Rubavu: Uwanduye Virusi itera Sida ntibivuze ko ubuzima buhagaze afashe imiti neza abaho neza “Nooriet Kabanyana”

0

Tariki ya 01 Ukuboza 2024, habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wo kurwanya Sida, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.  Uwo muhango wo kwizihiza uwo munsi wabereye mu nyubako ya “Kivu Intare Arena”, ahatangirijwe ubukangurambaga mu gihugu hose buzamara amezi atandatu.

Uwo muhango kandi wari witabiriwe nafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’imiryango mpuzamahanga yita k’ubuzima n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda, harimo n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu “Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion”, AHF RWANDA, UPHLS, n’izindi zitandukanye………

Impamvu icyo gikorwa cyahiswemo muri ako Karere kuri iyonshuro n’uko ari ako Karere kagaragaye mo umuturage wa mbere wanduye icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende “IMPOX” mu kwezi kwa karindwi aho Leta y’ Rwanda yatangaje ko yanduriye mu gihugu cy’abaturanyi cya “Congo”.

uwo munsi mpuzamahanga wo kurwanya Virusi itera SIDA wahurijwe hamwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende “IMPOX” n’uko icyo cyorezo kigihari kandi cyandurira mu mibonano mpuzabitsi kuko Akarere ka Rubavu ariko kagaragaye ibipimo byihariye bya “IMPOX” byagaragaye ko byanyuze mu mibonano mpuzabitsi itari ikingiye ni ubukangurambaga buzakomeza buhakorerwa.

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu “Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion”, nabo bari bitabiriye uwo muhango

Kabanyana Nooliet Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu “Rwanda NGO Forum”, yadutangararije agira ati, “Dushingiye kuri uy’umunsi twizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya “SIDA” twebwe nka “Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion” dufatanije n’iyo miryango iy’igize ndetse nabagenerwa bikorwa dukorana umunsi kuwundi, ubu dufite gahunda yo kongera imbaraga mu bukangurambaga bwa mezi atandatu  bujyanye no kwigisa cyane cyane twibanda k’urubyiruko na none ku abakora umwuga w’uburaya, kuko mu rubyiruko hagaragaramo ubwandu bushya bukomeza kwiyongera bwa virusi itera sida.

Kabanyana Nooliet Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa “Rwanda NGO Forum”

Akomeza avuga ati, “Ariko mu cyiciro kihariye cyabakora umwuga w’uburaya ubushakashatsi bugaragaza ari 35%, bivuze ngo icyorezo kiri hejuru cyane muri icyo cyiciro, aha tudashizemo imbaraga ngo dukomeze kubakangurira kwirinda kwandura ndetse no kutanduza bagenzi babo, ikindi cya kabiri tudakomeje kubakangurira ngo bisuzumishe bamenye uko bahagaze ndetse na basanze baranduye bakitabira gahunda yo gufata imiti kandi bakurikije inyigisho za muganga”.

Avuga kandi k’urubyiruko ko nabo bagomba kwisuzumisha bamenye uko bahagaze ndetse na basanze baranduye bakitabira gahunda yo gufata imiti kandi bakurikije inyigisho za muganga kugirango bakomeze kubaho k’abandi bantu, kuko uwanduye Virusi itera SIDA, ntabwo bivuze ko ubuzima buba buhagaze iyo afashe imiti neza akomeza kubaho neza nk’undi munyarwanda uwariwe wese.

Ikindi yavuze ngo ni ugukomeza gukora ubushakashatsi kugirango barebe n’iki icyo Leta y’U Rwanda akomeza gukora aho uy’umunsi bashizemo imbara nihe hibagiwe hatashizwemo imbaraga birenze gusaba ubukangurambaga mbese ni gahunda tujyanemo atari Leta ibatekererza gusa ahubwo nabo hakenewe ibitekerezo byabo biba bikenewe urubyiruko nirufatikanya n’inzego z’ubuzima icyorezo muri 2030 kizaba ari umugani.

