HAGURUKA mu bukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu gihe bikigaragara ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ ingutu cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Umuryango utegamiye kuri Leta HAGURUKA wagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru mu rwego rwo kwibukiranya kugira uruhare rufatika mu kubungabunga ubuzima bw’ abahohotewe ndetse no kubakorera ubuvugizi.
Mu ijambo ry’ ikaze muri iki gikorwa cyabereye i Kigali ku itariki ya 28 Ugushyingo 2024, Umuyobozi ushinzwe gahunda muri HAGURUKA, Isabelle Kubwimana mu izina ry’ ubuyobozi bukuru bwa HAGURUKA asaba abanyamakuru kongera kugira uruhare mu gufasha abahohotewe mu buryo bwose bushoboka bakoresheje umwuga wabo.
Isabelle Kubwimana yagarutse ku ntego z’ uyu muryango washinzwe mu 1991 icyo gihe wihaye intego zo guharanira uburenganzira bw’ abagore n’ abana bitewe ni uko amakimbirane mu ngo yari yaratangiye gufata iyindi ntera.

Umuyobozi ushinzwe gahunda mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Alphonsine Niyigena yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abanyamakuru ko mu nkuru bakora bakwiriye kwirinda gukomeretsa, gusesereza,kwibasira ndetse no gushyira mu kaga abakorewe ihohoterwa.
Ati” Hari igihe umunyamakuru ashobora kwibeshya ko arimo gukorera ubuvugizi umuntu wahohotewe , ariko ugasanga amushyize mu kaga aha bisaba kugira ibanga ry’ akazi (confidentiality), bijya bibaho cyane mu gukoresha amafoto y’ umuntu wahohotewe ugasanga aho kumufasha hakabaho kumwandagaza.”

Niyigena asaba abanyamakuru kurushaho gukora kinyamwuga bagatangaza inkuru zifite ibimenyetso (facts), inkuru zifite amavomo yizewe (sources) , inkuru zifitiye sosiyete inyungu, inkuru zitabogamye ,cyane cyane ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yemeje ko abantu benshi bibaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore gusa mu gihe n’ abagabo bashobora guhohoterwa.
Umunyamategeko wa HAGURUKA, Angelique Mujawayezu wagize umwanya munini muri iki kiganiro ku bukangurambaga bushingiye mu kugaragaza uruhare rw’ itangazamakuru mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina atangira yibutsa imikorere ya HAGURUKA ijyanye n’ intego zayo harimo gutanga ibitekerezo ku mategeko ariho ku byerekeye ihohoterwa ryose rishingiye ku gistina, ubuvugizi ndetse n’ amahugurwa akoreshwa mu gihugu hose.

Mujawayezu ashimangira ko kenshi ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirangwa no guhoza umuntu ku nkeke ndetse no kumuhohotera bitewe n’igistina cye (gabo cyangwa gore), ariko anakomeza kuvuga ko ihohoterwa rishobora kuba mu buryo bwinshi ngo ku mubiri,ubukungu n’ ubutunzi , ku marangamutima, rishobora gukorerwa mu ikoranabuhanga,…
Ati” N’ ubwo byamaze kugaragara ko harimo abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gistina bakanuma, bagaceceka ku bw’ impamvu zitandukanye, ni byiza ko tumenya ko mu Itegeko nshinga ry’ U Rwanda , ingingo ya 16 ibuza ihohoterwa ryose rishingiye ku gitsina.”
Mu rwego rwo kwibutsa abanyamakuru gukora inkuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Angelique Mujawayezu asaba ko bahora basoma itegeko nshinga bakamenya amavugurwa, aha atanga urugero rw’ itegeko ryo kuzungura ryavuguruwe mu 1999 aho umwana w’ umukobwa n’ umuhunga babona imigabane ingana.
Agaruka kandi mu kubahiriza amasezerano y’ akazi cyane cyane ku bagore batwite , aho asaba itangazamakuru kugira uruhare rufatika mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gistina ndetse no kurengera ubuzima bwo mutwe bw’ umuntu wahohotewe.



Imibare yakusanyijwe mu 2020, igaragaza ko abagore 37% bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15, na ho abagera kuri 23% bo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva bafite imyaka 15.
Ku ruhande rw’abagabo bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15 bagera kuri 30% na ho abo byagaragaye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina b oni 6%.
Abagore 46% bigeze gushyingiranwa n’umugabo bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri, irishengura umutima cyangwa irishingiye ku gitsina mu gihe abagabo bo muri icyo cyiciro 18% na bo bahuye n’ihohoterwa ryo mu buryo butandukanye.
Raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof, igaragaza ko abagore 233 [98%] bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine [2%] by’abagabo gusa.
Imibare ya NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose na ho abagore bari 48.809.
Amafoto: HAGURUKA
Gaston Rwaka
Amahoronews.com
