U Rwanda rwabonye asaga miliyari 14 y’amafaranga yo gufasha guhangana na Marburg
Taliki ya 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere ba “Marburg”, ndetse kuri ubu muri rusange hamaze kuboneka abayanduye 56 barimo 12 bapfuye n’umunani bayikize mu gihe abakivurwa ari 36 kugeza ku wa 7 Ukwakira.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneye u Rwanda agera kuri miliyoni 11 z’Amadorali, angana na miliyari 14 y’Amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi yitwa “Marburg”. Ayo makuru yatangajwe n’Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, (White House).
Karine Jean-Pierre, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika. (Photo by Anna Moneymaker)
Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, Karine Jean-Pierre yavuze ko Leta ya Amerika iri gukorana n’u Rwanda kugira ngo iki cyorezo gishyirweho iherezo vuba na bwangu bishoboka.
Yagize ati “kuva twamenya iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gutanga miliyoni 11y’amadorali kugira ngo hashakwe ibisubizo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda no mu bihugu birukikije”.
Yakomeje agira ati “Nk’uko twagiye tubibona mu myaka mike ishize, ibyorezo ni ikibazo cy’isi muri rusange tuba tugomba gushakira ibisubizo dufatanyije, “Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo” yabonye ko ibyago byo kwandura iyi virusi muri Amerika kuri ubu ari bike”.
Avuga kandi ko kuva Amerika yamenya amakuru y’icyo cyorezo mu Rwanda itahwemye gukorana hafi n’inzego z’ubuzima mu gihugu kugira ngo hashakwe ibisubizo.
Ngo mu Rwego rwo kurinda Abanyamerika hashyizweho ingamba zisumbuyeho ku itsinda rito ry’abagenzi bava mu Rwanda, zirimo kongera kubasuzuma, mu kwirinda iyo virusi ya “MVD” yakwirakwizwa.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso, gusa hari abo biza vuba bitewe n’umubiri w’umuntu.
Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo……., ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka. Ikindi ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka n’uko umubiri ngo ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
Amerika iherutse koherereza u Rwanda inkingo z’iki cyorezo zatangiye no gutangwa haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura nk’abaganga bakurikirana abarwayi umunsi ku wundi.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com