Congo-Brazzaville:Imiryango itegamiye kuri Leta yibasiye Ambasaderi Mutindashyaka

0

 

Bamwe mu bagize sosiyete sivile ya Congo-Brazaville barasaba ko ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa, ni nyuma y’ibitekerezo bivugwa ko ari ibitutsi ku baturage ba Repubulika ya Kongo byatanzwe mu rwego rw’impaka ndende zabaye nyuma y’ aho Leta y’ iki gihugu igabira U Rwanda ubutaka.

Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko itazi niba guverinoma ya congo yatanze cyangwa yagurishirije U Rwanda  km kare 980 z’ubutaka buhingwa nyuma yo gusinya amasezerano mu 2022.

Mu bitangazamakuru bya Repubulika ya Kongo, Théoneste Mutsindashyaka, ambasaderi w’u Rwanda  yatangaje ko “Abanyekongo barwanya uyu mushinga ari abangiza umubano w’u Rwanda na Kongo” , abasezeranya kuzabaha isomo{Iyi niyo ntandaro yo gusaba ko yirukanywa }.

Ihuriro ry’abaturage mu kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari basanze amagambo ye{Mutsindashyaka} ateye isoni kuri uyu wa gatandatu maze basaba abayobozi babishoboye kwirukana uyu mu ambasaderi yakwirukanwa muri Kongo.

Nina Cynthia Kiyindou, umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uburenganzira bwa muntu (OCDH) muri Kongo, yavuze mu ncamake amagambo, agira ati: “ Uyu ambasaderi yakoze ibintu bitemewe mu maso y’Abanyekongo. Natwe, imiryango itegamiye kuri leta, twamaganye iyi myifatire igizwe no gusuzugura abaturage ba Kongo no kurenga ku nyandiko mpuzamahanga zigenga umubano mpuzamahanga. ”Yatangaje uburakari bugaragara.

Ati: “Twagaragaje ko iyi ambasaderi yarenze ku biteganijwe mu Masezerano y’i Vienne yerekeye umubano wa diplomasi. Niyo mpamvu twohereje ibaruwa mu buryo bukwiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo yirukanwe muri Kongo, kubera ko yarenze kuri aya masomo kandi agasebya Abanyekongo “.

Yakomeje agira ati: “Yatangarije itangazamakuru ko kugira ngo yigishe abaturage ba Kongo, ni ikibazo gikomeye niyo mpapmvu dusaba leta kurushaho gusobanura kubijyanye no kwimura cyangwa kugurisha ubutaka. Ni ibisanzwe ko abaturage babaza guverinoma yabo, ”.

Aya masezerano yateje impaka mu Banye-Congo barimo abihaye Imana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, bitewe ahanini n’uko bagaragaza ko igihugu cyabo cyabuhaye u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Bitewe n’uku kwinuba, hari abahinzi batekerezaga ko ubu butaka bwahawe sosiyete y’Abanyarwanda gusa, barimo Kelly Yamba wabwiye TV 5 Monde ati “Ntabwo tunyuzwe. Iyo sosiyete igize kuza niba ari iy’u Rwanda, ntabwo tuzabyemera.”

Muri Gicurasi 2024, Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Congo yatangaje ko yasabye Minisitiri w’Intebe ibisobanuro ku ihererekanya, igurishwa n’isesengura ry’ubutaka bw’iki gihugu. Byabaye ngombwa ko Makosso wari uherekejwe n’abaminisitiri barindwi ahura n’aba bihaye Imana, abaha ibisobanuro.

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *