Rubavu: Benshi mu bazahaye ni abatinze gufata imiti ”Dr Sabin Nsanzimana”

0

Tariki ya 30 Ugushyingo 2024, Ubwo mu Karere ka Rubavu haberaga umuganda rusange usoza ukwezi, haterwa ibiti mu murenge wa Gisenyi muri Mbugangari icyo gikorwa cyahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA hitegurwa kwizihiza Umunsi mukuru Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Tariki ya 01 ukuboza2024. Minisiteri y’ubuzima yatanze itangazo ko buri munsi habarurwa abantu 9 bandura Virusi itera Sida naho 7 buri munsi bicwa nayo. 

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yifatanije n’abanya Rubavu mu muganda wo gutera ibiti

Uwo muhango kandi wari witabiriwe nafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’imiryango mpuzamahanga yita k’ubuzima n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda, harimo n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu “Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion”, n’izindi zitandukanye………

Impamvu icyo gikorwa cyahiswemo muri ako Karere kuri iyonshuro n’uko ari ako Karere kagaragaye mo umturage wa mbere wanduye icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende mu kwezi kwa karindwi aho Leta y’ Rwanda yatangaje ko yanduriye mu gihugu cy’abaturanyi cya “Congo”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ati “Impamvu uy’umunsi twawuhurije hamwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende “MPOX” n’uko icyo cyorezo kiracyaha kandi cyandurira mu mibonano mpuzabitsi twabuhurije hamwe kuko Akarere ka Rubavu ariko kagaragaye ibipimo byihariye bya “IMPOX” byagaragaye ko byanyuze mu mibonano mpuzabitsi itari ikingiye ni ubukangurambaga bukomatanije tuzakomeza dukorera aha”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana yasobanuye kandi impamvu uy’umubare ukiri ku kigero cyo hejuru ku abafite Virusi itera Sida ati, “ Abakizahara benshi nuko baba baratinze kubimenya ibyuririzi bikaza none ho akaba ariho ajya gufata imiti, kuko aba ari mu akato cyangwa se afite ubwoba, rero uwaba akeka ko aba afite Virusi itera Sida cyangwa se ataripimishije nibyiza ko yakwipimisha kugirango atazajyana twavuze twavuze cyangwa se akagenda ayikwirakwiza”.

Yakomeje agaragaza ko ikibazo gikomeye muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, aho yagaragaje ko urubyiruko ari rwo ruri kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bigatuma ubwandu bushya bwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu iburyo atera ibiti

Yavuze ati, “ Mu rubyiruko hari ikibazo cy’uko harimo Virusi itera SIDA buri kuza mu buryo buhangayikishije cyane cyane abafite imyaka 15 kuzamura kugeza kuri 25, barimo barakora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo abenshi, umenye ko urahakura virusi itera SIDA, kandi SIDA ntabwo irabonerwa umuti cyangwa urukingo”.

Yashoje asaba urubyiruko gutinyuka rugakoresha agakingirizo mu gihe kwifata byabananiye aho kugira ngo bishore mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. ati: “ Mwa bana mwe mwa bajeni mwe SIDA iracyahari, mukoreshe agakingirizo cyangwa mwifate”.

Umuganda warangiye hatashywe kiyosike nshyasha gatangirwamo udukingirizo mu mujyi wa Rubavu iruhande rw’akabyiniro ka n’ijoro kitwa “LABAMBA PUB”, katanzwe na “AHF Rwanda”, iyi kiyosike ikaba yitezweho inkunga ikomeye mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina abazikenye bagomba kuyigana ikabafasha mu kwirinda.

Abafatanyabikorwa batandukanye  b’Ubuzima nabo bitabiriye umuganda batera ibiti

Nooliet Kabanyana,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima “Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion” yadutangarije ko hari ikibazo gikomeye cyane mu gihe abantu baba bari kwibwira ko bari kubaka igihugu n’isi nziza by’ahazaza biturutse mu rubyiruko, nyamara ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA buri kwiyongera mu rubyiruko.

Nooliet Kabanyana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa “Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion”

Yakomeje avuga ati “Uburyo ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri kwiyongera mu rubyiruko n’ikibazo gikomeye cyane ndetse gihangayikishije igihugu n’isi muri rusange, kuko iyo tureba turavuga ko twubaka abayobozi bejo hazaza bazaturuka mu rubyiruko ruzubaka igihugu cy’ejo hazaza kizaturuka muri bo, ariko niba dukomeza kubona ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bukomeza kwiyongera mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye cyane”.

Yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye kwifata ariko mu gihe rwinaniwe rugafata icyemezo gikwiriye cyo gukoresha agakingirizo, rugaca ukubiri n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yashoje avuga ijambo Minisitiri yavuze ryamunyuze, ko aribyo koko kwirinda nibyo byambere, ariko uwo binaniye navuge ko yakoresheje agakingirizo, nubwo buryo bwonyine bwizewe bwarushaho kurinda umuntu, si urubyiruko gusa n’abantu bakuru kugira ngo bashobore kuba bakwirinda kwandura Virusi itera SIDA, cyangwa no kuba bayanduza abandi.

 Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *