Burera: Iyi gahunda y’amafunguro yujuje ubuziranenge tuzayikangurira abaturage bose duhere mu muryango “Mukamana Soline”

0

Taliki ya 2 Ukuboza 2024, ubwo Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” cyatangije amahugurwa yagenewe abantu bose bafite aho bahuriye n’uruhererekane rwo gutegura amafunguro ahabwa abana ku ma ishuri atandukanye, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa bitangwa muri “School Feeding”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buravuga ko kuba bagejejweho ubukangurambaga n’amahugurwa ajyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge yo gutegura amafunguro no kuyatunganya ari amahirwe akomeye ku inyigisho bahawe, ku buryo bagiye kujya baha abana amafunguro ameze neza.

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yatangarije abari bitabiriye ayo mahugurwa avuga ko iyi gahunda y’ubukangurambaga yerekeranye no kurya ifunguro ryujuje ubuziranenge mu bigo by’amashuri  bakagaburira abana iryo zujuje ubuziranenge ari inshingano zabo.

Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera

Agira ati, “Ndagira ngo mbabwire ko iyi gahunda “School feeding” , Akarere kacu kayisamiye hejuru, kugira ngo dufashe cyane cyane abana bacu bagenda bagiye gushaka ubumenyi ariko bagira n’ubuzima buzira umuze, n’aya mahugurwa bitangirijwe muri aka karere kacu, ari ibintu by’igiciro gikomeye tugiye kubyaza umusaruro aya mahirwe, tukarushaho gufasha ibigo by’amashuri guha abana amafunguro yujuje ubuziranenge”.

Nyirakamana Josephine, Umucungamutungo mu kigo cy’amashuri cya Gaseke, mu Murenge wa Ruhunde, yavuze ati: “Mu bijyanye n’imicungire y’ububiko bw’ibiribwa twaridufiteho ubumenyi buke, no kwakira ibiribwa tutabanje kureba neza niba ibyo twakiriye bifite ubuziranenge, batubwiye ngo tujye tubanza turebe niba bitarengeje igihe, tureba niba nta dusimba turimo cyangwa se niba byaramunzwe, kubera amahugurwa baduhaye tugiye kujya tubyitaho”.

Akomeza avuga ko aya mahugurwa n’inyigisho bakuyemo muri ubu bukangurambaga bw’amabwiriza y’ubuziranenge zizabafasha kurushaho kunoza uburyo bateguraga bakana tunganya amafunguro y’abanyeshuri.

Umuyobozi muri gahunda ya zamukana Ubuziranenge muri “RSB” ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, Ndahimana Jerome,  yatangaje avuga ati, “ Icyatumye dushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge agenga imitegurirwe y’amafungura ahabwa abana ku ishuri muri gahunda ya “school feeding”, ari uko mu bihe byashyize hagiye habaho ibibazo by’abana b’abanyeshuri bafatwaga n’indwara bitewe n’amafunguro bafashe ku ishuri, iki gikorwa gitekerezwaho byari byaragaragaye ko hari ibibazo bimwe na bimwe bigenda bigaragara mu mashuri z’uburwayi, ubwo burwayi bw’abana bikagaragara ko buturuka ku biribwa bishobora kuba byarateguwe bitujuje ubuziranenge”.

Umuyobozi muri gahunda ya zamukana Ubuziranenge muri RSB ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, Ndahimana Jerome

Akomeza avuga kandi ko ibi byatumye ku rwego rw’igihugu nk’uko igihugu cyatekereje kuzamura urubyiruko cyane ko arirwo u Rwanda rw’ejo, kuko arirwo ruzabambura ko bakwiriye kurya ibiribwa bifite ubuziranenge, kugira ngo bibafashe mu myigire kandi bibarinde no kuba bagira ikibazo cy’uburwayi.

Yatangaje avuga ko aya mahugurwa yitezweho kuzafasha abantu bose bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’ibiribwa bihabwa abanyeshuri muri gahunda ya “School feeding” kunoza neza umurimo bakora, bagaha abana amafunguro yujuje ubuziranenge, aya ni amahugurwa azafasha kugira ngo abantu bumve ibyo basabwa, iki gikorwa kizakomeza gikurikiranwe kugirango kinozwe.

Mu abakurikiranye iz’inyigisho bagaragaje ko bagifite imbogamizi zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku biribwa bihabwa abana ku ishuri, aho ku kigo cy’amashuri cya Kabona riherereye mu murenge wa Rusarabuye, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibikoresho bike n’abakozi bo mu gikoni bake bituma batabasha nk’uko bikwiye.

Ubu bukangurambaga buzakomeza gutanga amahugurwa ku buziranenge bw’ibiribwa ku bantu bose bireba kuva ku bahinzi bari mu murima, kuzamuka ukageza ku babisarura, ababitwara, ababihunika, ababyongerera agaciro, ababihaha, ababishyira mu bubiko, ababitegura mu mu bikoni by’amashuri, ababigabura n’abana babirya.

Iyi gahunda yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), iterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), ikaba izagera mu turere twose tw’igihugu.

@Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *