Gasabo/Rutunga: Abahinzi b’umuceri, abarobyi n’abakora mu birombe barakangurirwa guhashya Malariya
Mu rwego rwo guhangana no guhashya Malariya, Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari ya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “RNGOF” bakoze igikorwa cy’ ubukangurambaga mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rutunga Aho inyigo yerekana ko Malariya ibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa cy’ ubukangurambaga cyagenewe ahanini abahinzi b’umuceri mu Gishanga, abakora mu birombe, Abarobyi, bitewe ni uko bibasirwa n’imibu kubera amazi y’ ibidendezi kuko Malariya yandura Ku kigero cya 50%, nk’uko bivugwa ko iri mu ndwara 10 zibasiye abantu.
Agendeye ku insangayamatsiko igira iti; “Kurandura Malaria bihera kuri njye”, Umukozi wa Rwanda NGO’s Forum, akaba ari, Umukangurambaga mu mujyi wa Kigali mu kurwanya Malariya, Umulisa Edith, yibukije abaturage ko ubuyobozi bukuru bw’ igihugu bwakoze ibishoboka bubaka ibitaro, ibigo nderabuzima ndetse bunahugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo buhashye Malariya.
Umulisa Edith, ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya Malariya mu Mujyi wa Kigali
Umulisa ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya Malariya mu Mujyi wa Kigali yagize Ati; “Ntabwo twakwica imibu ngo tuzayirangize, ahubwo twatera imiti tukabana nayo kuko nayo ni ibinyabuzima, ariko icy’ingenzi ni uko dufite abajyanama b’ubuzima, twarabahuguye, kandi mwumviye inama zabo byabafasha cyane guhashya Malaria.”
Oliva Niyonteze, Umukozi ku Kigo nderabuzima cy’Umurenge wa Rutunga ushinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima avuga ko abaturage bakomeje kwigishwa ko Malariya iterwa n’imibu.
Bitewe ni uko imirenge ya Rutunga na Gikomero ifite ibishanga byinshi, ibarizwa mu ifite abarwayi benshi ba Malaria bari mu byiciro bitandukanye birimo abakora mu bishanga bahinga umuceri, abacukuzi ndetse n’abarobyi n’abakora n’ijoro.
Oliva Niyonteze
Ubu bukangurambaga bwahereye ku byiciro byibasirwa na Malaria harimo abahinzi b’ umuceri, abashinzwe umutekano bakora n’ijoro gusa bashishikarizwa kwisiga imiti Kugira ngo imibu itabarya ndetse bakanakangurirwa kutemera kubana n’amazi yaretse iminsi irenze 3, ndetse bakanatema ibihuru.”
Abaturage ba Rutunga muri rusange kimwe na Gikomero bakomeje gukangurirwa kurara mu nzitiramubu itewe umuti ndetse banarangirwa Aho bashobora kugura umuti wica imibu, biciye mu buvanganzo bwagaragaye mu nkinamico. Aha aba bahinzi b’umuceri bakanguriwe na none ko badashobora gutera imbere mu gihe Malaria ibazahaje.
Mu cyimbo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rutunga, Gasana Donatien ushinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage avuga ko bakomeje gukangurira abaturage uburyo birinda Malariya bifashisha inteko zabo, imiganda rusange,amatsinda ndetse n’amakoperative bahuriramo.
Ati; “Duhora tubibutsa gukoresha inzitiramibu nk’uko bikwiriye ,kurara bakinze amadirishya, ariko tunabahugura Ku buzima bw’ imyororeke bw’ imibu”.
Nyuma y’Ubu bukangurambaga bwakozwe na Rwanda NGO’s forum, abaturage bavuga ko bungutse byinshi harimo kumenya uburyo imibu yororoka mu bishanga, mu mwyanda, mu bidendezi by’amazi.
Perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri” Abakumburwa”‘ Bikorimana Jean Gilbert muri Gasharu mu Murenge wa Rutunga avuga ko bitewe n’ umwuga wabo bakorera mu gishanga bagomba kwirinda Malariya kuko aho bakorera ari indiri y’imibu.
Bikorimana Jean Gilbert, Perezida wa Koperative “Abakumburwa” ihinga umuceri
Ati; ” Ubu twungutse byinshi ariko iby’ ingenzi ni uko Tugomba kurwanya aya mazi areka mu miceri bitarenze iminsi 3, kwisiga imiti irwanya imibu tukajya twambara imipira y’amaboko maremare ndetse twanava mu bishanga ku musozi tukavana mu nzira uducupa n’udukoroboyi imibu yihishamo”.
Ndahayo Adrien w’ I Rutunga avuga ko nyuma y’ ubukangurambaga bahawe biyemeje kutazongera kurobesha cyangwa kubakisha inzitiramibu inzu z’inkoko.
Ndahayo Adrien, umuhinzi w’umuceri mu Gishanga
Muri Rutunga, basobanukiwe kandi ko kwisiga imiti ibarinda imibu ari ingenzi n’ubwo igihenze, ariko iraboneka muri za farumasi zibegereye.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com