Rubavu: Imyiteguro y’ iserukiramuco Kivu Beach irarimbanyije

0

Ubuyobozi bwa YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu batangaza ko imyiteguro y’ iserukiramuco Kivu Beach Festival izarangwa n’imurikagurishwa irimbanyije.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi mukuru wa YIRUNGA Ltd, Yves Iyaremye akaba ari nawe wateguye iserukiramuco KIVU BEACH FESTIVAL  RUBAVU NZIZA rifite umwihariko wa EXPO izaba kuva tariki 29/8-01/9/2024, i Rubavu ku mucanga wa KIVU.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu.

Iyaremye  Yves, Umuyobozi wa Yirunga Ltd agaruka ku gikorwa nyir’izina, yagize Ati, Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo EXPO.”

Akomeza anavuga ko borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro byoroheye buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000).

Abakunzi b’ umuco muhawe ikaze muri  mu birori bya KIVU BEACH FESTIVAL  RUBAVU NZIZA by’iminsi ine bizabera kuri PUBLIC BEACH bigasorezwa muri LAKE SIDE buri munsi kuva 29/8-01/9/2024.

Muri iri serukiramuco, Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu. Hariho akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.

Abahanzi b’ibyamamare ntibazahatangwa

Ku wa kane tariki  29 Kanama 2024 hazaririmba Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P

Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024  ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman  uzwi nka Rusake .

Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog

Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.  

Nimuze mwidagadure, mwihahire ndetse munihere ijisho impano zitandukanye zizaba ziteraniye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu cyane ko ibyo kunywa n’ibyo kurya bizaba ari muange kandi ibiciro buri wese akazisangamo. Byumwihariko abanyeshuri barararitswe basezere Vacance mu bishimo!

Uwifuza amakuru arambuye ku iserukiramuco KIVU BEACH FESTIVAL  RUBAVU NZIZA ndetse no kwiyandikisha ku bashaka kuzagaragaza impano zabo bahamagara 0781000112 cyangwa bakandikira  Yves Iyaremye, kuri yvesiyaremye@gmail.com

Amani Ntakandi

@Amahoronews.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *