Rubavu: Niyigena Sano François ubuhemu bwe bw’ ubwambuzi bimukozeho “Radiyo Isano” iva ku murongo

0

Niyigena Sano François, akaba ariwe wafunguye “Radiyo Isano” ikorera mu Karere ka Rubavu ikaba yavugiraga ku murongo wa 92.0 FM,  yavuye ku murongo kuva taliki ya 8 Ukwakira 2024 mu ma saha ya satatu n’iminota 20 (09h30’)  ku mpamvu z’ubuhemu bwe bw’u bwambuzi bwa Niyigena Sano François akaba ariwe nyirayo.

Radiyo Isano izize bihemu nyirayo Niyigena Sano François 

“Radiyo Isano” yavuyeho kubera ibikoresho byayo byafatiriwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ngo bitezwe cyamunara hishyurwe umwenda abereyemo Umunyamakuru SABUNI Olivier, wayikoreraga hakaba hari n’abandi bakozi nabo bambuwe bararumira. Iyo Radiyo yumvikanaga mu Turere twa Rutsiro na Rubavu ndetse no mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy’i Goma.

Amakuru ikinyamakuru Amahoro gfitiye gihamya ngo “Radiyo Isano” yavuye kumurongo kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’urukiko rwa Rubavu nyiri iyo radiyo yatsinzwemo n’umukozi wabo nk’umuyobozi wa “Radiyo Isano”, Sabune Olivier, kubera kutishyurwa nk’uko amasezerano abiteganya birananirana biba ngombwa ko hitabazwa ingufu za Leta nk’uko biteganywa n’amategeko.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Florence Irambona, yageranye n’inzego z’umutekano zirimo Polisi na Dasso aho iyo radiyoikorera ategeka ko ibikoresho byayo byose bifatirwa kugira ngo bizatezwe cyamunara haboneke ubwishyu.

Amakuru Ikinyamakuru Amahoro gikesha inkuru ariwe Sabune Olivier, wari Umuyobozi Mukuru wa “Radiyo Isano” yavuze ati “Nagize imanza 2 mburana zose ndazitsida. Urubanza rwa mbere ni amafaranga y’ibirarane by’imishahara nyiri Radiyo yari ambereyemo igera ku maranranga……., yanze kunyishyura kuko namutsindiye imbere y’umugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’akarere ka Rubavu, muri 2022 kugeza ubu yarataranyishyura, uru rubanza rwatejwe kashi mpuruza bivuze ko rugomba kurangizwa ku ngufu za Leta aribyo byabaye”.

Sabune Olivier, wahemukiwe na bihemu Niyigena Sano François

Ati “Urwa kabiri n’urwo na mureze mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku kirego cyo gusesa amasezerano y’akazi binyuranije n’amategeko, narwo naramutsinze bamutegeka kunyishyura mu minsi 30 nk’uko biteganywa n’itegeko. Ntabwo yishyuye, iyo bibaye gutyo narwo ruteshwa kashi mpuruza akishyuzwa ku ngufu za Leta”.

Yakomeje atangariza Ikinyamakuru Amahoro ngo kubera ko Niyigena Sano François, atubahirije imyanzuru y’Inkiko niyo mpamvu Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Irambona Laure Marie Florence yakoze akazi ke afatira ibikoresho by’iyo radio, ubu yavuyeho.

Kugeza ubu ibyo bikoresho biri mu maboko y’ababifatiriye ububasha kugira ngo hazakorwe igenagaciro kabyo mu rwego rwo gushaka ubwishyu, bw’ibyo “Radio Isano” iryozwa.

Ikibazo cyo kutishyura abakozi ntikiri kuri Sabune Olivier gusa wakoreraga icyo kigo, ni muri rusange no ku bandi banyamakuru bakoranaga bambuwe kugeza ubu basaba ko nabo bazarenganurwa.

Ubu buhemu by’ubwambuzi bwa Niyigena Sano François, ahanini buterwa n’imiyoborere mibi y’ikigo yumva ko abakozi ari akarima ke ko gusarura yuzuza igifu cyiwe gusa.

Sabune Olivier wayoboye Radiyo Isano nk’umuyobozi wayo kuva muri 2021 afite amasezerano y’imyaka itanu amara umwaka wose adahembwa agakomeza kurwazarwaza atangiye kwishyuza ibirarane nabwo biranga yandikira Akarere abasaba ko babafasha gukemura ikibazo bafitanye ahita yandikirwa urwandiko rumuhagarika.

Radiyo Isano iradadiye

Bihemu rero Niyigena Sano François nyiri Radiyo Isano, si Sabuni gusa yambuwe hari n’andi makuru twamenye ko hari n’undi wareze wambuwe, 4,850,000Frw wahakoze ashinzwe imari n’ubutegetsi ariko hashira igihe kinini atarayabona kugeza ubwo yabonye binaniranye aregera umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rubavu ku geza ubu amaso yahereye mu kirere.

Usibye n’abo bakozi bareze hari n’abandi bambuwe ariko batari barega ndetse hari n’abandi bantu batakoreraga icyo kigo nabo bambuwe mu bundi buryo butandukanye nk’uko ba bihemu batekinika isi ikumirwa.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *