Rwanda/Ubuzima: Hafunguwe ishami rishya ry’ ishuli Rikuru ry’ abaforomo n’ ababyaza muri Saint-Paul
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Cardinal Kambanda Antoinne yafunguye ku mugaragaro ishami ry’ ishuli Rikuru ry’ ubuzima ryigisha abaforomo n’ ababyaza (RHIH) I Kigali ahazajya higirwa abo mu cyiciro cya AO.
Uyu muhango wabereye kuri Sainte Famille kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, watangojwe n’ igitambo cya misa mu rwego rwo guha umugisha abanyeshuli, abarimu n’ ibikorwa bizakorerwa muri iri shuli.
Mu ijambo nyamukuru waranze uyu muhango, Umuyobozi w’ ikirenga wa Ruli Higher Institute of Health (RHIH), Cardinal Kambanda agaruka ku gaciro ko kwigisha abana b’ abanyarwanda kubungabunga ubuzima bw’ abantu.
Ati, “Ishuli, uburezi k’ ubuzima twigisha urubyiruko kuba abaforomo , ababyaza ni uburezi bufite umwihariko kuko no muri kiliziya ubuzima tubuha agaciro, kuko ni impano ikomeye twahawe n’ Imana, kwigisha iby’ ubuzima rero, ni uburyo buhamye bwo gutegura ejo hazaza, kuko abakiri bato nibo mizero y’ ejo , niyo mpamvu tugomba kubategura {abakiri bato}, dore ko aba tubasangamo italanto, n’ Ingabire nyinshi cyane.”
Cardinal Kambanda Antoinne akomeza avuga ko impano z’ abana bato ziba zitandukanye harimo uzasanga bazi gushushanya, kuririmba , imibare, indimi n’ ibindi , ibi byose bigaragarira mu burezi , aho tukaboneraho uburyo tubafasha kuzigaragaza bityo bikazabagirira sosiyete akamaro.
Ati, “Birababaza cyane !iyo abarezi tutagize uruhare rwacu mu gufasha abikiri bato kumenya impano zabo hakiri kare kudafasha abana kumenya impano zabo birabakurikirana ndetse bishobora kubera igihombo gikomeye sosiyete muri rusange.”
Ku bijyanye n’ abanyeshuli basoza amasomo yabo muri seminari nto bikarangira batagana bene izi kaminuza, Cardinal Kambanda Antoinne avuga ko aba banyeshuli bajya hose bitewe n’impano n’ umuhamagaro bifitemo.
Umuyobozi wa Ruli Higher Institute of Health (RHIH), Padiri Innocent Dushimiyimana agaruka ku mvo n’ imvano iri shuli kuva rifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repulika y’ U Rwanda Paul Kagame ku itariki ya 16 Gashyantare 2000, nk’ ikigo gitangirwamo ubumenyi.
Padiri Innocent Dushimiyimana avuga ko ku itariki ya 8 Ukwakira 2001 ,nibwo iri ishuli ryatangiye ari iryisumbuye , gusa nyuma y’ iki gihe iri shuli ryaje guhagarara mu 2006 atari uko ryabuze abanyeshuli, ahubwo ni uko Leta yafatashe umwanzuro w’ uko nta shuli ryisumbuye rifite ububasha bwo kwigisha abaforomo n’ ababyaza bakenewe ku isoko ry’ umurimo ahubwo ko bigomba guhabwa za Kaminuza zemewe kandi zibitiye ububasha.
Ku wa 30 Nzeli 2013, ku gikorwa bwite cya Arishidiyoseze ya Kigali nibwo Iri shuli Rikuru ry’ abaforomo n’ ababyaza, Ruli Higher Institute of Health (RHIH) ku izina rya Sainte Rose de l’Humain ryatangiye ku mugaragaro.
Abanyeshuli ba Ruli Higher Institute of Health (RHIH), biga I Ruli ni abo mu cyiciro cya 1, kugeza magingo aya, iri shami rya St Paul rya AO ririmo kwakira abanyeshuli bari basanzwe mu kazi bakeneye kongera ubumenyi n’ icyiciro.
Ruli Higher Institute of Health (RHIH) ,niryo shuli rikuru rukumbi rya Kiliziya Gatolika ryigenga ryigisha ababyaza n’ abaforomo, ariko hari n’ ayandi mashuli Kiliziya ifatanyije na Leta y’ U Rwanda.
Napoleon Mugenzi