Minisitiri w’Ubuzima asura abafatanyabikorwa b’ubuzima ba “Rwanda NGO Forum”

Dr. Ikuzo Basile ushinzwe ishami rirwanya virusi itera Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima “RBC” yatangiye avuga ati, “Ubwo twizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida mu Rwanda, abafite iyi virusi itera Sida mu Rwanda bangana n’ibihumbi 230.000, muri abo bayifite ababizi ko bayanduye ni 96%, abafata imiti neza bakaba bamaze kugera kuri 98%, naho 98% ubukana bwa virusi itera sida buragabanuka, kandi abayandura mu mwaka ubu umubare wabo ni 3.200 aho usanga biganje mu rubyiruko ariyo mpamvu tugomba kongera ingamba mu rubyiruko”.

Avuga kandi ko ubukangurambaga bugomba gukomeza nkuko Minisiteri y’ubuzima ibicishije mu kigo gishinzwe ubuzima “RBC” urubyiruko rugomba kwibandwaho cyane, ariko nanone tuzibanda kubafite ibyago byo kwandura virusi itera sida aribo bakora umwuga w’uburaya.

Dr. Ikuzo Basile ushinzwe ishami rirwanya virusi itera Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima “RBC”

Kwegereza abaturage serivisi zo gupima no kuvura ahari ibyago byo kwandura ndetse no kugezwaho udukingirizo mu buryo kukabona bitabagora, kongera ahatangirwa serivisi zo kurwanya Sida hifashishijwe amavuriro ngendanwa, Kurwanya ihezwa n’akato bikorerwa abantu bafite Sida n’abarwaye “Mpox”, gukorana n’abaturage, abajyanama b’ubuzima, inzego z’ubuyobozi hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

kugeza ubu ibigo nderabuzima n’ibitaro bitanga serivisi zo gupima Sida kandi bakazitangira ku buntu, hari n’ibigo byigenga bimwe na bimwe nabyo bitanga izo serivisi nabyo ku buntu, hari kandi ukongerera abantu mu mpera z’uyu mwaka aho hari imiti ushobora kuzajya witera ikakurinda kuba wa kwandura virusi itera Sida.

Nubwo u Rwanda rwageze ku ntego ya 95-95-95 yo kurwanya virusi itera SIDA, bigaragara ko mu rubyiruko ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere gahunda zigamije guca burundu ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri sosiyete nyarwanda bitarenze umwaka wa 2030.

Minisitiri w’Ubuzima asura abafatanyabikorwa b’ubuzima ba “Rwanda NGO Forum”

Bumwe mu buhamya by’uwufite virusi itera Sida akaba ambasaderi wa “RRP+” Afadhari Jean Leonce, yavuze uburyo akimara kumenya ko afite Virusi itera Sida yiyanze ndetse akumva ubuzima burangiye, ariko akaba ashima Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuko ubu imiti yabasubije ubuzima.

Afadhari Jean Leonce

Akomeza ati,  “Byari bigoye kunywa imiti mu banyeshuri, ariko iyo bamenyaga ko mfata imiti igabanya Sida nahitaga nimuka kuri icyo kigo, nkajya gushaka ikindi kubera kwiha akato, ubu turi aba mbasaderi ba “RRP+” bagera kuri 30 mu gihugu hose, kandi dufasha urubyiruko kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse tugatanga n’ubuhamya bwuko ufashe imiti neza ubuzima bukomeza”.

Avuga ati, “Mu bukangurambaga natwe tukaba twiteguye kunganira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, aho tuzatanga ubuhamya kugira ngo urubyiruko rurushe kwitabira kwipimisha abasanzwe baranduye batangire imiti hakiri kare ntapfunwe bafite.

Minisitiri w’Ubuzima asura abafatanyabikorwa b’ubuzima “AHF-RWANDA”

Minisitiri w’Ubuzima asura abafatanyabikorwa b’ubuzima “UPHLS”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko mu Rwanda buri munsi abantu 9 bandura virusi itera Sida, Mu Rwanda kandi, buri munsi hapfa abantu 100 bazize impfu zitandukanye, ariko 7 muri bo bakaba bapfa bazize Sida, Kugeza ubu Sida iracyari ikibazo ku Isi hose no mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana, Ati: “ Mwa bana mwe mwa bajeni mwe SIDA iracyahari, mukoreshe agakingirizo cyangwa mwifate”.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *