Rubavu: Kwibuka ku nshuro ya 30, abikorera bafashe ingamba

0

Taliki ya 3/04/2024 mu Karere ka Rubavu habereye inama ya Komite Nyobozi yaguye ya PSF mu Akarere ka Rubavu yarigamije gutegura igikowa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abikorera biyemeje kwitanga, bakazatanga inka nibura 25 zizagenerwa abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Komite Nyobozi ya PSF kandi yaguye yitabiriwe n’a Nyobozi ya PSF ku rwego rw’Akarere igizwe na Perezida, Visi Perezida wa mbere na Visi Perezida wa kabiri. Hiyongeraho izo nzego ku rwego rw’Imirenge yose igize Akarere ka Rubavu.
Hiyongeraho kandi izo nzego mu mahuriro atanu , ariyo;

1. Ubuhinzi n’ubworozi, 2. Inganda, 3. serivisi, 4. Ubucuruzi hamwe, 5. n’ihuriro ryihariye rigizwe na rwiyemeza mirimo b’abagore, urubyiruko na ba rwiyemezamirimo bafite ubumuga.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka”.

Komite Nyobozi kandi yanafashe imyanzuro ihuriweho n’ingamba zijyanye no kubungabunga ubuzima n’umutekano mu mahoteli, lodges, bars, Motels, resitora ndetse n’ahandi abantu bidagadurira hamwe n’ahahurira abantu benshi.

Hemejwe ingamba zo kwirinda indwara zitandukanye (Ibyorezo, indwara zitandura, indwara zititaweho) hamwe no gukemura burundu ikibazo cy’isuku nkeya.

Iyi nama yariyanitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Gisenyi, Bwana Muvunyi Gilbert n’abashinzwe umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yashimiye PSF ibikorwa abanyamuryango barimo gukora bateza imbere akarere anizeza PSF/Rubavu ubufatanye mu gushihikariza abikorera kugana PSF no kuba abanyamuryango.

Ubanza, Perezida wa PSF mu karere ka Rubavu Mabete Dieudonne Niyonsaba, hagati, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, Rusanganwa Léon Pierre, Umuhuzabikorwa muri PSF ushinzwe progaramu y’Ubuzima n’Umutekano mu kazi

Asoza Inama, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabwiye abitabiriye inama ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yashimiye abikorera kuba bicara bakaganira kuri gahunda z’Igihugu cyacu kandi zizamura abaturage mu nkingi zose z’ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera.

Yasabye Komite Nyobozi ya PSF Rubavu gukora urutonde rw’ibibazo by’ubucuruzi n’umurimo bikigaragara mu karere bikazashakirwa umuti urambye biciye mu bufatanye n’Akarere muri porogaramu ya PPD.

Mu ijambo rye, Rusanganwa Léon Pierre, Umuhuzabikorwa muri PSF ushinzwe porogaramu y’Ubuzima n’Umutekano mu kazi, akaba ari nawe wari wahagarariye PSF ku rwego rw’Igihugu, yashimiye abitabiriye inama ku nkunga yabo bitanze mu gutegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Rusanganwa Léon Pierre, Umuhuzabikorwa muri PSF ushinzwe progaramu y’Ubuzima n’Umutekano mu kazi

Rusanganwa, yongeyeho ko Kwibuka twiyubaka bisobanura gushyira mu bikorwa inshingano za buri wese, buri rwego rwa PSF, hihutishwa iterambere, cyane cyane ko abikorera aribo shingiro ry’ubukungu.

Yagarutse ku ngamba zo kubungabunga ubuzima n’umuteko by’abikorera n’abakozi babo.

Yagize Ati: Ubukungu bwacu ntibwazamuka benshi muri twe tutirinda indwara z’ibyorezo, indwara zandura n’izitandura ndetse n’indwara zititaweho. Yongeyeho ko PSF yiteguye gutanga ibiganiro, amahugurwa, hamwe n’ubugenzuzi bw’ibikorwa bishyigirira abikorera kugera ku kigero cyiza cy’umurimo/Decent work.

Umuyobozi wa ACTR Fidèle, yafashe ijambo ashimira Akarere uburyo kabafasha mu bucuruzi bakora muri rusange na bagenzi be bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baribatumiwe

Rusanganwa Léon Pierre, Umuhuzabikorwa muri PSF ushinzwe progaramu y’Ubuzima n’Umutekano mu kazi

Amani Ntakandi 

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *