Gakenke: Ku isonga mu gutanga serivise Z’ irangamimerere
Mu rwego rw’ igihugu, mu mwaka wa 2023, akarere ka Gakenke Niko kabaye aka mbere mu gutanga serivise Z’ irangamimerere mbere ya Nyarugenge na Muhanga.
Minisitiri Musabyimana yafunguye kumugaragaro icyumweru cy’ irangamimerere anasaba abaturage kudacikanwa no kwandikisha abana babo anabasaba ubwabo gusezerana mbere y’ amategeko n’ abo bashakanye kugira ngo bahabwe serivise mu buryo bworoshye.
Ati” Iyo abantu babanye batasezeranye bibagiraho ingaruka zitanasize ababakomokaho kuko iyo bamaze gukura bibabuza uburenganzira bakabaho nk’ impunzi Kandi bari mu gihugu cyabo”.
Manirakiza Florence ku myaka 35 y’ amavuko atuye mu Murenge wa Kivuruga afite imbyaro 4 ashimira iki gikorwa cyo gushyira abana be mu irangamimerere.
Ati” N’ ubwo nasezeranye n’ umugabo wanjye mfite ikibazo cyo kutagira ifishi zabo byumvikane ko nta nomero zabo mfite , nizeye ko ubu bari bumfashe kuko byatumaga ntabona mitiweli zabo ndetse nabo byari kuzabagora mu myaka iri mbere”.
Muhire Paterne ,ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nemba avuga ko kuba hari irangamuntu Z’ ababyeyi zisohoka zibeshya igitsina biri mu bibazo bahura nabyo Kandi bituma abana batinda kwinjizwa mu irangamimerere.
Ati” Nanone kubufatanye bw’ inzego zirimo NIDA bikorwa neza Kandi vuba.”
Agendeye ku nsanganyamatsiko igira iti” Ikoranabuhanga mu iterambere ry’ irangamimerere ridaheza “Meya wa Gakenke Mukandayisenga Vestine yashimangiye ku ruhare rwa Perezida wa Repubulika , Paul Kagame mu guteza imbere Ikoranabuhanga.
Ati” Ib’ irangamimerere byatangiye kugenda neza kuba kuva kubya 20 Kanama 2020 ubwo byavanwaga ku mpapuro bigashyirwa mu Ikoranabuhanga byoroheye abaturage Kandi baraboyoboka.
NIDA, IREMBO, Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe abinjira n’ abasohoka,…ni bimwe mu bigo byinshi bikorana na MINALOC mu kunoza serivise z’ irangamimerere mu Rwanda.
Mu Karere ka Gakenke hari ibigo nderabuzima 23,ibitaro 3 aha hose hatangwa serivise Z’ irangamimerere bigakorwa n’ abakozi babifitiye ubumenyi (bandika bavutse, abapfuye…).
Gaston Rwaka
Amahoronews.com