Kigali: PSF irakangurira abatanga serivise z’ubwiza n’ uburanga kwishyira hamwe
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangiye gahunda yo kubarura abatanga serivise z’ubwiza n’uburanga mu Rwanda mu rwego rwo kubashishikariza kwishyira hamwe, bityo bakagira amahame nshingiro ajyanye n’itegeko ry’umurimo ariko abakoresha n’abakoreshwa bakuzuzanya bakorera mu mucyo.
Abakoze ibarura ku batanga serivise z’ubwiza n’uburanga bahuguwe mbere yo gutangira ibarura
Ibi byavuzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari abanyir’amasalo na za sauna, masaje bafata abakozi (abogoshya, abasuka inyweli, abaca inzara, abasiga, abongera inzara…), bamara kubaha avanse y’igihe kinini abo bakozi babona ahandi bahabwa menshi bagakwepa abakoresha bahoranye.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Urugaga rw’ Abikorera byagaragaye ko iyo umukozi wahawe amafaranga yo gutangira (recruitment) akazi agakwepa atarangije kwishyura bitera igihombo kinini ba nyir’ubwite.
Umuranga Betty, wo mu istinda ry’ Urugaga rw’Abikorera bakoze ibarura ry’iminsi ku batanga serivise z’ubwiza n’uburanga, amasalo, amasauna avuga ko hari abakozi ndetse n’abanyir’ ubucuruzi bahohoterwa bakabura aho barega ngo barenganurwa.
Ati, “Ibibazo n’imbogamizi byinshi twagiye tubona harimo icy’amasezerano, ntabwo yubahirizwa kuko akorwa hagati y’abakoresha n’abakoreshwa aho kenshi abakozi bashobora kurya avansi babona ahandi bakagenda nta nasezerano yubahirijwe amategeko afatika ku mikorere, iyi ngingo y’amasezerano ni ingenzi kuko bishobora gutanga umurongo ngenderwaho ku mpande zombi.”
Atazinda Louis Marie, nawe yaturutse mu Rugaga rw’Abikorera avuga ko mu minsi 5 bageze ahantu henshi bahuje ibibazo aho abakozi mu masalo bafata avance babona ayarenzeho bakagenda.
Ati “ Iyo umukozi wahawe amafaranga amufasha kugira ngo atangire akazi, agahita agenda adasezeye ahubwo akajyana umwenda ni ukuvuga ko nyir’ugushora abura amaboko n’amafaranga cya rimwe birenze rimwe ashobora no guhomba agafunga umuryango”.
Atazinda Louis Marie
Atazinda Louis Marie akomeza agaragaza ko kutamenya indimi z’amahanga ari imbogamizi ikomeye kubatanga serivisi z’ubwiza n’uburanga kuko badashobora kumvikana n’abakiliya b’abanyamahanga babagana.
Ati,” Ntabwo ari ibyo gusa, kuko hari n’abanyamahanga bakora mu masalo cyangwa sauna nabo ntabwo bumvikana n’abanyarwanda ku ndimi, muri Kicukiro ho hari ibikorwa remezo by’ubwiza ariko bahura no kubura amazi n’amashanyarazi.”
Muri iri surwa n’ibarura byagaragaye kandi ko harimo akavuyo kenshi aho ari abantu bakora amashyirahamwe adafite ireme n’icyerekezo.
Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa muri gahunda y’ubuzima mu Rugaga rw’Abikorera, avuga ko umwuga utanga serivsise y’ubwiza n’uburanga bw’abantu , gusuka kogoshya, abaca inzara bakanazigirira nziza, sauna, massage …, batakagombye gusigara inyuma ahubwo bakwiriye kwishyira hamwe bakiteza imbere mu mafaranga bakunguka, bakitabire gukora ubucuruzi bufite ireme ndetse bagakora umwuga ubereye ubaha umutungo kandi bakawugiramo ubumenyi.
Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa muri gahunda y’ubuzima mu Rugaga rw’Abikorera
Ati “Ku bijyane n’ubucuruzi bishyize hamwe, twebwe nka PSF biroroha kubashakira abaterankunga babongera ubushobozi nko kubaha ibikoresho bigezweho ndetse byihutisha umurimo n’ibyongera umusaruro dore ko iyo bari mu ishyirahamwe baba bafite amakuru.”
Akomeza avuga ko iyo abantu bashyize hamwe hari amategeko abagenga n’amabwiriza ahuzwa n’itegeko kugira ngo imikoranire irusheho kunoga ndetse bizabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo buri munsi.
Kugeza ubu hari amashyirahamwe 73 y’ abatanga serivise z’ubwiza n’uburanga akorana n’Urugaga rw’Abikorera ariko hari n’abantu 500 batanga izi serivise babaruwe mu Mujyi wa Kigali, mu gihe gahunda yo kubarura no gushishikariza abantanga izi serivise izakomereza mu yindi Ntara umwaka utaragera ku musozo.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com