Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’ ingabo za Uganda

0

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa UPDF, agena Gen. Muhoozi Kainerugaba nk’Umugaba Mukuru.

Gen Muhoozi yasimbuye Gen Wilson Mbadi, wagizwe  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative.

Muri izi mpinduka zakozwe mu mugoroba wo ku wa Kane, Lt Gen Sam Okiding yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida.

Perezida Museveni kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru ndetse anakora impinduka zitandukanye muri Guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *