Burera: kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro “Murenzi Raymond”
Tariki ya 29 Ugushyingo 2024, hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge ibyo birori byabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti; “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose”
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge “RSB”, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’imiryango mpuzamahanga, cyatangije gahunda yo gufasha ibigo by’amashuri n’abarwiyemezamirimo bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’amafunguro ahabwa abana ku ma shuri muri gahunda ya “School Feeding” yo kugaburira abana amafunguro ahagije kandi yujuje ubuziranenge.
Emmanuel Gatera, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri “RSB”, yatangaje ko iyi gahunda igamije gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu itegurwa n’itunganywa ry’amafunguro ahabwa abana ku ma shuri muri gahunda ya “School Feeding”, ku buryo bizafasha abana kubona amafunguro meza adashobora guteza ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Akomeza avuga ati, “Icyo twe tuzakora ni ukubakira ubushobozi abantu bose bari muri urwo ruhererekane, kugira ngo babashe gusobanukirwa, kumva no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge asabwa gukurikizwa kugira ngo rwa ruhare buri muntu wese arugire, umunyeshuri arye kandi ahage, ariko ntagire ingaruka ziturutse ku byo yariye”.
Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa “RSB”, yadutangarije agira ati, “Hari ibibazo nyamukuru twagiye tubona muri gahunda, birebana no kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro, bituma haba ingaruka nyinshi no gukoresha nabi umutungo wa Leta, bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagabura ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora kuviramo bamwe na bamwe urupfu”.
Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa “RSB”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gahunda ya “School Feeding” muri Minisiteri y’Uburezi, Theophila Mukamugambi, yadutangarije ko nubwo iyi minisiteri yari isanzwe yimakaza gahunda y’ubuziranenge bw’amafunguro ahabwa abana ku ishuri, kuba “RSB” yabashyiriyeho amabwiriza y’ubuziranenge agenga uruhererekane rw’imitegurirwe y’amafunguro ahabwa abanyeshuri ku ishuri ari inkunga ikomeye.
Yakomeje avuga ati, “Uy’umunsi Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge kidushyiriyeho amabwiriza yizweho n’inzobere ni inkunga ikomeye kuri Minisiteri y’Uburezi, ndetse baduteye ingabo mu bitugu kuko muri iyi gahunda tugiye kugendera ku mabwiriza yizewe ari ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bityo tukizera ko urwo ruhererekane rw’imitegurirwe y’amafunguro agenewe abanyeshuri bizakorwa bifite umurongo uhamye”.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gahunda ya “School Feeding” muri Minisiteri y’Uburezi, Theophila Mukamugambi
Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yatangaje ko ubu bukangurambaga buje bwiyongera kuri gahunda ya “Dusangire Lunch”. Akomeza avuze ko byose ubu bigiye gukemuka, kandi ko ibibazo abana bahuraga nabyo byatewe no kurya ibiryo bitujuje ubuziranenge bigiye gukemuka.
Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Akomeza avuga kandi ati, “Ubu turiteguye kubona abana biga batekanye kandi bariye neza, ubu dukora ubugenzuzi buri igihe , tureba ubwo bubiko niba bumeze neza, dufite abagenzuzi bo ku rwego rw’umurenge badufasha kuzenguruka mu bigo byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru”.
Yasabye buri wese guteza imbere imirire iboneye n’uburezi bufite ireme ku mwana no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y’ubuziranenge aba ifatizo ry’ejo hazaza.
Biteganyijwe ko izatangirira mu Turere 11 aritwo: Burera, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare na Gasabo. Gusa nk’uko bitangazwa na RSB, ngo iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu.
@Amahoronews.com