RMC), Mugisha Emmanuel

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’ abanyamakuru  (RMC), Mugisha Emmanuel avuga ko umunyamakuru ukora inkuru z’ ubutabera akwiriye Kugira umwihariko ndetse n’ amahugurwa ahagije.

Gaston Rwaka

Amahoronews,com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *