Mu gihe bikomeje kugaragara ko abantu bakoresha ibiyobyabwenge badahabwa serivise z’ ubuzima zikwiriye, HDI,  nk’  Umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima muri gahunda “TUBITEHO”, watangije ubukangurambaga bugamije kwegereza abakoresha ibyobwenge serivisi zishobora kugabanya ibyago bahura nabyo harimo n’ urupfu.

Ibi byashimangiwe mu mahugurwa y’ iminsi 2 yagenewe abanyamakuru ku nsanganyamatsiko igira iti” Duharanira ko serivisi zegerezwa abantu bakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda mu kugabanya ingaruka bibagiraho”.

Muhirwa Sulemani , Umukozi wa HDI ushinzwe gahunda y’ ikumirwa ry’ ibyago abakoresha ibiyobyabwenge bahura nabyo yibanda ahanini ku kibazo cyagaragaye aho aba bantu basangira inshinge bitera heroine (mugo) bikaba byatuma bashobora kwanduzanya indwara nka HIV n’ izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati” Guhanahana no gusangira inshinge , kwishora mu mibonano mpuzabitsina, guhezwa mu guhabwa serivise zo kwa muganga ni bimwe mu bibazo by’ ingutu abakoresha ibiyobyabwenge (inzoga zikabije, urumogi,mugo,kokayini) bahura nabyo buri munsi.”

Kuri iyi ngingo, Muhirwa asanga kuba aba bantu bagenerwa inshinge mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo ni kimwe mu bishobora kubafasha kutanduzanya indwara zitandukanye.

Abanyamakuru bamubajije niba kugenera inshinge aba bantu {bakoresha ibiyobyabwenge bikakaye,…} bidasobanuye kubatiza umurindi, yahise atanga ingero z’ imbaraga Leta yakoresheje mu kwegereza abantu udukingirizo hirya no hino, asanga byari uburyo bwo kubarinda, ndetse anavuga ko kuba umugenzi kuri moto yakwambara casque bitamuteza impanuka ngo ahubwo bishobora kugabanya ibyago mu gihe iyo mpanuka ibaye.

Umuyobozi wa Isange Rehabilitation Center , Rwagatare Patrick ni umwe mu mu bahuguye abanyamakuru yibanze ahanini ku moko y’ ibiyobwenge bikoreshwa mu Rwanda , impamvu , ingaruka bigira kubabikoresha ndetse n’ uburyo bashobora kuvurwa bitewe n’ ikigero bagezeho.

Nk’ umuntu ufite ubunararibonye mu kuvura abantu bafashe ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru , Rwagatare avuga ko amakimbirane yo mu ngo,ubushomeri,ikigari, kwiheba, kwiyanga, amateka,…ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu aba imbata y’ ibiyobyabwenge.

Rwagatare , Ati” Gukoresha ibiyobyabwenge nka heroines, cocaines cyane cyane ukabivanga n’ imogi ndetse n’ inzoga ku rugero ruri hejuru bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa ba nyir’ ubwite ngo kurwara, kunananuka no gutakaza ibiro, kwiyanga no kwangwa, kwitakariza icyizere no kugabanya imigenderanire n’ abandi hakaba hanabaho kwiyahura mu gihe sosiyete itabikumiriye ndetse uyu nyir’ ibibazo akavurwa mu maguru mashya aho kugira ngo atereranwe.”

Nk’ umuntu ufasha abantu bafashe ibiyobwenge byoroheje ariko cyane cyane n’ ibikomeye ariko bikabagiraho ingaruka mu buzima bwo mutwe, Rwagatare yemeza ko METHADON ari umwe mu miti ikomeye kandi ihenze bashobora gutanga igamije kugabanya ububabare ndetse binafasha cyane cyane abantu biteye cyangwa banyoye heroine (mugo).

Ku nsanganyamatsiko igira iti” Striving for healthy and inclusive sosciety” , tugenekereje mu kinyarwanda “Guharanira umuryango muzima kandi wuzuye”, Umukozi muri HDI, Deborah Kansime yashimangiye ko ingaruka zikomeye ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge rigaragara cyane ku bagore.”

Umunyamategeko muri HDI, Gihozo Diane agaruka ahanini ku kibazo kigira giti” Ese hari icyo itegeko rivuga ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabenge mu Rwanda?”.

Aha asaba abanyamakuru gusoma no gukurikirana byo hafi cyane cyane kwishingikiriza itegeko nshinga ry’ U Rwanda ku bijyanye no gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge aho umuntu ukoresha ibiyobyabwenge adahanwa kimwe nubicuruza.

Ku insanganyamtsiko igira iti” Understanding Harm reduction”, Gusobanukirwa kugabanya ingaruka zikoreshwa ibiyobwenge, Umusesenguzi w’ amakuru muri HDI, Niyotwagira EGIDE avuga ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire bagaha serivise umuntu ukoresha ibiyobyabwenge.

Ati” Umuntu ukoresha ibiyobyabwenge tugomba kumufasha kimwe n’ abandi kuko ntabwo ari umwanzi, tubanze twemere ko ibiyobyabwenge bihari ndetse ntitwibeshye ko ubuzima bwacu buruta ubw’ abakoresha ibiyobyabwenge.”

N’ubwo Leta y’ U Rwanda idashyigikiye ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge muri rusange ndetse hakaba n’ itegeko rihana iyi myitwarire ntawakwirengagiza ko ingaruka z’ibiyobwenge zigaragara ku bantu bo mu ngeli zitandukanye.

Ni muri uru rwego Umuryango HDI wahuguye abanyamakuru kuva ku itariki 19 kugeza 20 Ugushyingo 2024, hareberwa hamwe icyakorwa kugira ngo habeho kugabanya ibyago by’ imfu bishobora guhitana abakoresha ibiyobyabwenge.

Muri 2024, Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge iratangaza ko Abanyarwanda bangana na 21,306 ari bo bivurije mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu myaka itanu ishize.

Iyi mibare ishingira ku bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2023, aho bwakorewe mu turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rulindo na Rusizi.

Kuva mu 2020 kugeza mu 2023, Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge igaragaza ko muri iyi myaka ine kuva mu mwaka wa 2020, abakurikiranweho icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari 4890, mu 2021 baba 4428, mu 2022 baratumbagira bagera ku 5291 mu gihe umwaka ushize wa 2023 bari 4530.

Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge igaragaza ko imibare y’abajyanywe mu bigo Ngororamuco kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuva mu 2019 kugera 2023 ari 6460. Ikigo cya Iwawa kimaze kwakira benshi bangana 4176, icya Nyamagabe cyakiriye 2171 mu gihe icya Gitagata cyakiriye 113.

Amafoto:Intyoza

Gaston Rwaka

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *