Abakize Virusi ya Marburg ntibagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

0

Talik ya 8 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abari barwaye icyorezo cya Virusi ya Marburg mu Rwanda bose bakize, n’icyorezo cy’indwara cyaterwaga n’umuriro mwinshi, ariko ngo ingamba zo kwirinda no guhashya icyo cyorezo zigikomeje.

Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko hafashwe ibipimo 1390, bikaba byasanzwe ko nta muntu n’umwe wanduye, ariko ngo “ingamba zo kwirinda no guhashya icyorezo zirakomeje.

Minisiteri y’Ubuzima yakmeje ishyira imbaraga mu gukurikirana abantu bafite aho bahuriye n’abanduye virusi ya Marburg no kuvura abarwaye ku buryo nta muntu yakongera guhitana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanziman

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko abahuye n’abanduye bahawe inkingo kugira ngo virusi itabafata ariko hariho no guhagarika uruhererekane rwo kwanduzanya.

Habaye no kurinda abakozi bo kwa muganga nk’uko byagaragaye ku abanduye iyi virusi bari kuvura abarwayi, uburyo bwo kwirinda kwandura bwo burahari ariko gufata urukingo nibwo buryo bwiza bwo kurinda no gutuma bakora akazi neza.

Minisiteri y’Ubuzima, yavuze kandi ko abakize Virusi ya Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa n’ibindi kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo ndwara.

Yakomeje avuga ko abakize iki cyorezo bagikomeje gusuzumwa by’igihe kirekire kuko virusi hari ibice by’umubiri idashiramo. Yagize ati: “ Gukira biba bivuga ngo mu maraso yawe nta virusi ikirimo kandi tubapima kabiri, hagati y’igipimo cya mbere n’icya kabiri hakanyuramo amasaha 72, niyo mpamvu rero abakize tubabwira ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugera igihe bya bipimo bya nyuma bigaragaye ko yashizemo burundu”.

Akomeza agira ati: “Ubu rero turabakurikiranira hafi kugira ngo hatazagira ikindi cyorezo kigaruka gihereye kuri bo ariko tukanabivuga twirinda kubaha akato, ushobora kuvuga uti ashobora kuba akiyifite none reka tubirinde cyangwa tubagendere kure, hari n’ahandi ishobora gutinda, ariko mu masohoro ni ho itinda cyane ariko mu macandwe ishobora gutindamo iminsi mike, mu nkari no mu mashereka ubu rero icyo turi gukora abo bantu bose twavuze bakize turi kugenda tubapimira ibyo bintu byose, inkari, amashereka n’amasohoro ku bagabo kugira ngo turebe ko virusi zashize hose”.

Yakomeje avuga ko abari gukurikiranwa bashobora kumara igihe kiva ku kwezi 1 kugeza ku mezi 3, ndetse hari n’abo ashobora kurenga akagera ku mwaka kuko buri muntu aba afite amakuru yihariye.

Iki cyorezo kigira ibimenyetso birimo; umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara imisaya cyangwa se “ibijigo”, kuruka no gucibwamo. Umuntu ubifite asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima zimwegereye kugira ngo ahabwe ubufasha.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *