Rwamagana: Urubyiruko rwatashye ikigo kizabafasha guhashya ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe
Taliki 21 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana, hatashwe ikigo cy’imwidagaduro y’urubyiruko cy’ubatswe n’Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge/ Rwanda) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, icyo kigo kizajya gikora ubukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwimbitse ku buzima bwo mutwe n’ubuzima bw’ imyororokere.
Uwo muhango kandi witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’abandi bafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye. Iki kigo cyiswe “Rwamagana youth center” cyatwaye miliyoni 125 y’amanyarwanda, kigizwe n’inyubako zirimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, aho rumurikira imishinga, ahatangirwa inyigisho z’imyororokere, icyumba cy’ikorabuhanga ku mudasobwa, imyidagaduro, n’ibibuga by’imikino.
Kamikazi Ange, ni umwe mu rubyiruko rwo mu Mudugudu wa Kamata, Akagali ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, avuga ko iki kigo bazajya bahuriramo baganirizwa ku buzima bw’imyororekere ndetse bagakora siporo bibafasha kutihugiraho.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Amahoronews.com, Kamikazi agira ati, ” Twari dufite ikibazo cyo guhora ku mbuga nkoranyambaga ndetse tukajya gusura inshuti zacu nta gahunda ihamye tukisanga mu byaha ariko kuba twisanga hano mu Kigo cy’urubyiruko bizadufasha cyane kuko dushobora kuyabona amahirwe kenshi (0pportunities)”.
Perezida wa “Croix Rouge Rwanda”, Karasira Wilson, avuga ko kubaka bene iki kigo gihuza kikanakira urubyiruko biri mu nshingano nyamukuru bafite.
Ati, ” Nk’abafanyabikorwa ba Leta isanzwe ishyira imbere urubyiruko natwe twahisemo kunganira iyi gahunda tukagira inama uru rubyiruko ku buzima bwo mu mutwe no bw’ imyororokere ariko twaranabegereje ibibuga bakiniraho ndetse n’ ibindi bibafasha kwidagaduru.”
Perezida wa “Croix Rouge Rwanda”, Karasira Wilson
Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe gikunze kugaragara mu ntara y’ I Burengerazuba, Guverineri Prudence Rubingisa agaruka ku bufatanye bafitanye na Croix Rouge Rwanda mu kwigisha urubyiruko ku buzima bwo mutwe mu guhangana n’ ibiyobyabwenge ariko no kurwigisha iby’ ubuzima bw’ imyororekere no kumenya kwirinda no kutiyandarika.
Ati, “Iki cyumba kiri muri iki kigo cyubatswe Croix Rouge Rwanda, gifasha umwana w’umukobwa aganirizwa kugira ngo yirinde guterwa inda, ariko no mu gihe byabaye afashwa ntahungabane”.
Guverineri w’Iburengerazuba Prudence Rubingisa, yaboneyeho umwanya wo gushimira imikoranire Croix Rouge Rwanda ifitanye na Leta mu gukumira no kurinda urubyiruko rw’ u Rwanda ibyago rushobora guhura nabyo biterwa n’ibiyobyabwenge ndetse no gukangirirwa kugira Ubumenyi bwimbitse ku bijyanye no kurinda ubuzima bwabo muri rusange.
Guverineri w’Iburengerazuba, Prudence Rubingisa
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwaboneyeho kwibutsa abaturage ubwabo kugira uruhare mu gushishikariza abana babo kwitabira gahunda urubyiruko ruhabwa, no gufata neza ibikorwa remezo begerezwa.
Iki kigo gifite n’icyumba cy’ikoranabuhanga gifasha uru rubyiruko kwihangira umurimo kimaze umwana umwe gitangiye gukora gikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu muryango Nyarwanda mu kubungabunga abasore n’ inkumi.
nk’umuryango utabara imbabare bazi neza akamaro k’urubyiruko, harimo gufasha abahuye n’ibibazo byo mu mutwe, gufata ibiyobyabwenge, no guterwa inda zitateganyijwe ku bangavu, byose bigamije gufasha igihugu kubakira imbaraga urubyiruko, kugira ngo nyuma yo kwegerwa bagire impinduka mu mibereho yabo.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com